Ngoma: Abantu 36 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020, Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze basanze abantu 36 mu nzu ya Nyiranduhura Pelagie w’imyaka 40 utuye mu Mudugudu wa Rwimpongo ya 2, Akagari ka Rwintashya mu Murenge wa Rukumbeli, Akarere ka Ngoma. Aba bantu 36 bafashwe barimo gusenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kumenya ko aba bantu baraye basengera mu rugo rwa Nyiranduhura byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavugaga ko baraye babasakuriza.

Yagize ati "Abaturage baduhaye amakuru ko mu rugo rw’uyu muturage hari abantu baraye bahasengera tujyayo mu rukerera nka saa kumi n’imwe za mu gitondo turabafata dusangamo abantu bateraniyemo."

CIP Twizeyimana avuga ko Abapolisi bajyayo bahasanze abantu bagera kuri 26 baturutse mu madini n’amatorero atandukanye bahita babajyana ku Murenge, nyamara bamaze kubatwara abaturage bahise bahamagara bavuga ko hari abandi bahise bahaza na bo baje kuhasengera.

Ati "Abapolisi bakimara kuhava bahise bahamagarwa n’abaturage ko hari abandi bahaje gusenga. Basubiyeyo bahasanga abandi 10 bababwira ko bari bafite gahunda y’amasengesho y’iminsi itatu kandi ari umunsi umwe wari urangiye. Aba 10 na bo bahise babajyana ku Murenge aho bagenzi babo bari kugira ngo bahererwe hamwe inyigisho."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko abo bafashwe biganjemo abo mu itorero rya ADEPR bagera ku 10, Abamethodiste 6, Abanyagaturika 5, abo mu itorero rya Angilicani n’andi matorero atandukanye, bakaba bari baturutse mu mirenge ya Rukumbeli, Zaza, Mugesera, Karenge ndetse hari n’uwaturutse mu Karere ka Bugesera.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko aba bose uko basengaga nta gapfukamunwa bari bambaye kandi bicaye begeranye banyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ibintu bifite ibyago byinshi byo kwanduzanya COVID-19.

Yagize ati "Dukurikije imibare itangwa n’inzego z’ubuzima buri munsi bigaragara ko COVID-19 iri mu bice byose by’Igihugu. Birababaje kuba hari abantu bava imihanda yose bakajya guteranira ahantu mu cyumba kimwe na cyo gifunganye, umwe muri bo aramutse afite ubwandu bwa COVID-19 yakwanduza bagenzi be bose banasubira iyo bavuye bakanduza abandi."

CIP Twizeyimana yibukije abaturage muri rusange ko bakwiye kubahiriza amabwiriza n’ingamba byashyizweho na Leta byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bakazirikana ko iki cyorezo kigihari ntaho cyagiye kandi ko kitarobanura umuntu uwo ari we wese.

Yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa no gukurikiza amabwiriza n’ingamba byashyizweho byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bagatanga amakuru y’ababirengaho. Yibukije abantu muri rusange ko kugira ngo iki cyorezo gicike bisaba gushyira imbaraga hamwe, abantu bagakurikiza ibyo Leta ibakangurira.

Abafashwe uko ari 36 bose bahise bajyanwa ku Murenge wa Rukumbeli barigishwa ndetse banacibwa n’amande.

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ifatira mu cyuho abantu barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID19. Ni mu gihe nyamara Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego badasiba gukangurira abantu kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu rwego rwo gukomeza kugihashya.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mureke abantu basenge amasengesho arakora ! Nta solution mbona yibibazo turimo byindwara nkizi zibyorezo usibye gusenga . Mwebwe se mufata abantu muri iki? Sinumva ejo nanone ngo runaka yapfuye yishwe na covid kandi ntacyo abuze amafranga yose yo kwisi ari iwe mumifuka? Umva muhe abantu amahoro

Luc yanditse ku itariki ya: 21-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka