U Rwanda rwohereje ingabo zo guhangana n’ibitero by’inyeshyamba muri Santarafurika

Guverinoma y’u Rwanda yohereje ingabo zo kurinda umutekano muri Repubulika ya Santarafurika, hashingiwe ku masezerano asanzwe hagati y’ibihugu byombi y’ubufataye mu bya Gisirikare.

Ingabo z'u Rwanda zagiye zoherezwa muri Santarafurika mu bihe bitandukanye mu butumwa bw'amahoro
Ingabo z’u Rwanda zagiye zoherezwa muri Santarafurika mu bihe bitandukanye mu butumwa bw’amahoro

Izo ngabo zoherejweyo mu rwego rwo guhashya ibitero inyeshyamba ziyobowe na François Bozize wigeze kuyobora iki gihugu zigaba ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Biteganyijwe ko Ingabo z’u Rwanda zizagira n’uruhare mu gucunga umutekano kugira ngo amatora rusange azaba muri icyo gihugu ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020 azakorwe mu mahoro.

U Rwanda ruri mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika (MINUSCA) guhera muri 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kurwanya abaturage bo muli Centrafrica,siwo muti w’ibibazo byuzuyeyo.Ni ugushaka gusa gushyigikira president uriho ngo atsinde amatora.Intambara yaho izakomeza kandi batwicire abasirikare.Ikibabaje nuko ahandi abasirikare b’igihugu boherezwa na Parliament.Ntabwo ari umuntu ku giti cye ubohereza uko yishakiye.

mayira yanditse ku itariki ya: 22-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka