Muhanga: Miliyoni zisaga 60 FRW zaciwe abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bwahagurukiye gukurikirana ibyerekeranye n’umutekano.
- Kayiranga avuga ko Akarere kinjije miliyoni 60frw yaciwe abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko kuri Noheli hari abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugeza ubu abamaze gufatwa bagahanwa bakaba nibura baraciwe miliyoni zisaga 60 z’Amafaranga y’u Rwanda kuva icyorezo cyakwaduka.
Gusa ubuyobozi buvuga ko umutekano muri rusange wifashe neza n’ubwo hari aho abantu barenga ku mabwiriza bakajya kunywera mu tubari hakaba n’ahakorwa ibirori mu buryo bwa rwihishwa, abo bakazakomeza kwigishwa byananirana bagahanwa nk’uko bigenda ku bandi.
Agira ati “Muri rusange nta byaha bikomeye byabaye muri Noheli usibye nk’ubusinzi aho bamwe bagiye batumirana bakanywera mu ngo bakarwana bagakomeretsanya bidakabije, abo twarabafashe kandi turabahana tuzakomeza gukaza ingamba nibura kugeza kuri tariki ya 15 Mutarama 2021”.
Yongeraho ati “Nibura twinjije miliyoni zisaga 60 FRW kubera guhana abarenze ku mabwiriza ariko ntabwo ari cyo tugamije, turifuza ko abaturage bacu basobanukirwa kandi bagakurikiza amabwiriza bityo iki cyorezo tukarushaho kugihashya kuko abayica ari bo bagikwirakwiza”.
Kayiranga avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwakoranye nk’ikipe mu mirenge yose kugira ngo umutekano mu minsi mikuru ibashe kugenda neza kandi bizanagenda neza ku Bunani agasaba abaturage gukomeza kwitwararika.
Agira ati “Ubundi ubunani bivuze gutangira umwaka abantu bafite gahunda z’ibikorwa bibateza imbere ariko by’umwihariko bakabungabunga umutekano ni yo mpamvu tubasaba kumvikana mu miryango bakibuka inshingano zabo zizakorwa mu mwaka wose bakazawurangiza bafite aho bigejeje”.
Ku bijyanye n’abakora Resitora bagiye bazihindura utubari, ubuyobozi buvuga ko byagaragaye kandi hakomeje gufatwa ingamba zo gufunga abakora binyuranyije n’amategeko kuko byaba ari uguteza umutekano muke no gukwirakwiza icyorezo.
Agira ati “Akabari ko muri hoteli ntikemewe, akabari ko muri resitora ntikemewe, akabari gasanzwe karafunze, ntabwo tuzihanganira uwafatwa yarenze ku mabwiriza kuko byaba ari ugushaka guhungabanya umutekano, abo twafashe twarabahannye abandi na bo tuzabafata igihe banyuranya n’ibyo bemerewe gukora biteganywa n’amabwiriza ya RDB”.
Ubuyobozi bwibutsa abaturage kwihangana icyorezo kigacika kugira ngo ubuzima bukomeze nk’uko byari bisanzwe.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
- Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe yahitanywe na Covid-19
- Hari abatorohewe no kugera mu rugo saa kumi n’ebyiri, abakora ingendo za ngombwa barafashwa
- Dore Serivisi z’ingenzi zemerewe gukomeza mu gihe cy’ingamba zo kwirinda Covid-19
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 289
- Bishimiye ko abana bato basubiye ku ishuri, biyemeza kubafasha kwirinda COVID-19
- Abasubijwe muri Guma mu Rugo barasabwa gutinya COVID-19 kurusha uko batinya inzara
- Gukora Siporo muri Kigali utarenze Umudugudu wawe biremewe
- Abatunguwe na Guma mu Rugo i Kigali barafashwa gukora ingendo ku munsi wa mbere
- Umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 uragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
- Mu Rwanda abantu 4 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 227
- Kigali: Abantu 12% banduye Covid-19 (ubushakashatsi)
- Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo (Inama y’Abaminisitiri)
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Byasimbuye imisoro rero? Komereza aho
Iyi ni inkuru ishimishije ku buryo byashishikaza umuyobozi w,Akarere kuyitangaza mu binyamakuru ,ubwo urumva donc warasheje umuhigo ku buryo ujya kwigamba ko wahemukiye abaturage bashonje ukabacuza n,utwakagombye kubatunga ijoro rimwe. Ca fait honte et c’est du sadusme voir meme tyrannie.
Ingamba zo guhashya Covid zishyizwemo imbaraga nubushake ihazabu yo nyine niyo yatuma abantu bumva ni gute amatungo yumva kurusha abantu !!ibihano nibyongerwe ababishinzwe bashyiremo imbaraga Polisi ishyire Caméra ahashoboka aho imodoka na moto birara bigenda nkaza Gikondo zifotorwe zandikirwe abantu bafatwe imikino ihagarare uziko hali abantu bibwira ko amategeko atabareba!
Nawe ushobora kuba urara ugenda niba ubasha kubona aba rara bagenda. Bakwiye kukwita ho nawe kabisa. Nkuwa vuze kuri radio ngo bafunge utubari. Bamubaza uko dukora, ati nuko ntajya ndara icupa.
Nawe ushobora kuba urara ugenda niba ubasha kubona aba rara bagenda. Bakwiye kukwita ho nawe kabisa. Nkuwa vuze kuri radio ngo bafunge utubari. Bamubaza uko dukora, ati nuko ntajya ndara icupa.