Rutsiro: Baciwe ibihumbi 180 bazira gusenyera umukecuru bamwita ko ari umurozi

Inteko rusange y’abaturage b’umudugudu wa Nyamibombwe mu kagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro iherutse gutegeka abakoze urugomo rwo gusenyera umukecuru witwa Lewokadiya Mukarugwiza gutanga amafaranga 180,500 kubera ko bihaye ububasha bwo kumusenyera no kumwangiriza imitungo bamushinja amarozi.

Mukarugwiza avuga ko yazindukiye mu wundi murenge wa Murunda wo mu karere ka Rutsiro tariki 03/12/2013 bukeye bwaho mu gicuku abantu bagaba igitero mu rugo iwe bitwaje amafuni n’imipanga harimo n’umusore umwe wari ufite icumu.

Ngo bageze iwe mu rugo baramushaka baramubura, bica ihene eshatu bazicira mu kiraro cyazo, basenya inzugi zirindwi, batwara ibiro ijana by’ingano, batwara amasuka abiri, batwara imipanga ibiri, batwara radiyo, basenya n’inkike ebyiri z’urugo. Ngo bakubise n’umusaza bahasanze witwa Gasirabo Karoli, akaba n’umugabo wa Mukarugwiza, bamusiga ari intere.

Mukarugwiza yagaragaje impungenge aterwa n'abamusenyeye bakamwangiriza n'imitungo bamushinja ko ari umurozi.
Mukarugwiza yagaragaje impungenge aterwa n’abamusenyeye bakamwangiriza n’imitungo bamushinja ko ari umurozi.

Intandaro yo gusenyera uwo mukecuru no gushaka kumwica yaturutse ku bimuvugwaho ko ashobora kuba ari umurozi w’ibyo muri ako gace bita ibigambwa cyangwa se ibitama. Ngo hari n’umwana wavugaga ko muri iyo minsi bahuriye mu nzira akabimuroga.

Mukarugwiza avuga ko yageze mu nzego zitandukanye agaragaza impungenge z’umutekano we, kugeza no ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba. Henshi mu ho yagiye arega abamukoreye urugomo ngo babohererezaga impapuro zibahamagaza, ariko bakanga kwitaba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya, Ruzindana Ladislas, yemeje ko gusenyera uwo mukecuru Mukarugwiza ukekwaho amarozi byabayeho, bamwe mu babikoze barafatwa bashyikirizwa polisi, ariko nyuma y’igihe gito batatu muri bo bararekurwa.

Ruzindana uyobora umurenge wa Rusebeya avuga ko bateranyije inteko y'umudugudu itegeka abasenyeye uwo mukecuru kumwishyura ibihumbi 180 n'amafaranga 500.
Ruzindana uyobora umurenge wa Rusebeya avuga ko bateranyije inteko y’umudugudu itegeka abasenyeye uwo mukecuru kumwishyura ibihumbi 180 n’amafaranga 500.

Ruzindana yongeyeho ko yabonye uwo mukecuru akomeje gusiragira, umurenge uteranya abaturage bose bo mu mudugudu atuyemo bakora inteko y’umudugudu kugira ngo bafatanyirize hamwe kurangiza icyo kibazo.

Muri iyo nteko hakozwe urutonde rw’abakoze urwo rugomo, habarurwa n’agaciro k’ibyangijwe byose, bihwana n’ibihumbi 180 n’amafaranga 500, bemeza ko abo bantu bagomba kuyishyura. Ngo hashyizweho n’itsinda ry’abantu bashinzwe kwishyuza no kwakira ayo mafaranga, icyo gikorwa cyo kuyakusanya nikirangira akazahita ashyikirizwa uwo mukecuru.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka