Kanjongo: Babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa urumogi

Niyomugabo Rajab w’imyaka 30 na Mukamujyama Margarita w’imyaka 52 bari mu maboko ya polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bashinjwa gufatanwa urumogi ndetse bakanarucuruza.

Marigarita ni umubyeyi w’abana batandatu, yafatanywe utubure 10 tw’urumogi yacuruzaga avuga ko yari amaze igihe abona abandi barucuruza bakamubwira ko rugira amafaranga menshi, kubera ubukene yari afite afata icyemezo nawe cyo kuguraho ruke ngo nawe arebe ko yakwiteza imbere.

Yagize ati “nabonaga Lawurenti akura itabi mu gihugu cya Kongo akaruha Rubereti, akagurisha bakambwira ko rugira amafaranga menshi, kandi nanjye mfite umuntu ntunze wabaye ikimuga ndavuga nti reka nanjye nkureho urwa make ndebe ko hari icyo nakwimarira, ntangiye gucuruza baba baramfashe”.

Marigarita asaba imbabazi ko aramutse arekuwe atazongera na rimwe gucuruza urumogi ndetse ko yajya atanga amakuru y’aho ruri.

Niyomugabo Rajab yafatanywe ibiro 10 n’igice by’urumogi avuga ko yarutumwaga n’abamukoreshaga bakarukura mu mazi bava i Kongo we akarwikorera, akavuga ko bamufashe arwikoreye ariko ngo byari ubwa mbere abikora.

Agira ati “bwari ubwa mbere nikorera urumogi bari bampaye ikiraka, muri uko kurwikorera baramfata, abo ba boss banjye bo bahita bacika”.

Niyomugabo Rajab yafatanywe ibiro 10 n'igice by'urumogi.
Niyomugabo Rajab yafatanywe ibiro 10 n’igice by’urumogi.

Niyomugabo avuga ko n’ubwo yari yikoreye urumogi atakirunywa n’ubwo yigeze kujya arunywa akemeza ko urumogi rucuruzwa cyane mu mu murenge wa Kanjongo.

Uhagarariye polisi mu ntara y’uburengerazuba, ACP Gumira Gilbert, arahamagarira abantu bose cyane urubyiruko kwamagana ibiyobyabwenge kuko byica imibereho y’urubyiruko cyane, indamutso y’abaturage b’intara y’uburengerazuba ya tugire umutekano buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi agatangira amakuru ku gihe ikaba intero ya buri wese.

Yagize ati “kugera ku nzego z’ibanze hasi babonye amaterefoni, turasaba abaturage kuduha amakuru ku gihe ubonye ibiyobyabwenge ntararane ayo makuru natwe tugahita dukora akazi kacu tugahashya ibiyobyabwenge mu gihugu”.

Agace ka Kanjongo kegereye igihugu cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo, kavugwamo ubucuruzi bukomeye bw’urumogi, muri iyi minsi bikaba bivugwa ko ruri kwinjira cyane ikaba ariyo mpamvu muri iyi minsi polisi iri gushakisha abantu bose bashobora kuba bari kugira uruhare mu kwinjiza ibyo biyobyabwenge.

Agapfunyika kamwe bita akabure katageze ku igarama imwe y’urumogi kagurishwa amafaranga ijana y’u Rwanda.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka