Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda
Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), akaba asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari usanzwe muri uyu mwanya.
Lt Col Rwivanga yari asanzwe ashinzwe ibyerekeranye n’amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College).
Yahoze kandi mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n’ibikorwa.
Asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya, dore ko yagizwe Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda mu Kwakira 2017.
- Lt Col Innocent Munyengango ni we wari umuvugizi wa RDF
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Munyengango nabonaga adashoboye ibintu byose yavugaga ko nta makuru yabitangaho