Rwamagana: Polisi ikomeje guhashya abiyise “Imparata” bakora ubucukuzi bw’amabuye butemewe
Polisi y’Igihugu mu karere ka Rwamagana ifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere bakomeje ibikorwa byo guhashya abantu biyise “Imparata” bagakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, bitewe n’uko buhombya igihugu kandi bugateza umutekano muke kuko hari benshi baburiramo ubuzima.
Aba bantu biyise “Imparata” bagakora ubucukuzi bw’amabuye butemewe n’amategeko mu karere ka Rwamagana ngo bakunze kugaragara mu mirenge ya Musha, Fumbwe, Gahengeri na Munyiginya, nk’uko byemezwa na Polisi y’Igihugu mu karere ka Rwamagana.
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Rwamagana, Superintendant Richard Rubagumya, asaba abantu bafite iyo ngeso y’ubucukuzi butemewe ko babireka bakajya bakorera amakompanyi afite uburenganzira bwo gucukura kuko ari yo aba afite ibyangombwa ndetse n’ubwishingizi bwakwishyura uwahuriramo n’impanuka.
Supt. Richard Rubagumya avuga ko guhashya izi “mparata” biri no mu rwego rwo kurwanya no guca burundu ayo mazina agaragaza “ubwigomeke” kuko nk’iri zina: “imparata” ngo ryumvikanisha ubwihebe n’ubudakorwaho.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie na we yemeza ko izi mparata koko zihari kandi ku bufatanye na Polisi bakaba barahagurukiye kuzihashya kugira ngo zicike kuri ubwo bucukuzi butemewe ahubwo ziyoboke ubucukuzi bwemewe n’amategeko.
Bwana Uwimana avuga ko abo bantu bafite ubumenyi mu gucukura amabuye y’agaciro ariko akabasaba ko bakwishyira hamwe mu makoperative bagashaka ibyangombwa byemewe bw’ubucukuzi cyangwa se bagakorana n’amakompanyi yemerewe gucukura anabifitiye ibyangombwa.
Kuva tariki ya 5/06/2014, mu karere ka Rwamagana, hamaze gutabwa muri yombi “Imparata” zigera kuri 50, nk’uko byemezwa na Polisi, ndetse hakaba harafashwe ibilo 323 by’amabuye y’agaciro byari byacukuwe mu buryo bwa magendu.
Kuva mu kwezi kwa Mata kugeza hagati muri uku kwezi kwa Kamena, abantu bagera kuri 7 bapfuye bagwiriwe n’ibirombe (muri ubu bucukuzi butemewe) mu karere ka Rwamagana, nk’uko byemezwa na Polisi muri aka karere.
Ikindi cyiyongeraho ni uko izi “mparata” ubwazo zijya zigirana amakimbirane ashobora kuviramo bamwe muri zo kubura ubuzima.
Izi mparata ngo zikunze gukoresha imvugo zumvikanamo ubukana bw’ubugiranabi. Nko kubona amabuye y’agaciro, ngo bavuga ko “amabuye yapfuye”, naho kuyacukura muri ubwo buryo bwabo bwa magendu bakabyita “kwica”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana ndetse na Polisi bakaba bahamagarira abaturage kwamagana izo mvugo zikoreshwa n’abo bacukuzi ndetse bakarwanya amazina akunze gukoreshwa n’abo bacukuzi batemewe ngo kuko agaragaramo guhungabanya umutekano.
Abaturage b’akarere ka Rwamagana barasabwa kurwanya ubu bucukuzi, by’umwihariko birinda kubujyamo cyangwa se kutemerera abana babo kubujyamo, kandi bakajya batanga amakuru ku gihe y’aho bakeka bene ubwo bucukuzi kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane.
Mu ngamba zo guhangana n’ibyabaye kandi, ni uko abaturage bashishikarizwa gukora imiganda yo gusiba ibyobo byacukuwemo n’izo mparata mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse no kwirinda ko byateza impanuka ku bantu bashobora kubigwamo.
Akarere ka Rwamagana ni akarere gafite ubutaka burimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa coltan, gasegereti na wolfram. Mu mirenge 14 ikagize, 13 yose igaragaramo amabuye y’agaciro, hakaba hasigaye umwe wa Gishari na wo utarakorerwamo ubushakashatsi.
Aya mahirwe mu mabuye y’agaciro ari mu karere ka Rwamagana, aramutse akoreshejwe neza, yaba ishingiro ry’ubukungu rusange bw’amakompanyi akora ubwo bucukuzi ndetse n’abaturage babukoramo kandi bigateza igihugu imbere binyuze mu misoro no kwinjiza amadovize kuruta ko byakorwa muri ubu buryo bwa magendu bukunze guteza impanuka zo kubura ubuzima ku babukoramo.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|