Usibye gucunga umutekano, DASSO yaranzwe n’ibikorwa biteza imbere abaturage muri 2020

Umwaka urangiye wa 2020, Urwego rwa DASSO rugaragaza ko rwagize uruhare mu bikorwa bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ni urwego rwagaragaye cyane mu kubakira abatishoboye, kubatangira ubwisungane mu kwivuza no kubaremera amatungo ndetse no gufasha Leta kongera ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kurinda abana ingendo ndende no kugabanya ubucucike mu mashuri.

Kigali Today iganira n’abayobora Dasso ku rwego rw’uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, bagaragaje uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu bwitange bujyanye no gukoresha amaboko yabo ndetse no kwishakamo ubundi bushobozi butuma bagera ku ntego biyemeje.

Kanobana Gilbert uyobora Dasso mu Karere ka Gakenke yagaragaje byinshi bagezeho mu mwaka wa 2020, mu guhindura ubuzima bw’abaturage muri ibi bihe bikomeye aho umwaka waranzwe n’icyorezo cya COVID-19.

Dasso mu muganda wo kubaka amashuri
Dasso mu muganda wo kubaka amashuri

Yagize ati “Mu buzima busanzwe dukorana n’izindi nzego mu gufasha abaturage kwirinda COVID-19 no kubarindira umutekano nk’inshingano za mbere dushinzwe, ariko dukora n’ibindi bikorwa bifasha abaturage. Urugero muri uyu mwaka ikintu twakoze gikomeye hari inzu twasannye zigera kuri 15, z’abaturage basenyewe n’ibiza, tububakira n’ubwiherero ndetse hari n’abo twishyuriye mituweli”.

Arongera ati “Tworoje n’abaturage amatungo magufi mu kubafasha kwiteza imbere, ubu abo baturage baranezerewe kandi nta kindi gishoro byadusabye uretse gukoresha ingufu zacu”.

Mu Karere ka Gicumbi na ho DASSO ntiyigeze irebera ibibazo by’abaturage kuko yabafashije mu bikorwa binyuranye haba kububakira inzu, no kuboroza inka hagendewe ku bafite ibibazo gusumbya abandi.

Iyi nzu ni iyo DASSO ikorera i Gicumbi yuzurije umuturage utishoboye
Iyi nzu ni iyo DASSO ikorera i Gicumbi yuzurije umuturage utishoboye

Muri ibyo bikorwa byakozwe mu Karere ka Gicumbi, Jean Paul Nyangabo Umuganwa uyobora DASSO muri ako Karere yatanze urugero ku warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabaga hanze bamufasha kubona inzu ndetse banamworoza inka.

Yagize ati “Muri uyu mwaka twakoze ibikorwa binyuranye, urugero ni urw’umwana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Murenge wa Butete, yabaga hanze twaramutoranyije nk’umuntu duha inka tugeze iwe dusanga ntaho inka yaba kuko na we ubwe nta nzu yari afite, twahise dufata icyemezo cyo kumwubakira inzu tuyivana hasi turayubaka iruzura, tubona no kumuha iyo nka ariko afite aho aba”.

Yarongeye ati “Muri gahunda y’umuturage ku isonga hari n’ibindi bikorwa byinshi dufatanya n’abaturage na Leta, hari n’undi witwa Sahinkuye Paul wabaga hanze na we twubakiye inzu, ibindi byo gushyira umuturage ku isonga hari umudugudu w’icyitegererezo w’Abasigajwe inyuma n’amateka mu Murenge wa Byumba aho imiryango 47 twayishyuriye fagiture y’amazi, hari n’abo twahaye isakaro, hari imiryango 97 twishyuriye mituweli n’ibindi”.

Uwo muyobozi avuga ko muri uyu mwaka wa 2021 bafite umuhigo wo kugera ku baturage benshi bashoboka, baboroza amatungo magufi mu rwego bwo kubafasha kwiteza imbere.

Mu Karere ka Musanze na ho DASSO yagiye ikora ibikorwa binyuranye, birimo cyane cyane kubakira abatishoboye no kubaremera amatungo nk’uko byatangajwe na Munyandamutsa Venant uyobora DASSO muri ako Karere.

Yagize ati “Icya mbere twubakiye umuturage utari ufite epfo na ruguru inzu tuyihera muri fondasiyo turayuzuza, ikindi ni imiganda inyuranye dukora dufatanyije n’izindi nzego ndetse tunishyurira mituweli abaturage batishoboye 80, tubumba n’amatafari agera ku bihumbi bibiri yubakishijwe inzu z’abatishoboye mu muganda, ibindi bikorwa biracyakomeza muri uyu mwaka dutangiye wa 2021”.

No mu Karere ka Burera Dasso yakoze ibikorwa binyuranye bihindura imibereho y’abaturage, aho yaremeye abaturage batishoboye ibaha amatungo magufi, hakaba harubakiwe n’abandi baturage inzu igezweho ya Four in one, n’umukecuru iri kubakira mu Murenge wa Gahunga.

Etienne Habiyakare uyobora Dasso mu Karere ka Burera ati “Uyu mwaka urangiye twaremeye abaturage batishoboye tubaha intama 19, hari n’inzu igezweho tugiye kuzuriza abaturage ya Four in one aho turi kubifashwamo n’urubyiruko rw’abakorerabushake, hakaba n’umukecuru na we turi kubakira inzu, turi hafi kuyitaha”.

Arongera ati “Twubatse ubwiherero busaga 50 aho twubakaga butatu muri buri murenge, umuryango twubakiye ubwiherero tukawutangira na Mituweli”.

Mu Karere ka Rulindo na ho DASSO yakoze ibikorwa binyuranye birimo kubaka ibyumba 5 by’amashuri ya Kabingo mu Murenge wa Rukozo byari byaradindiye ubu bikaba biri hafi kuzura.

Dasso mu Karere ka Rulindo, yiyemeje umuganda w’iminsi 15 yubaka ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Ntarabana, yubakira inzu n’umukecuru witwa Kabega Anges wo mu Murenge wa Bushoki wasenyewe n’ibiza yorozwa n’inkoko eshanu mu rwego rwo kumufasha kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi no kwikura mu bukene.

Ibikorwa nk’ibi biteza imbere imibereho y’abaturage kandi urwego rwa DASSO rwabikoze n’ahandi mu gihugu.

Nubwo urwo rwego rwa DASSO rwagiye rukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 mu mihigo yabo, intego yabo bari bihaye muri uyu mwaka urangiye ngo yagezweho, bakaba bafite intego yo gukomeza ibikorwa bifasha abaturage mu mwaka wa 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu kuri turashimira abadasso ibikorwa by’umutima mwiza bafashamo abaturage. Kdi mu kuri usibye ko ukora akosa turabashimiye Gicumbi, nibakomereze aho

Kasali yanditse ku itariki ya: 2-01-2021  →  Musubize

Uru rwego twaje rukenewe rwose abaturage turabashima kuko badufasha muri byinshi bitandukanye kd ubu banadutabara mugihe nibakomereze Aho turabashyigikiye rwose

gilber yanditse ku itariki ya: 2-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka