Burera: Abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo umucanga

Abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo umucanga, umwe ahita ahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka. Ibi byabereye mu Kagari ka Murwa Umurenge wa Kivuye, mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020.

Abacukuraga uwo mucanga ngo bari bagiyemo mu buryo butemewe, kuko aha hantu hatari hasanzwe hacukurwa. Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeje aya makuru agira ati: “Byabaye ku cyumweru dusoje, abagabo batatu bacukuraga umucanga ariko biyibye kiza kubagwira, umwe ahita apfa abandi barakomereka. Cyabagwiriye aribwo bagitangira gucukura kuko hari hakiri mugitondo, ni n’ikirombe gishyashya bari batangiye guhanga, kuko nta n’ufite icyangombwa kimwemerera kuhakorera ubucukuzi”.

Uyu muyobozi avuga ko abacukuraga ngo bashakaga umucanga wo kubaka urusengero ruri hafi aho. Yagize ati: “Amakuru twamenye ni uko abacukuraga bahashakaga umucanga wo kubaka urusengero rw’abadiventisiti ruri muri ako gace, urumva muri kwa kwihishahisha no gucukura batabanje kureba neza ahatashyira ubuzima bwabo mu kaga nta n’ubundi busesenguzi babanje gukora, byaba biri mu byatumye iki kirombe gihita kibagwira”.

Hari hashize iminsi muri aka Karere hataba impanuka nk’izi, kuko muri iki gihe ubuyobozi bwaho, bufatanyije n’inzego zifite mu nshingano gukurikirana ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bakurikirana ahabera ubucukuzi, ndetse ngo hashyizwe imbaraga mu gufasha abifuza kubukora, bagahabwa ibyangombwa bibibemerera.

Mayor Uwamariya ati: “Muri iyi minsi ingamba zo kugenzura ahakorerwa ubucukuzi nk’ubu twarazikajije. Kuko twari tumaze n’iminsi muri gahunda zo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi, byadusabaga ko ahava iyo micanga n’amabuye tuhahoza ijisho. Abo bagabo cyagwiriye, byatewe n’uko bitwikiriye iyi minsi mikuru, batekereza ko abantu bahugiye mu kuyizihiza, binakekwako babikoranaga igihunga cyinshi, kugira ngo bagire vuba iyo minsi irangire bafite aho bagejeje. Icyo twibutsa abantu ni uko ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko butemewe, abifuza gucukura impushya barazisaba, bakazihabwa habanje gukorwa ubugenzuzi bw’aho basabiye uruhushya, igihe bigaragaye ko ari ahantu hujuje ibigenderwaho kugira ngo bahabwe ubwo burenganzira, duhita tubaha ibyangombwa bidatinze”.

Abarakomeretse umwe yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Butaro, undi ajyanwe kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Rusasa.

Uyu muyobozi akaba yaboneyeho no kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo, aboneraho no gusaba abaturage kwitwararika ku bintu byose bishobora guhungabanya umutekano wabo cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka