Santarafurika: Inyeshyamba zirasaba ko amatora yo ku Cyumweru asubikwa

Inyeshyamba zimaze iminsi zigaba ibitero mu mijyi imwe n’imwe ya Repubulika ya Santarafurika zatangaje ko zitanze agahenge, ariko zisaba ko amatora yo ku Cyumweru asubikwa, nk’uko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bibivuga.

Perezida Faustin-Archange Touadéra, arimo kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu muri manda ye ya kabiri
Perezida Faustin-Archange Touadéra, arimo kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu muri manda ye ya kabiri

Ikinyamakuru ‘Corbeau News’ kivuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatatu habaye imirwano yashyamiranyije izi nyeshyamba n’ingabo za Leta mu Majyepfo y’Igihugu, ndetse ko zafashe imijyi ya Beloko na Cantonier iri mu Majyaruguru.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko ku wa Gatatu tariki 23 Ukuboza, Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Santarafurika na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, baganiriye ku bibazo biri muri iki gihugu, u Bufaransa buvuga ko bwamagana abashaka guhungabanya umutekano wa Santarafurika.

Nyuma yo kuganira kwabo, indege z’intambara z’u Bufaransa zahise zitangira kugenda hejuru y’ikirere cya Santarafurika, ibi biri mu bwumvikane bagiranye nk’uko itangazo ry’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ribivuga.

Mu cyumweru gishize, ibihugu by’u Burusiya n’u Rwanda byohereje abasirikare muri Santarafurika, bagiye kubungabunga umutekano w’ ubutegetsi bwa Touadera, by’umwihariko mu matora ateganyijwe ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020.

Repubulika ya Santarafurika ni igihugu gikize ku mutungo kamere wa Diyama, Zahabu, Peteroli na Uranium ariko ni kimwe mu bifite abaturage bakennye cyane ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka