Abantu batahise bamenyekana basatuye imashini izwi nk’ikiryabarezi ikinirwaho imikino y’amahirwe iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Kibiraro ya kabiri, bakuramo amafaranga yari arimo, batwara n’inyama z’inkoko n’ingurube zari ziri mu gikoni cyegeranye n’ahakoreraga icyo (…)
Raporo za Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro zigaragaza ko mu mwaka wa 2020, kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukwakira, inkongi zagabanutse ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2019.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukuboza 2020, yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ingabo hamwe n’abandi bakozi batandukanye.
Polisi y’u Rwanda yeretse abanyamakuru abantu batatu bakekwaho gukora no gukwirakwiza inyandiko mpimbano. Bafatanywe kashe (stamps) z’ibigo bitandukanye harimo ibya Leta n’ibyigenga zigera kuri 47.
Imiryango itandukanye irwanya ihohoterwa mu Karere ka Muhanga iratangaza ko bimwe mu bituma ihohoterwa rishingiye ku gitsina ridacika ari uguhishira amakuru ku barikoze n’abarikorewe kubera gutinya ingaruka zo kubivuga.
Abatuye mu Mujyi wa Huye no mu nkengero zawo, bavuga ko urubyiruko rudafite akazi n’abanywa inzoga zisindisha bita Dundubwonko, ari bo bakunze kubahungabanyiriza umudendezo.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Turere twa Kirehe na Nyabihu yafashe ibiro 102 by’urumogi mu bihe bitandukanye. Mu Karere ka Nyabihu hafatiwe ibiro 30 ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo, naho tariki ya 26 Ugushyingo, mu Karere ka Kirehe hafatirwa imifuka ibiri irimo ibiro 72 by’urumogi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko yafashe umugabo witwa Rwakayiro Cesar, ukekwaho gukubita no gukomeretsa mu mutwe mugenzi we witwa Ndungutse Emmanuel.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Karere ka Rubavu, ryafashe itsinda ry’abantu bane bakurikiranyweho gukwirakwiza urumogi ahantu hatandukanye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Ikuzwe Nikombabona Innocent, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Umugabo witwa Bakundukize w’imyaka 41 y’amavuko, ari mu maboko y’ Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Post ya Gatsata, akekwaho gusambanya umubyeyi we w’imyaka 65.
Mu ijoro ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2020, abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi bafatanyije n’abapolisi bo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bafashe bamwe mu basore bagize itsinda rikekwaho icyaha cyo kwiba, gukubita no gukomeretsa abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu (…)
Ku wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yari imaranye icyumweru amafaranga yatowe n’umupolisi wari mu kazi mu muhanda Kigali Convention Centre – Remera, hagati ya saa tatu na saa yine za mu gitondo.
Ishami rishinzwe Ubushinjacyaha mu ngabo z’u Rwanda (MPD) ryatangiye iperereza ku birego bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert”, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana wo mu muryango we.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru mu ijoro ryo ku itariki ya 21 Ugushyingo 2020 babashije gutabara umugabo n’umugore bari batezwe igico n’abantu batatu bashaka kubambura ibyo bari bafite.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze zo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore mu Kagari ka Simbwa, ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020 bafashe abantu 39 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umugabo witwa Twizerimana Innocent w’imyaka 40 wari umwalimu mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rusarabuye Akagari ka Ndago, mu mpera z’icyumweru gishize yiyahuye akoresheje umuti wica imbeba. Birakekwa ko intandaro yaba ari amakimbirane yari afitanye n’umugore bashakanye w’imyaka 38 y’amavuko.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gihonga yafashe Umulisa Josiane w’imyaka 25. Abapolisi bamufashe tariki ya 19 Ugushyingo 2020 yambaye umwambaro w’ishuri ndetse afite igikapu kirimo ibitabo n’udupfunyika 1000 tw’urumogi.
Ubuyobozi bwa Polisi n’ubw’Umurenge wa Gisenyi muri Rubavu bafashe abantu 52 bari mu bikorwa byo kwidagadura mu masaha abujijwe.
Abakoresha imihanda imwe n’imwe yo mu bice by’umujyi wa Musanze n’inkengero zawo bakomeje gutaka ubujura bukorerwa mu mihanda imwe n’imwe, abitwikira ijoro bakaba batega abantu bakabambura ibyabo. Ibi bikorwa bigayitse ngo hari abo biri gusubiza inyuma, bakifuza ko gahunda yo gushyira amatara ku mihanda yihutishwa.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwakiriye imashini yangiza imbunda zishaje. Ni imashini yatanzwe n’umuryango wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’iziciriritse mu Karere (RECSA), ni imashini izajya yifashishwa mu kwangiza imbunda zishaje n’ibiturika.
Perezida Kagame yavuze ko ibimaze kugerwaho mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari bishimishije, ariko agaragaza ko hakiri byinshi byo gukorwa.
Ni impanuka yabaye ku itariki 18 Ugushyingo 2020, mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Jenda, ubwo abana babiri bo mu rugo rumwe, umwe witwa Umutoniwase Kevine w’imyaka cumi n’ine yari ahetse mu murumuna we witwa Niyomufasha Honorine ufite imyaka ine, basohokaga mu rugo bagiye kugura amakara ku (…)
Umugabo witwa Habimana Samson wo mu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Gatore, nyuma yo gufatirwa mu cyuho atanzwe na Dasso yari amaze guha amafaranga ibihumbi 102 bya ruswa.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Niyonzima Janvier ukekwaho icyaha cyo kwica Nsengumurenyi Fabrice agahita acika.
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) buvuga ko icyorezo Covid-19 cyadutse mu magereza muri Nzeri uyu mwaka wa 2020 kimaze kugera ku bafunzwe 178 barimo 11 bapfuye.
Guhera ku wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020 Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yafashe umupolisi witwa AIP Theophile Niyonsaba n’umuturage Ndahayo Cesar bakunze kwita Salus bakekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi abayobozi bakuru batatu bakomeye mu rwego rw’ubuvuzi bakekwaho kuba abayobozi bakuru b’ikigo gicuruza abana.
Imvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa 15 Ugushyingo 2020 yangije ibikoresho bigenewe abahinzi ndetse isenya n’igipangu cy’umuturage, ibyangijwe mu rugo rumwe nyirarwo akavuga ko bifite agaciro karenga miliyoni enye.
Mu Kagari ka Kabeza, Umudugudu w’Ingenzi, Umurenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali habaye impanuka yatewe n’icupa rya gaz ryaturitse ariko ku bw’amahirwe ntawe yahitanye cyangwa ngo igire uwo ikomeretsa.