Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi mu kigo cy’Ubushakashatsi ku Iterambere ry’Inganda (NIRDA), Telesphore Mugwiza, avuga ko umwaka utaha wa 2026 uzarangira ku isoko ry’imiti ivura abantu harimo n’iyakorewe muri iki kigo.
Hashize imyaka icumi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’isuku mu gihe cy’imihango. Mu Rwanda uyu munsi wizihizwa Kuya 28 Gicurasi buri mwaka hanatangwa ibikoresho bihabwa abagore n’abakobwa bo mu miryango itishoboye ngo bibafashe kwita ku isuku yabo mu gihe cy’imihango.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) rurasaba abafite Ubwisungane mu Kwivuza (Mituelle de Santé) gukangurira abatarayishyura kugira ngo batazabura uko bahita bivuza guhera ku itariki ya 01 Nyakanga 2025, ubwo umwaka mushya wa Mituelle 2025-2026 uzaba utangiye.
Abanyeshuri n’Abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ryigisha Ubuhinzi, ubumenyi n’ubuvuzi bw’amatungo (UR-CAVM), iherereye mu Karere ka Musanze, basanga igihe kigeze ngo abantu bitabire kwibanda ku mirire n’imyitwarire ituma bakumira indwara zitandura, zugarije abatari bacye muri iki gihe.
Kuwa 28 Gicurasi 2025 u Rwanda rwijihije umunsi mpuzamahanga w’isuku mugihe cy’imihango (Menstrual Hygiene Day)
Kuri uyu wa mbere, itsinda ry’Abaganga ba CHUK muri serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu rwungano ngogozi, bakuye igiceri mu gifu cy’umwana w’amezi 18 bifashishije Endoscopy, uburyo bwo gucisha agapira mu kanwa gafite camera, kugira ngo bavure ibibazo biri mu nzira y’igogorwa.
Inzego z’ubuzima zitandukanye zo mu bihugu by’u Buhinde, Amerika, u Bushinwa na Tanzania byamaze kwemeza ko icyorezo cya Covid-19 cyamaze kugaragara mu bihugu byabo ndetse ko hari abamaze guhitanwa nacyo.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko kuva ku ya 28 Mata 2025 kugeza uyu munsi, abaturage bagera ku 6.300 bamaze guhabwa serivisi z’ubuvuzi ku buntu mu bitaro bya Munini bw’Akarere ka Nyaruguru muri gahunda y’inzego z’umutekano mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.
Mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka mu Bushinwa mu 2019 kigakwirakwira hirya no hino ku isi n’u Rwanda kitarusize, cyera numvaga ko agapfukamunwa ari ak’abakora kwa muganga, mu bigo bikora ubushakashatsi bushingiye ku butabire (laboratoire) no mu nganda gusa, ku buryo iyo nahuraga n’umuntu ukambaye mu Rwanda nabonaga (…)
Abaturarwanda basabwe gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda Malaria, bitewe n’uko muri iki gihe ikomeje kwiyongera hirya no hino mu Gihugu, by’umwihariko mu mwaka wa 2024 aho imibare yakomeje kuzamuka mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya no kuvura indwara ya Malaria, abajyanama b’ubuzima bashyizwe ku isonga ndetse bitanga umusaruro, kuko bagize uruhare mu kuvura abarwayi ku kigero cya 54%.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko imiterere yako, ndetse no kuba higanje ibikorwa byinshi by’ubworozi aho usanga abaturage bafite inzuri nyinshi kandi zifite n’ibidamu bibika amazi amaramo igihe, ari zimwe mu mpamvu zituma harabaye ubwiyongere bw’indwara ya Malaria.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana, umugore n’urubyiruko ’Save Generations Organization’ uvuga ko n’ubwo cotex zakuriweho umusoro wa TVA, abagore n’abakobwa cyane cyane abo mu cyaro batabona ibyo bikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango, bitewe n’uko bigihenze.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA) kiri mu bukangurambaga bwo kurwanya igwingira mu bana, aho gikangurira umuryango gushyira imbaraga mu by’ingenzi bigomba kwibandwaho mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana kugira ngo akure neza mu gihagararo no mu bwenge.
Ubushakashatsi mu by’ubuvuzi bwagaragaje ko muri ibi bihe abantu ibihumbi 700 ku Isi, bapfa buri mwaka bazira ikoreshwa nabi ry’imiti ya antibiyotike (antibiotique), kimwe n’indi miti iba yafashwe mu buryo budakwiye, igiraingarukaku buzima bw’abantu, bagasabwa gufata iyo bandikiwe na muganga.
Nyuma yo kubona ko malariya igenda yiyongera, hakaba n’abarwara iy’igikatu itavurwa n’imiti isanzwe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangije gahunda yo kugeza imiti y’iyo malariya ku bitaro no ku bigo nderabuzima hifashishijwe za drones.
Abagize Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, biyemeje kongera imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, kuko basanga kugira ngo Igihugu gitere imbere, kigomba kuba gifite abaturage bafite ubuzima bwiza.
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere, wateguye ibiganiro byabereye i Kigali tariki 26 Werurwe 2025, bihuza abarimo abanyamakuru, urubyiruko, n’imiryango itari iya Leta iyobowe n’abagore, barebera hamwe uko barushaho gukora (…)
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko nyuma y’uko USAID ihagaritse imishinga yateraga inkunga ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, mu rwego rw’ubuzima, nta ngaruka byigeze bigira ku gihugu by’umwihariko muri serivisi zo kurwanya SIDA, harimo n’imiti igabanya ubukana bwayo.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ryo gukumira no kurinda idwara mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Patrick Migambi, avuga ko mu Rwanda hapfa umuntu umwe ku munsi, azize indwara y’igituntu.
Umuyobozi w’agateganyo wungirije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) Dr Tuyishime Albert, avuga ko ababyeyi batajya kubyarira kwa muganga aribo ntandaro z’impfu z’abana bapfa bavuka, ndetse n’izindi nkurikizi ziba ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, kuko 93% aribo bitabira kubyarira kwa muganga kandi bagombye kuba 100%.
Ibitaro bya Gisenyi byashyikirijwe inyubako igizwe n’aho kubagira abarwayi hagezweho, n’ibikoresho hamwe n’ibyumba byo kwigishirizamo abaganga ndetse n’aho gushyira indembe zabazwe, bityo ikaba igiye kugabanya umubare w’abarwayi boherezwaga mu bindi bitaro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’ibitaro bya Kabgayi, baratangaza ko bitarenze amezi abiri, haraba harangijwe imirimo yo gushyiramo icyuma kigezweho mu gupima indwara mu mubiri (Scanner), mu rwego rwo gufasha ababigana kubona serivisi zisumbuyeho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr. Yvan Butera, yatangaje ko abantu basaga 500 bamaze kubagwa umutima, naho 44 bamaze gusimburizwa impyiko bikorewe mu Rwanda, bityo ko bitakiri ngombwa kujya gushakira izo serivisi mu mahanga.
Mu Mudugudu wa Mata, Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze, ni ho hatangiye kubakwa Ikigo kigenewe kwita ku bana bafite ubumuga bw’ingeri zitandukanye, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abasaga 400; kikazajya gitanga n’ubujyanama ku babyeyi babo, buzatuma barushaho kugira ubumenyi buhagije butuma (…)
Mu gihe kugeza ubu mu Rwanda abivuza kanseri bitabwagaho n’ibitaro by’i Butaro n’iby’i Kanombe, ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bazatangira gufasha abafite iyo ndwara muri Nyakanga 2025.
Abaganga b’amaso 13 bo mu bitaro bitandukanye ku rwego rw’ibitaro bikuru, hirya no hino mu Gihugu, bamaze kunguka ubumenyi bwo kubaga neza ishaza mu jisho hirindwa ingaruka zajyaga zigaragara mu kubaga ishaza (Anterior Vitrectomy).
Mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, hatangijwe ku mugaragaro ubuvuzi bw’indwara zo mu matwi, mu muhogo no mu mazuru, igikorwa cyahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kumva.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko nubwo hari imishinga yagizweho ingaruka no guhagarika inkunga yatangwaga na USAID mu rwego rw’ubuzima, u Rwanda ruri gushaka ubundi buryo bwo kwishakamo ibisubizo.