Muri 2020 ibiza byahitanye abagera kuri 290 bikomeretsa ababarirwa muri 400

Umwaka 2020 wari waragizwe uw’intego y’iterambere ku buryo hari benshi bari bawitezeho ibyiza, nyamara wadutsemo icyorezo cya Coronavirus cyatumye ibintu byinshi bihinduka. Ibiza byawubayemo na byo ntibyoroheye ubuzima kuko byahitanye abantu bagera kuri 290, bikomeretsa abagera kuri 398.

Abantu umunani bo mu muryango umwe mu Karere ka Gakenke bagwiriwe n'inzu biturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 06 Gicurasi 2020 ntihagira urokoka wo muri uwo muryango
Abantu umunani bo mu muryango umwe mu Karere ka Gakenke bagwiriwe n’inzu biturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 06 Gicurasi 2020 ntihagira urokoka wo muri uwo muryango

Nk’uko bigaragazwa n’imibare ituruka muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, inkangu n’imyuzure ni byo byahitanye abantu benshi, kuko byonyine byahitanye 187 harimo 125 bazize inkangu na 62 bazize imyuzure.

Naho ku bijyanye n’inkomere, abenshi bakomerekejwe n’inkuba ndetse n’isuri, kuko kuri 398, abakubiswe n’inkuba ari 171, naho abatwawe n’isuri bakaba 143.

Muri 2020 kandi, ibiza byishe inka 127, byica n’andi matungo 3364. Byasenye inzu zisaga 8000, hatabariyemo ibyumba by’amashuri 95 n’insengero 22, byangiza imyaka kuri hegitari hafi 6000 n’amashyamba kuri hegitari 458.

Muri 2019 ho, ibiza byari byahitanye ubuzima bw’abantu 134, bikomeretsa 271, byica inka 113 n’andi matungo 2866. Byari byasenye kandi inzu zisaga 5,600 hatabariyemo ibyumba by’amashuri 203 n’insengero 50, byangiza imyaka kuri hegitari 10,610 n’amashyamba kuri hegitari 16.

Ibiza byangije n'imihanda
Ibiza byangije n’imihanda

Ibi biza muri 2020 kandi ahanini byaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu gihe cy’itumba. Imyuzure yateye, uretse kuba yaratwaye ubuzima bw’abantu ikanasenyera bamwe ndetse ikanangiza imyaka idasize n’ibiraro, iyo yateje ku mugezi wa Sebeya yo yanangije ibikoresho by’abanyeshuri b’ishuri rya Nyundo ryigisha ubugeni.

Mu byangiritse harimo ibitabo n’amakayi n’ibiryamirwa abanyeshuri basize bataha, cyane ko bari batashye batunguwe kubera icyorezo cy’indwara ya Coronavirus, n’ibiribwa ikigo cyari cyarasigaje.

Inkangu yatewe n’imvura nyinshi yagiye inafunga imihanda, harimo n’iminini, byagiye bisaba ko imodoka ziba zinyura ahandi igihe imihanda itarakorwa.

Nko ku itariki 29 Mata 2020, inkangu yabereye i Nyange muri Ngororero yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Karongi, polisi isaba abasanzwe bawifashisha kuba bifashisha uwa Muhanga-Huye-Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi na Rutsiro-Rubavu-Kigali.

Muri Gicurasi iImvura yujuje umugezi urarenga usenya inzu zirindwi n'ivuriro mu Murenge wa Rongi muri Muhanga batatu bahasiga ubuzima
Muri Gicurasi iImvura yujuje umugezi urarenga usenya inzu zirindwi n’ivuriro mu Murenge wa Rongi muri Muhanga batatu bahasiga ubuzima

Ibi byabaye amazi y’umugezi wa Nyabarongo yari yaraye afunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.

Mu rwego rwo guhangana n’ibiza ndetse n’imihindagurikire y’ikirere muri rusange, hagaragajwe ko Leta y’u Rwanda ikeneye miliyari 11 z’amadolari

Muri Gicurasi 2020, u Rwanda rwashyikirije Ubunyamabanga bw’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe (UNFCCC) inyandiko igaragaza gahunda rufite mu kugira uruhare mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe (Nationally Determined Contributions, NDC) hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris yerekeye Imihindagurikire y’Ibihe.

Iyi nyandiko igaragaza ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya imyuka yangiza ikirere bitarenze umwaka wa 2030 ku kigero cya 38%, ni ukuvuga kugabanya toni miliyoni 4,6 z’imyuka yangiza ikirere.

Miliyari 11 z’amadolari zikenewe, zizaturuka mu bushobozi igihugu gisanganywe no mu nkunga. Miliyari 5,7 zizakoreshwa mu bikorwa byo kugabanya imihindagurikire y’ibihe naho Miliyari 5,3 zijye mu byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Perezida Kagame tariki 16 Gicurasi 2020 yasuye agace kari gaherutse kwibasirwa n'ibiza muri Nyabihu
Perezida Kagame tariki 16 Gicurasi 2020 yasuye agace kari gaherutse kwibasirwa n’ibiza muri Nyabihu

Mu kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere, u Rwanda ruzubaka ubudahangarwa mu buryo bunyuranye harimo kubungabunga amazi, ubuhinzi, ubutaka, amashyamba, imiturire, ubuzima, ubwikorezi no gutwara abantu ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu kugabanya ibyago bishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe hazabaho kongera ingomero z’amazi no kongera ibikoresho bikoresha imirasire y’izuba n’ibindi. Hazanashyirwaho uburyo bwo kugabanya ibicanwa mu nganda, hatezwe imbere amashyiga ya rondereza ku kigero cya 80% mu cyaro na 50% mu mijyi. Kandi imashini zikoresha mazutu na peteroli zizagabanywa, hashyirweho igipimo ntarengwa cy’imyuka igomba gusohoka. Ibikorwa by’uyu mushinga biratangirana na Mutarama 2021.

Hagati aho, Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), tariki 28 Ugushyingo 2020 yatangije ibikorwa by’umushinga uzafasha mu kubaka ubushobozi bwo gukora igenamigambi rifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (NAP).

Uyu mushinga uzafasha mu bintu bitatu by’ingenzi birimo kubaka ubushobozi bw’inzego zitandukanye mu gukora igenamigambi rifasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ikoranabuhanga ryafasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kugenzura no guhanahana amakuru y’iteganyagihe.

Umushinga NAP kandi uzafasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti bivangwa n’icyayi.

Leta y’u Rwanda yashoye miliyari 31.9Frw mu mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije kandi, Leta y’u Rwanda yashoye miliyari 31.9Frw mu mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga.

Nyuma y’uko byagaragaye ko Amayaga asa n’asatira kuba ubutayu kubera kutagira ibiti, bityo hakaboneka imvura nke, n’iguye ikangiza byinshi kubera isuri itagira ikiyitangira kuko imisozi yambaye ubusa, mu Murenge wa Muyira hatangijwe umushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga, tariki 23 Ukwakira 2020.

Uzibanda ku gutera ibiti by’ishyamba n’iby’imbuto ziribwa, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera ibiti ku mihanda no ku nkombe z’imigezi, gukora amaterasi y’indinganire, guha bamwe mu baturage imbabura za rondereza no kubaha amatungo magufi kugira ngo biteze imbere, bikazakorerwa mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

Mu gihe cy’imyaka itandatu uyu mushinga uzamara, hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 7,410, haterwe amashyamba asanzwe ku buso bwa hegitari 909.2, hanaterwe ibiti 77,194 by’imbuto ziribwa. Hazanasubiranywa amashyamba y’abaturage ku buso bwa hegitari 500 kugira ngo yongere umusaruro.

Mu bindi bikorwa byo kubungabunga ibidukikije byaranze umwaka 2020, Minisitiri w’ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, muri Gashyantare yibukije abakora n’abacuruza ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, ko bagiye kujya babihanirwa nk’uko itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ribiteganya.

Muri ibyo bihano harimo icy’uko umuntu ukora amasashe n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uranguza ibyo bikoresho ahanishwa gucibwa ihazabu y’ibihumbi 700 by’Amafaranga y’u Rwanda, kandi ibyo asanganywe akabyamburwa, naho ubita ahatarabugenewe haba aha Leta cyangwa ah’umuntu ku giti cye, agahanishwa ihazabu y’ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Ku barangura n’abacuruza ibyo bikoresho bari barahawe igihe cy’amezi atatu guhera muri Nzeri 2019, ko baba barangije ibyo bari bafite ku buryo bitaba bikirangwa mu bicuruzwa byabo, mu gihe inganda zo mu Rwanda zibikora zahawe imyaka ibiri, ni ukuvuga kugeza muri Nzeri 2021, na zo zikazaba zabihagaritse.

Icyakora abasomyi ba Kigali Today basomye iyi nkuru bibajije impamvu inganda ari zo zihabwa igihe kirekire cyo kuba zahagaritse, abacuruzi bakaba ari bo bahabwa igihe gitoya nyamara bacuruza ibyakozwe n’izo nganda.

Mu rwego rwo kurinda umwanda n’ingaruka ziterwa na bene ibi bikoresho bya pulasitike byifashishwa rimwe, mu mujyi wa Kigali habaye igikorwa cy’umuganda wo gutoragura amacupa y’imyanda akoze muri pulasitike mu kwezi k’Ugushyingo 2020. Kugeza ku itariki ya 16 Ugushyingo honyine hari hamaze gutoragurwa apima toni eshatu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yavuze ko ari umuganda uzakomeza gukorwa kugeza ubwo amazi ya Nyabugogo azasigara atemba nta nkomyi nyuma yo gutoragura imyanda iri muri za ruhurura, mu migezi no mu gishanga.

Indi mpamvu yo gutora amacupa akoze muri pulasitike ni ukubera ko ayajugunywe mu nzira cyangwa ku gasozi isuri iyatembana ikayaroha mu migezi, akazagera mu biyaga no mu nyanja, amafi n’ibindi binyabuzima byo mu mazi byabimira bimwe bigapfa cyangwa bikarwara, abantu na bo babirya bakabikurizamo kwandura indwara z’ibyorezo zirimo iya kanseri.

Nk’umuti kuri iki kibazo giterwa n’amasashi n’ibikoresho bikoze muri pulasitike, mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye habonetse abasore batatu biyemeje kubibyaza umusaruro.

Abo ni Théodomir Kwitonda, Théogène Nshimyabayisenga na Védaste Dusengimana bakora amakaro, amapave na verini bifashishije pulasitike.

Uretse umwanda w’amacupa n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitike, hari n’ikibazo cy’umunuko w’ibishingwe cyakunze kuvugwa mu mujyi wa Kigali, cyane cyane i Nduba aho bikunze kumenwa.

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), ari na cyo gifite mu nshingano imicungire y’ikimoteri cya Nduba, cyatangaje mu Ukwakira 2020 ko umuti kuri iki kibazo ari uko basigaye batoranyamo imyanda itabora, isigaye bakayisanza bityo ntikomeze kunuka.

Kandi ngo hari n’umushinga bafite w’uko imyanda ibora izakorwamo ifumbire, itabora nka pulasitiki ikazakorwamo amapave, amakarito n’ibindi bipapuro bikorwemo impapuro nzima. Hari n’imyanda izajya ikurwamo ibicanwa. Iyo nyigo ishobora kuzaba yarangiye mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021.

Naho abafite ibikoresho by’ikoranabuhanga batacyifashisha, Kampani Enviroserve yatangiye gushyiraho aho bizajya bikusanyirizwa, mu rwego rwo kugira ngo byoye kuvangwa n’ibindi bishingwe.

Iyi kampani izajya ibijyana aho byabyazwa ibindi bikoresho, bityo inakure mu nzira ibyashoboraga kuba uburozi bwazamukira mu bihingwa bigatera indwara abantu, igihe ifumbire ivuye mu bimpoteri ubu burozi bwagiyemo yakwifashishwa mu guhinga.

Kugeza muri Nzeri 2020 Enviroserve yari imaze gushyiraho kontineri zikusanyirizwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga bitacyifashishwa mu turere dutanu, kandi intego yari uko umwaka wa 2020 uzarangira zimaze kugezwa mu turere twose tw’u Rwanda.

Naho ku bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Pariki ya Mukura-Gishwati yashyizwe mu murage w’Isi, umuryango Biocoor ukora ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane muri Nyungwe, utangiza umushinga mushyasha wo gushishikariza abaturiye Nyungwe kutayivogera.

Pariki ya Mukura-Gishwati yashyizwe mu murage w'Isi
Pariki ya Mukura-Gishwati yashyizwe mu murage w’Isi

Inyigisho abaturiye iri shyamba bahawe zatumye uwitwa Nzamuturimana Innocent w’i Nyamagabe mu Murenge wa Buruhukiro abona inyamaswa y’ifumberi ntiyayica, ahubwo ahamagara abaza kuyisubiza muri Nyungwe. Umuryango Biocoor wabimuhereye inka.

Kandi abangiza amashyamba ya Leta bagiye bashyikirizwa ubutabera. Muri bo harimo abagabo batatu bo mu Karere ka Huye bafashwe bakekwaho gutema ibiti bibarirwa mu 100 mu ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Hari n’abaturage barenga 40 baburanishijwe muri Kamena 2020 baregwa kwangiza ishyamba ry’ibisi bya Huye.

Naho ku bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, muri Werurwe 2020, u Bubiligi bwashyikirije u Rwanda ubushakashatsi bwakoze muri 1923 bw’ahari amabuye y’agaciro

Ubukangurambaga bushishikariza abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe na bwo ntibwahagaze. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka, ubwo yabagendereraga Akarere ka Ngororero tariki 30 Ukwakira 2020, na we ubwe yabigarutseho agaragaza ko uretse kuba bihitana ubuzima bw’abantu, bikanangiza ibidukukije.

Ibi yabivuze ahereye ku kuba mu mwaka wa 2019, muri aka karere hari abantu bane baridukiwe n’ibirombe harimo babiri mu Murenge wa Ndaro, umwe mu Murenge wa Gatumba, n’umwe mu Murenge wa Nyange.

Naho mu rwego rwo kurimbisha umujyi wa Kigali, ahimuwe inganda hatangiye gushyirwa ubusitani bw’icyitegererezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka