Iburasirazuba: Abantu 1824 baraye bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirida COVID-19

Mu ijoro rishyira ku wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021 mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abantu 1824 barenze ku mabwiriza yo kwirida COVID-19.

Abafatwa barenze ku mabwiriza bahabwa amasomo y'ububi bwa COVID-19 n'akamaro ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo
Abafatwa barenze ku mabwiriza bahabwa amasomo y’ububi bwa COVID-19 n’akamaro ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yasobanuye ko mu bafashwe harimo 1029 barengeje isaha yo kugera mu ngo zabo abandi 628 bafatwa kubera kutambara neza agapfukamunwa no kudahana intera.

CIP Hamdun Twizeyimana kandi avuga ko abantu 167 bafatiwe mu tubari dutandukanye. Hafashwe kandi imodoka umunani, moto 28 n’amagare 14.

Abafashwe bose bigishijwe ndetse banacibwa amande agenwa hakurikijwe ibyemezo by’inama njyanama ya buri karere, imodoka na moto zo zikaba zicibwa amande y’ibihumbi 25.

Ashishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inama y’abaminisitiri ndetse n’ay’inzego z’ubuzima kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibihano byoroshye bituma amategeko adakurikizwa imodoka moto babace 100 000 urebe ko uzongera kuzibona amasaha yarenze aliko njye njya nibaza abantu bamwe ubona bagenda gusa umuntu ajya mumuhanda sa 3 cy 4 ajya he avahe,azi ko bibujijwe !!

lg yanditse ku itariki ya: 1-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka