Iburasirazuba: Mu cyumweru kimwe abantu 31,916 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 24 Ukuboza 2020 abantu 31,916 ari bo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Muri aba bantu bafashwe ngo harimo 23,885 bafashwe ku manywa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 nko kutambara neza agapfukamunwa, kudahana intera no kudasukura intoki mu gihe bageze ahantu hahurira abantu benshi.

Abafashwe mu ijoro ni 8,031 barenze ku isaha yo kuba bageze mu ngo zabo.

Mu cyumweru cyo kuva ku wa 14 kugera ku wa 24 Ukuboza 2020 kandi hafashwe ibinyabiziga birimo imodoka 115 ndetse na moto 157 kubera gukererwa kugera mu rugo no kudatanga umuti usukura intoki ku bagenzi, ndetse n’amagare 173.

Abantu bafashwe bahanwe hakurikijwe ibihano biteganywa n’amabwiriza y’inama njyanama za buri karere, ibinyabiziga byo ngo amande asanzwe azwi kuko ateganywa n’itegeko.

Ati “Abantu barigishwa bagacibwa amande hakurikijwe ibihano biteganywa n’amabwiriza y’inama njyanama ya buri karere. Ibinyabiziga, imodoka na moto byo itegeko rirahari amande ni ibihumbi 25.”

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, asaba abaturage kwizihiza iminsi mikuru bibuka ko bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Agira ati “Icyo twakwibutsa abantu ni uko iyi minsi mikuru y’uyu mwaka itandukanye n’iy’imyaka yashize kubera icyorezo cya COVID-19 cyitwugarije, imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yasohotse ku itariki 14 ibuza ibirori ibyo ari byo byose, ubukwe n’amateraniro, utubari turafunze ntitwemerewe.”

Akomeza agira ati “N’ubwo hari amadushyize mu ngo zabo ayo mayeri yose twarayamenye, twashyizemo imbaraga nyishi kubikumira, twakoze ubukangurambaga n’imbaraga nyinshi ndizera ko ntaw’uzarenga ku mabwiriza.”

Hashize iminsi hatangijwe ubukangurambaga mu baturage binyuze mu bitangazamakuru bikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, aho Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred n’umuyobozi wa Polisi ikorera muri iyi Ntara CP Emmanuel Hatari batanga ubutumwa bugamije gushishikariza abaturage kwirindira umutekano ariko by’umwihariko kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 muri iyi minsi mikuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo bajya ahantu hagurirwa inyama uyu munsi ngo barebe aho abantu bahekanye mumugongo bari gufata a barenze abafashwe icyumweru cyose*

lg yanditse ku itariki ya: 25-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka