Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zasubije inyuma inyeshyamba zari zagabye igitero ku mujyi wa Damara

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Santarafurika zifatanyije n’iz’Abarusiya ndetse n’izindi ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zasubije inyuma inyeshyamba zo mu mutwe wa CPC zari zagabye igitero ku mujyi wa Damara uherereye ku birometero bibarirwa muri 80 uvuye mu murwa mukuru, Bangui.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko izo ngabo zishe abarwanyi umunani muri izo nyeshyamba, izindi nyeshyamba ebyiri zifatwa mpiri.

Umujyi wa Damara ni wo Perezida uriho ubu, Faustin-Archange Touadéra akomokamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abo bangu bacu bakomereze aho turabemera izo nyeshyamba bazikubise inshuro.bakomereze aho.

Habiakare Viateur yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Ingabo z urwanda n intwari k urugamba nibakomeze bubake izina ry iguhugu cyacu mu mahanga. Mbufurije akazi keza n umwaka mushya muhire wa2021

Karangwa callixte yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka