Perezida Kagame yavuze ko ibimaze kugerwaho mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari bishimishije, ariko agaragaza ko hakiri byinshi byo gukorwa.
Ni impanuka yabaye ku itariki 18 Ugushyingo 2020, mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Jenda, ubwo abana babiri bo mu rugo rumwe, umwe witwa Umutoniwase Kevine w’imyaka cumi n’ine yari ahetse mu murumuna we witwa Niyomufasha Honorine ufite imyaka ine, basohokaga mu rugo bagiye kugura amakara ku (…)
Umugabo witwa Habimana Samson wo mu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Gatore, nyuma yo gufatirwa mu cyuho atanzwe na Dasso yari amaze guha amafaranga ibihumbi 102 bya ruswa.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Niyonzima Janvier ukekwaho icyaha cyo kwica Nsengumurenyi Fabrice agahita acika.
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) buvuga ko icyorezo Covid-19 cyadutse mu magereza muri Nzeri uyu mwaka wa 2020 kimaze kugera ku bafunzwe 178 barimo 11 bapfuye.
Guhera ku wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020 Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yafashe umupolisi witwa AIP Theophile Niyonsaba n’umuturage Ndahayo Cesar bakunze kwita Salus bakekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi abayobozi bakuru batatu bakomeye mu rwego rw’ubuvuzi bakekwaho kuba abayobozi bakuru b’ikigo gicuruza abana.
Imvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa 15 Ugushyingo 2020 yangije ibikoresho bigenewe abahinzi ndetse isenya n’igipangu cy’umuturage, ibyangijwe mu rugo rumwe nyirarwo akavuga ko bifite agaciro karenga miliyoni enye.
Mu Kagari ka Kabeza, Umudugudu w’Ingenzi, Umurenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali habaye impanuka yatewe n’icupa rya gaz ryaturitse ariko ku bw’amahirwe ntawe yahitanye cyangwa ngo igire uwo ikomeretsa.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2020, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera ahazwi nko kuri Metropolitan, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu batanu bakekwaho ubufatanye mu kwiba abaturage amafaranga bakoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai/Santafe RAD 995 Y.
Inzu y’ubucuruzi iherereye mu Mudugudu wa Gakoro mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze yafashwe n’inkongi irashya irakongoka ku buryo bukomeye, ibintu byari birimo byose birashya birakongoka.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ku mugoroba wo ku itariki ya 13 Ugushyingo 2020 yafashe Simuhuga Elam w’imyaka 50, afite ibiro 3 by’urumogi yakwirakwizaga mu baturage bo mu turere twa Muhanga na Ruhango. Abapolisi bamufatiye iwe mu rugo mu karere ka Ruhango, umurenge wa Ruhango, akagari ka Munini, (…)
Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku itariki ya 13 Ugushyingo 2020, rwafunze Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, Niyonshuti Jean Damascene (DASSO) na Habyarimana Jean Marie Vianney ushinzwe Inkeragutabara (Reserve Force) muri uwo murenge.
Umugabo yitwitse arashya cyane maze arokorwa n’abapolisi n’abagenzi batambukaga mu gace ka Tahrir, mu murwa mukuru wa Cairo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha abitwa Shumbusho Emmanuel na Ndayisaba Charles. Barakekwaho icyaha cyo kwica Uwimana Boniface bagahita bacika.
Umugabo witwa Gandika Jean Bosco utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Kanyefurwe mu Mudugudu wa Kiyovu, yagejeje ikirego kuri Polisi y’igihugu ayisaba ko yamufasha gukoresha imodoka ye, yagushijwe n’umupolisi.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, inyubako y’isoko ryo mu Gakiriro ko ku Gisozi mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Byabaye ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, bibera aho uwo mwana n’ababyeyi be batuye mu Mudugudu wa Rwempasha, Akagari ka Rwempasha, Umurenge wa Rwempasha.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu batatu barimo n’abapolisi babiri, bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwaka ruswa mu bashaka serivisi zo kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle Technique).
Ku wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2020, abapolisi bakorera mu Karere ka Huye bafashe Nteziryayo Charles w’imyaka 40 na Mugiraneza Gregoire w’imyaka 34, bafatanywe imishandiko y’impapuro bagiye kuziha umuturage bamwizeza ko bagiye kumuvunjira mu madorali ya Amerika.
Abagabo babiri bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamaze iminsi ibiri baguye mu birombe nyuma y’impanuka batewe n’amazi yabasanze mu mwobo, aho hashize iminsi ibiri imirambo yabo igishakishwa.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ruri gushakisha uwitwa Izabayo Théodore, ukekwaho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 10 agahita acika.
Mu masaa moya n’igice mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, ikamyo yaturukaga i Huye yateje impanuka, i Save, umuntu umwe ahita apfa.
Samuel Eto’o wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kameruni yarokotse impanuka ikomeye ubwo yari mu gihugu cy’amavuko ku cyumweru tariki ya 08 Ugushyingo 2020 ku muhanda Douala-Bafoussam.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, irasaba abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’abanyonzi, kwitwararika mu kazi kabo bubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakirinda gutwara magendu.
Abantu batanu barimo n’uruhinja rw’amezi ane bo mu Karere ka Muhanga bitabye Imana bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko cyari cyarafunzwe.
Umusaza w’imyaka 72 wo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana mu Kagari ka Buhanda bamusanze yapfiriye hafi y’urugo rwe ariko impamvu y’urupfu rwe ntiyahise imenyekana, dore ko nta kimenyetso cyagaragaye ku mubiri we ko yaba yishwe.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Rukundo Emmanuel. Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020 uwitwa Musabyimana Veneranda w’imyaka 58 y’amavuko aravugwaho kuba yishe umugabo we Munyakaragwe Jean de Dieu w’imyaka 65 y’amavuko amukubise ifuni mu mutwe.
Nsengiyumva Jean Claude washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we witwa Benimana Angelique w’imyaka 38 y’amavuko ku itariki ya 31/10/2020 agahita atoroka, yafashwe mu gitondo cyo ku wa 04/11/2020.