Nyamasheke: Yitabye Imana ku buryo bw’amayobera
Mukandekezi Laurence w’imyaka 42 wari utuye kagari ka Rugari mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke, yitabye Imana mu buryo budasobanutse kuwa gatanu tariki ya 20 kamena 2014 mu masaha y’igicamunsi.
Kuri uwo munsi abaturage bari baramutse bajya gukora ibikorwa by’amajyambere bahemberwa byo muri VUP, mu masaha y’ikiruhuko nibwo abandi bagore bari kumwe na nyakwigendera bashatse gufata icyo kurya, kuko bari bitwaje impamba, bahera ku mpamba ya nyakwigendera, ubwo bari batangiye gufungura baganira babonye nyakwigendera aseka birangira yituye hasi bamukozeho basanga yamaze gushiramo umwuka, bahita bihutira ku mujyana kwa muganga ku bitaro bya Kibogora.
Kuwa gatandatu tariki 21/06/2014 nibwo yavanwaga mu Bitaro bya Kibogora aho yari yagiye gukorerwa isuzuma (autopsie) ariko ibisubizo bya muganga ntibiramenyekana ngo hamenyekane neza icyaba cyahitanye nyakwigendera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Twagirayezu Zacharie, avuga ko uyu mugore nta kindi kintu yari arwaye cyari kizwi cyashoboraga kumuhita kuri ubwo buryo, ndetse go ntibanabona icyaba cyamuhitanye kandi n’ibiryo yaryaga byari bitaramanuka.
Yagize ati “natwe byatubereye amayobera kuko uyu mugore yaje ntacyo ataka, ndetse yari ataranamira ibyo yaryanga ngo ube wakeka ko aribyo yazize, twebwe tugiye gutegereza ibisubizo bya muganga nta kindi”.
Nyakwigendera yasize abana 8, umugabo we akaba ari gukora ibihano nsimburagifungo i Kigali nyuma yo kuhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|