Rutsiro: Umuforomo arakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukozi we

Umuforomo witwa Niyigena Ephrem ukora ku kigo nderabuzima cya Musasa mu karere ka Rutsiro arakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa waburiwe irengero mu gihe yari ku icumbi ry’uwo muforomo, nyuma y’iminsi ibiri umurambo we ukaza kuboneka mu kiyaga cya Kivu.

Iradukunda Florence w’imyaka 18 y’amavuko yakoraga mu rugo rw’uwo muforomo ruherereye i Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Mbugangari, akaba yacuruzaga muri butike ye.

Icyakora mbere gato y’uko abura ngo yari amaze iminsi itatu aba ku icumbi ry’uwo muforomo hafi y’aho akorera mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro. Ku cyumweru tariki 01/06/2014, ni bwo ubuyobozi bw’umurenge wa Musasa bwamenye amakuru y’uko umukobwa yabuze bivuzwe n’abandi bantu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa, Bitegetsimana Evariste, yabwiye Kigali Today ko Iradukunda akimara kubura babajije umukoresha we aho aherereye ndetse n’impamvu yaba yatumye abura, ariko uwo muforomo avuga ko nta cyo abiziho, kuko ngo nta n’ikibazo bari bafitanye.

Nyuma y’iminsi ibiri aburiye ku icumbi ry’uwo muforomo ndetse agatangira no gushakishwa ni bwo umurambo we watoraguwe mu kiyaga cya Kivu na polisi icunga umutekano wo mu mazi, uboneka mu mazi ku ruhande rw’akagari ka Gabiro mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro.

Umurambo ukimara kuboneka, uwo muforomo yahise ava mu kazi abwira bagenzi be ko agiye kureba uwo murambo niba ari uw’uwo mukobwa, ariko telefoni ze ntizongera kuboneka ku murongo, ndetse bakurikiranye basanga atigeze agera aho uwo murambo uri.

Bukeye bwaho ni bwo yabonetse kuri telefoni, abwira ubuyobozi bw’umurenge wa Musasa ko ageze kure yerekeza i Rubavu, bamusaba kugaruka ku murenge kugira ngo bagire ibyo bamubaza byerekeranye n’urupfu rw’uwo mukobwa, yemera ko agiye kugaruka ariko baramutegereza baraheba.

Ku murenge babonye atagarutse, bongera kumuhamagara, ababwira ko ari i Karongi, ko ari kuvugana na se w’uwo mukobwa. Ku murenge babonye ko atarimo gusobanura neza aho aherereye, kubera ko umwanya umwe yavugaga ko ari hafi kugera i Rubavu, mu wundi mwanya akavuga ko ari i Karongi bakomeje kumushakisha, ariko telefoni ze yongera kuzivanaho.

Uwo muforomo witwa Niyigena yakomeje gushakishwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano, afatirwa mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro ari mu muhanda ava i Karongi yerekeza i Rubavu tariki 12/06/2014 ahita ashyikirizwa polisi.

Hari amakuru avuga ko Niyigena yashinjaga uwo mukobwa kumwiba ibihumbi 60, ariko uwo mukobwa na we akaba yari amaze iminsi akangisha Niyigena ko nakomeza kuvuga ko yamwibye amafaranga na we azavuga ko basambanye.

Nubwo iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye, uwo muforomo ashyirwa mu majwi cyane kuba ashobora kuba yarabigizemo uruhare hashingiwe ku buryo yitwaye muri icyo kibazo kuva umukobwa akimara kubura, hashingiwe no ku makuru yatanzwe n’undi mukobwa usanzwe uba ku icumbi ry’uwo muforomo.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka