Urwego rw’Igihugu rw’Igihugu rw’Iperereza (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukubita Musabyemahoro Etienne w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu.
Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), akaba asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari usanzwe muri uyu mwanya.
Abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo umucanga, umwe ahita ahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka. Ibi byabereye mu Kagari ka Murwa Umurenge wa Kivuye, mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020.
Abacururiza mu maduka yo mu mujyi wa Musanze barasaba ubuyobozi gukaza amarondo cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, kuko n’ubwo muri iki gihe saa moya z’ijoro zigera abo mu Karere ka Musanze bageze mu ngo zabo; hari abatwikira ijoro bakiba iby’abandi bagahungabanya umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ku munsi wa Noheli abantu 2,159 aribo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 24 Ukuboza 2020 abantu 31,916 ari bo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Inyeshyamba zimaze iminsi zigaba ibitero mu mijyi imwe n’imwe ya Repubulika ya Santarafurika zatangaje ko zitanze agahenge, ariko zisaba ko amatora yo ku Cyumweru asubikwa, nk’uko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bibivuga.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri ku wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020 yafashe uwitwa Muhirwanake Lazare w’imyaka 34 arimo kugerageza guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400.
Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 19 na 20 Ukuboza 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, bafatiye mu tubari tubiri abantu 50 barimo kunywa inzoga. Bamwe muri aba bantu bafatiwe mu Murenge wa Jenda mu tugari twa Nyirakigugu n’Akagari ka Kabatezi (…)
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abantu 21 bari mu bikorwa byo kwiyakira nyuma y’uko bari bavuye mu muhango wo gusezerana mu Murenge.
Guverinoma y’u Rwanda yohereje ingabo zo kurinda umutekano muri Repubulika ya Santarafurika, hashingiwe ku masezerano asanzwe hagati y’ibihugu byombi y’ubufataye mu bya Gisirikare.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020, Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze basanze abantu 36 mu nzu ya Nyiranduhura Pelagie w’imyaka 40 utuye mu Mudugudu wa Rwimpongo ya 2, Akagari ka Rwintashya mu Murenge wa Rukumbeli, Akarere ka Ngoma. Aba bantu 36 bafashwe barimo gusenga mu (…)
Inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zafashe abantu 111 batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 barimo abari bambaye nabi agapfukamunwa, abasuhuzanya, kudahana intera hagati y’umuntu n’undi no kujya mu tubari.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Ngamba, ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2020, yafashe abasore babiri; Ndayishimiye William w’imyaka 20 na Bisangwa Roberto w’imyaka 18 bakekwaho icyaha cyo kwiba mudasobwa (Laptops ) eshatu z’ikigo cy’ishuri cya Frère Ramon Kabuga TVET School, giherereye mu Kagari (…)
Nyuma y’uko Akarere ka Musanze gafatiwe ibyemezo byo guhagarika ingendo kuva saa moya z’umugoroba, ku ikubitiro abasaga 150 baraye muri stade nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano barenze kuri ayo mabwiriza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arasaba abaturage kwihisha COVID-19 aho kwihisha Polisi y’igihugu. Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020 mu kiganiro n’itangazamakuru ku ngamba nshya zo kwirinda COVID-19.
N’ubwo imibare y’abandura Covid-19 yiyongereye muri iyi minsi, ndetse hagafatwa n’ingamba zigamije gutuma abantu birinda kurushaho, zigatangazwa mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 14 Ukuboza 2020, bigaragara ko hari abantu batarumva neza amabwiriza ashyirwaho n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya (…)
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Zambia, Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza, yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Zambia rya Kinfinsa, iri shuri rikaba ryigisha ibijyanye no guhosha imyigaragambyo.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, ishami ryayo rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), muri iki cyumweru yafashe abantu batatu, ari bo Ntakamaro Laurent w’imyaka 59, Nyiransabimana Clenie w’imyaka 36 na Icyimanizanye Aline w’imyaka 30, bakekwaho gukworakwiza urumogi mu baturage.
Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano n’amahoro mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bazateranira i Kigali mu Rwanda kuva tariki 14 kugeza ku ya 18 Ukuboza 2020 aho bazitabira inama z’inzego nkuru zirimo inama izahuza impuguke mu by’umutekano izakurikirwa n’ iy’abayobozi bakuru b’Ingabo n’Umutekano, ndetse n’iya ba (…)
Polisi y’u Rwanda yamaze impungenge abantu bazitabira imurikagurisha riteganyijwe gutangira tariki ya 11 Ukuboza rikazarangira tariki ya 31 Ukuboza 2020, aho risanzwe ribera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 07 Ukuboza 2020, bafatiye mu cyuho abantu umunani. Muri bo harimo abafunguye utubari bitemewe, hari n’abacuruzaga inzoga bitwaje ko bafite resitora ariko bakabikora barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira (…)
Mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, hari umugabo wapfuye bikekwa ko yazize urwagwa rupfundikiye bamwe bita Cungumuntu, abandi bakarwita Dundubwonko.
Mu gicuku cyo ku Cyumweru tariki ya 06 Ukuboza 2020 ahagana saa saba n’igice, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’irondo ry’umwuga rikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Rwentanga, bafashe abantu 46 barimo basengera mu nzu y’umuturage witwa Musilikali Jean Pierre w’imyaka 36, na Kansiime Julienne (…)
Abaturage bo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze barasaba Leta gukemura ikibazo cy’amazi akomeje kubatera mu ngo zabo mu gihe imvura yaguye, akabasenyera ndetse akangiza n’imyaka yabo.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, ku wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020 yafashe Uwizeyimana Samuel w’imyaka 21,Tuyishimire Jean de Dieu w’imyaka 21, Uwiringiyimana Samuel w’imyaka 20 na Nayituriki Claude w’imyaka 22.
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abagabo batatu bakekwaho kwiyita abayobozi ba Polisi mu turere (District Police Commanders), bagahutaza abaturage babambura amafaranga.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020 yafashe abagabo batatu ari bo Twahirwa Bernard w’imyaka 49, Nshimiyimana Alexis w’imyaka 26 na Ntayomba Paul w’imyaka 42 bakekwaho gutema ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye inama nkuru ya Polisi. Ni inama yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, akaba ari na we ufite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze. Minisitiri Busingye yari kumwe (…)
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagatare barifuza ko ibihano ku bahamijwe n’inkiko icyaha cy’ubujura bwakwiyongera kuko batekereza ko aribwo bwacika.