Nyagatare: Abaturage barasabwa kuba ijisho ry’umutekano

Ibiyobyabwenge by’inzoga zo mu mashashi bifite agaciro ka miliyoni 3 zisaga byafatiwe mu murenge wa Rwimiyaga akarere ka Nyagatare mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Kamena 2014. Abaturage bakaba basabwe gukomeza kuba ijisho ry’umutekano hagamijwe guhashya abacuruza ibiyobyabwenge.

Ibi biyobyabwenge byafashwe hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro byari bipakiwe mu modoka yo mu bwoko bwa Dyna ifite praque RAB 750P.

Nigena Gerald watwaraga iyi modoka ubundi isanzwe ikorera Kabarondo mu karere ka Kayonza ari naho nyirayo atuye avuga ko yari yahawe ikiraka cyo kubigeza Kiziguro mu karere ka Gatsibo abikuye Kagitumba ku mupaka na Uganda.

Nigena avuga ko iyi yari incuro ya kabiri yari abikoze ari nayo yafatiweho. Ngo impamvu yabikoze ni uko muri iyi minsi akazi gasanzwe kabuze. Nigena rero akaba asaba abashoferi bagenzi be kutishora mu gutwara ibiyobyabwenge kuko nabo ingaruka zibageraho.
Ibi biyobyabwenge bifashwe hatari hashira ibyumweru bibiri hamenwe ibifite agaciro gasaga miliyoni 4.

Iyi modoka yafashwe ipakiye amakarito 140 ya zebra waragi.
Iyi modoka yafashwe ipakiye amakarito 140 ya zebra waragi.

Senior Superintendent Benoit Nsengiyumva, umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’iburasirazuba avuga ko n’ubwo hashyizweho ingamba zo gukangurira abaturage kureka ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ngo bamwe ntibabyumva.

Aha rero akaba asaba abaturage kuba ijisho ry’umutekano kugira ngo bihashywe. Ariko nanone asaba ababicuruza kubireka kugira ngo birinde ibihombo kimwe n’ibihano bikarishye.

Ibiyobyabwenge byafashwe ni inzoga zo mu mashashi zebra waragi amakarito 140 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3.360.000. Ibi biyobyabwenge n’imodoka yari ibipakiye biri kuri station ya polisi ya Nyagatare. Bikaba bigomba kuzamenwa hamaze gukusanywa ibyafatiwe hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Nyagatare.

Sebasaza Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka