Rubavu: Polisi yafashe batatu bakekwaho gukwirakwiza urumogi mu baturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, ishami ryayo rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), muri iki cyumweru yafashe abantu batatu, ari bo Ntakamaro Laurent w’imyaka 59, Nyiransabimana Clenie w’imyaka 36 na Icyimanizanye Aline w’imyaka 30, bakekwaho gukworakwiza urumogi mu baturage.

Polisi ivuga ko bafatiwe mu Mirenge ya Gisenyi na Rubavu yo mu Karere ka Rubavu, bose hamwe bafatanwa udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5,504 bari bagiye gukwirakwiza mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Ntakamaro Laurent na Nyiransabimana Clenie bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 504 bafatirwa mu Mudugudu wa Isangano, Akagari ka Bugoyi, Umurenge wa Gisenyi.

Icyimanizanye Aline we yafatanywe udupfunyika ibihumbi bitanu, afatirwa mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu. Aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

CIP Karekezi yagize ati “Kuri Ntakamaro, abaturage bahaye amakuru ishami ryacu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ko acuruza urumogi ndetse ko hari n’uwo agiye kurugurisha. Abapolisi bo muri iri shami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ni bwo bahitaga bajya aho Ntakamaro yagomba guhurira n’uwo yari agiye guha urwo rumogi. Abapolisi babona haje Nyiransabimana arutwaye mu gikapu yaruvanze n’ibirayi, arumuzaniye kugira ngo aruhe uwo yari agiye kurugurisha ngo na we arujyane mu Mujyi wa Kigali”.

CIP Karekezi akomeza avuga ko Ntakamaro asanzwe akorana na Nyiransabimana mu gukwirakwiza urumogi. Abaturage bavuga kandi ko Ntakamaro asanzwe acuruza urumogi akaba agenda arubitsa ahantu hatandukanye bakarumuzanira agiye kurugurisha.

CIP Karekezi yavuze ko Icyimanizanye Aline na we yafashwe yari agiye guhura n’uwo yaragiye kugura na we urumogi, abaturage bahita baha amakuru abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahita bajyayo bamufatira mu nzira atarahura n’uwo yari agiye kuruha. Yari arufite mu mufuka bapfunduye bagasanga harimo udupfunyika ibihumbi bitanu tw’urumogi.

Abafashwe bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi aho bagiye gukorwaho iperereza n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abacuruza, abakwirakwiza n’abanywa ibiyobyabwenge ko bakwiye kubizinukwa burundu, kuko nta kiza bibagezaho uretse guhomba, gusigira ubukene imiryango yabo ndetse no gufungwa.

Yashimiye abaturage badahwema kwerekana imikoranire myiza bafitanye na Polisi y’u Rwanda batangira amakuru ku gihe. Yaboneyeho gusaba n’abandi baturage muri rusange kudahishira abakora ibyaha kuko ibyo byaha bigira ingaruka ku muryango nyarwanda n’igihugu muri rusange.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka