Musanze: Abajura bibye mu iduka ry’imyenda, abacuruzi basaba ko amarondo akazwa

Abacururiza mu maduka yo mu mujyi wa Musanze barasaba ubuyobozi gukaza amarondo cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, kuko n’ubwo muri iki gihe saa moya z’ijoro zigera abo mu Karere ka Musanze bageze mu ngo zabo; hari abatwikira ijoro bakiba iby’abandi bagahungabanya umutekano.

Isoko rya Musanze
Isoko rya Musanze

Ibi barabivuga nyuma y’aho mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, abantu bataramenyekana bamennye ibirahuri by’urugi rw’iduka ricururizwamo imyenda.

Iri duka riherereye ku muhanda wa kaburimbo mu kagari ka Mpenge, ahitwa mu ibereshi rya gatatu, hafi y’umusigiti w’Abayislamu.

Umumararungu Marie Goreti yagize ati nyiri iri duka yagize ati: “Nafunze iduka ejo nimugoroba saa kumi n’ebyiri ndataha kugira ngo saa moya zinsange ndi mu rugo. Mu gitondo ngarutse mu kazi, nabaye ngikingura nsanga ibirahuri by’urugi babimennye, nsangamo ibibando bibiri, kimwe gishinzemo umusumari, nkeka ko ari cyo bakoreshe bakurura imyenda bibye”.

Uyu mucuruzi w’imyenda y’abana, abagore n’abagabo ngo yibwe amakoti yo mu bwoko bwa kwire, amashati n’imipira byari ahegereye urwo rugi rwamenwe ibirahuri.

Yagize ati: “Amakoti banyibye uko ari umunani, rimwe riba rihagaze ibihumbi 15, hari amashati y’abagore y’ama brouse bagiye bakurura n’imipira byose ndi kubara agaciro kabyo bihagaze mu mafaranga ibihumbi 200”.

Uyu mucuruzi ngo yatangajwe n’ukuntu abibye iduka rye, babashije kugera ku mugambi wabo mubisha, nyamara aho riherereye ari ku muhanda wa kaburimbo, hakaba n’amatara manini awumurikira mu masaha y’ijoro.

Yagize ati: “Byantangaje rwose, na n’ubu sindiyumvisha ukuntu abamennye ibirahuri babashije kwiba ibicuruzwa kandi iduka riri ku muhanda neza neza, n’amatara yakaga. Saa moya z’ijoro ziri kugera nta muntu n’umwe uri mu muhanda, tukibaza ukuntu abo bajura baca mu rihumye abantu bakanyura mu mayira abandi bavuye mu mihanda. Bigaragara ko muri iyi minsi abiba bafite amayeri akomeye, kuba rero badasinziriye birasaba ko abantu baba maso cyane”.

Muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, abacuruzi baranguye ibicuruzwa byinshi, kugira ngo abakenera guhaha ibyo kwifashisha mu minsi mikuru batabibura. Umumararungu na we, niko yabigenje kugira ngo abamugana bakeneye imyambaro mishya batayibura.

Yungamo ko: “Muri iyi minsi abacuruzi benshi, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ziri kugera twafunze amaduka kugira ngo dutahe hakiri kare, saa moya zigere turi iwacu. Ariko abantu dushobora kwibeshya ko twese iyo saha tuba turi mu ngo, ntitwibuke ko abajura cyangwa abandi bifuza guhungabanya umutekano bo baba bagishakisha uko basohoza imigambi yabo. Turasaba ubuyobozi bwacu n’ubwo ntako butagira ngo buducungire umutekano, nibwongere imbaraga, bukaze amarondo cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka”.

Agace iri duka ryibwe riherereyemo, hagenda hiyongera andi maduka ku bwinshi.Turacyagerageza kuvugisha ubuyobozi bwaho, nibugira icyo buvuga ku ngamba zihari zijyanye no gukumira ubujura, turabigarukaho mu nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka