Iburasirazuba: Kuri Noheli 2,159 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ku munsi wa Noheli abantu 2,159 aribo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko abafashwe harimo abarengeje amasaha yo kugera mu ngo zabo 1,416 abandi bakaba barafashwe kubera kutambara udupfukamunwa n’abafatiwe mu tubari.

Avuga ko utubari 29 aritwo twagaragaye, bamwe turi mu ngo zabo, ahari hasanzwe akabari ndetse na resitora zari zahinduwe utubari.

Ati "Bamwe bafatiwe mu tubari twari dusanzwe dufunze abandi muri resitora zahindutse utubari abandi rero batwimuriye mu ngo zabo."

Hafashwe kandi imodoka 13 na moto 44 n’amagare 28 bose bakaba bari barenze ku mabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana asaba abaturage kwizihiza iminsi mikuru ariko banazirikana ko icyorezo gihari kandi kica bakubahiriza ingamba zashyizweho.

Agira ati "Turagira inama abaturage kurushaho kwirinda bakubahiriza amabwiriza yashyizeho kuko agamije kubarinda icyorezo."

Abafashwe bose barigishijwe bacibwa amande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibabaje nuko kuli NOHELI,abantu aho gushaka Imana,uba ari umunsi wo KWISHIMISHA bakora ibyo Imana itubuza:Gusinda,gusambana,etc...Ni umunsi ubabaza Imana cyane.Ikindi kandi,ntabwo YEZU yavutse le 25 December.Ahubwo wali umunsi w’ikigirwamana cy’i Roma,noneho kugirango gatolika ikurure abapagani mu idini ryayo,ihimba ko Yezu yavutse le 25 December,batangira kuwizihiza le 25/12/336 kugeza ubu.Gusa ntabwo abakristu bashishoza bizihiza Noheli kubera izo mpamvu zavuzwe.Bihuza nuko Abigishwa ba Yezu batizihizaga Noheli.

kirenga yanditse ku itariki ya: 26-12-2020  →  Musubize

Nibahanwe kuko amagara araseseka ntayorwe

Uwizeyimana elie yanditse ku itariki ya: 26-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka