Polisi yerekanye abantu 7 bakekwaho kwiba imashini zikoreshwa mu mikino y’amahirwe

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore 7 bakurikiranyweho kuba bibaga imashini zikoreshwa mu mikino y’amahirwe, imashini zizwi ku izina ry’ibiryabarezi. Bafatanwe ibiryabarezi 19, ariko bo bavuga ko batibuka umubare w’ibyo bari bamaze kwiba kuko bari bamaze amezi agera muri atanu babyiba. Bibaga izo mashini mu turere twa Nyagatare, Bugesera, Nyarugenge na Gasabo.

Ubu bujura bakaba barabukoranaga n’umupolisi witwa Police Constable (PC) Ndagijimana Hakim ndetse nawe yafatanwe nabo. Ubwo berekwaga itangazamakuru, bavuze ko bari bagabanyije mu matsinda atandukanye harimo abatwara imodoka bakoreshaga biba, ababyambura abaturage ndetse n’abashinzwe kubigurisha. Imashini imwe bayigurishaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana.

Muri aba basore 7 harimo abigeze gukorana n’abashinwa bacuruzaga ziriya mashini mu Rwanda, nyuma abashinwa baje kugurisha abaturage ziriya mashini. Mu kuziba aba basore bavuga ko bajyaga mu baturage aho bari bazi neza ko baziguze n’abashinwa.

Ndahimana Emmanuel ni umwe mu bakekwaho ubu bujura, avuga ko babukoranaga n’umupolisi witwa PC Ndagijimana Hakim ndetse n’abasivili babiri. Avuga ko imashni bazitumwaga na Sikubwabo Emmanel ari nawe wateguye umushinga wo kwiba, bamara kuziba bakazimuzanira akazigura.

Ndahimana yagize ati “Sikubwabo Emmanuel niwe wazanye igitekerezo cyo kwiba ziriya mashini mu baturage bari baraziguze n’abashinwa kuko yabaga azi n’aho ziherereye kuko yajyaga kuzibakorera zapfuye. Twamaraga kuziba tukazimuzanira, iyo abaturage babonaga umupolisi bahitaga bazizana kuko yababwiraga ko azijyanye ku Karere kuko ngo iyo mikino y’amahirwe itemewe muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19.”

Bayingana Omar, avuga ko we yari umushoferi, yatwaraga bariya babaga bagiye kwiba ibiryabarezi.

Yagize ati “Njyewe icyo nakoraga kwari ukubatwara mu modoka nabaga nazanye bakampemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 ku nshuro imwe mvuye kubatwara. Twabaga turi kumwe n’umupolisi twamara kubyambura abaturage tukabizanira uriya Sikubwabo Emmanuel.”

Sikubwabo Emmanuel aremera ko koko bariya basore yabaguragaho ziriya mashini akaba yari amaze kubaguraho imashini 8. Avuga ko yaziguraga azi ko bazikuye mu bashinwa kuko na mbere hose yari abizi ko bakoranaga nabo mu mushinga wo gucuruza ziriya mashini mu baturage. Sikubwabo n’ubwo ahakana ko atari azi ko izo mashini ari inyibano aremera ko yazibaguragaho nta nyemezabwishyu bamuhaye.

Ndagijimana Aphrodis ni umuturage wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumboga, avuga ko tariki ya 22 Nzeri uyu mwaka umupolisi PC Ndagijimana Hakim yaje ari kumwe n’undi muntu wiyitaga komanda wa Polisi bamwambura ibiryabarezi bibiri. Babanje kumwaka amande y’amafaranga ibihumbi 100, arayabima bahita batwara ibyo byuma baragenda.

Yagize ati “Baje aho ncururiza bansangana ibiryabarezi bibiri, umupolisi n’undi wambaye imyenda ya gisivili, umupolisi yavugaga ko ariwe afande Komanda wa sitasiyo ya Polisi. Umupolisi yahise anyambika amapingu barambwira ngo ninishyure amande y’ibihumbi ijana y’ibyo biryabarezi ndayabima kuko bari basanze bitarimo gukora. Gusa bamwe mu baturage bari aho bamenye uwari kumwe n’umupolisi ndetse n’iyo modoka barayimenye, narakurikiranye kuri Polisi na RIB bambwira ko ibyo byuma batigeze babibona ko naba nibwe n’abajura.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko bariya basore uko ari 7 bari bamaze amezi 5 bashakishwa kubera guhimba umushinga wo kwiba abaturage bitwaje ko ngo barimo kugenzura abatarimo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri uwo mushinga bashyizemo n’umupolisi bakabeshya abaturage ko ibiryabarezi byabo babijyanye kuri Polisi.

CP Kabera yavuze ko nta muntu wemerewe gukora umushinga wo kwiba abaturage, kandi n’uzabikora wese amaherezo azafatwa abihanirwe.

Yagize ati “Nta muntu wemerewe gukora umushinga wo kwiba abaturage kabone n’iyo abo baturage baba bakoze amakosa. Abakoze amakosa bayakurikiranwaho bakayaryozwa, ariko nta muntu wemerewe kubyuririraho ngo yibe abaturage. Ababikora bose ntibazatinda gufatwa n’iyo hashira iminsi cyangwa amezi ariko bazajya bafatwa nk’uko aba bafashwe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko ibyaha byakozwe n’uriya mupolisi yabikoze mu izina rye atatumwe n’urwego rwa Polisi y’u Rwanda.

Ati “Niyo mpamvu tuba twamweretse abaturarwanda, uriya mupolisi ibyo yakoze yabikoze ku giti cye, ntabwo yatumwe n’urwego rwa Polisi y’u Rwanda. Nta mupolisi ukwiye kwiha inshingano zo kujya kwiba abaturage nta n’umupolisi uri hejuru y’amategeko, iyo abikoze arabibazwa, kandi bibere n’abandi urugero.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 yo muri iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro; Iyo uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta; iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ndishimyecyane rwosepe uwomupolirisi niyekwe itazamakuru abone nawereta ijyishijyicyira mumakosa yinjiyemo yitwaje imirimo akora babanzaga kukwaka nibyangombwa wayiguriyeho bakayitwara nacyobagusijyiye rwose kandi nabanabonyerwose abobazatse bazibona utese?

Nteziryayo dismas yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Ndishimyecyane rwosepe uwomupolirisi niyekwe itazamakuru abone nawereta ijyishijyicyira mumakosa yinjiyemo yitwaje imirimo akora babanzaga kukwaka nibyangombwa wayiguriyeho bakayitwara nacyobagusijyiye rwose kandi nabanabonyerwose abobazatse bazibona utese?

Nteziryayo dismas yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Mubyukuri uwo mupolice nahanwe byintangarugero kugirango bibere isomo nabandi barite umugambi mubisha wogusenya ibyagezwe murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 2-01-2021  →  Musubize

Mubyukuri uwo mupolice nahanwe byintangarugero kugirango bibere isomo nabandi barite umugambi mubisha wogusenya ibyagezwe murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 2-01-2021  →  Musubize

Uwomupolici ahanwe yasebeje policies yurwanda

Nsabiyumva yanditse ku itariki ya: 31-12-2020  →  Musubize

Abakozi ibyaha bage babiryozwa kuko nkuwomupolisi ubundi yarashinzwe kurinda ibyarubanda.

Bizimungu yanditse ku itariki ya: 31-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka