Abanyarwanda barakangurirwa kwirinda indwara y’ibicurane

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yibukije Abanyarwanda ko bakwiriye kwirinda cyane muri iki gihe cy’imvura, kuko indwara y’ibicurane yiyongera cyane ugereranyije n’ibindi bihe, kuko ibipimo bigaragaza ko virusi itera ibicurane yo mu bwoko bwa Influenza A, ari yo yiganje ndetse nta bundi bwoko bushya bwagaragaye mu Rwanda.

Ni ubutumwa iyi Minisiteri yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, yibutsa abantu uko bakwiriye kwirinda indwara y’ibicurane muri ibi bihe by’imvura no mu gihe cy’ubukonje, kuko aribwo iyi ndwara yibasira abantu cyane.

Ubu bwoko bw’ibicurane bwa Influenza A buterwa na virusi yitwa Influenza, abo ikunda kwibasira ni abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite ndetse n’abantu bashaje bafite intege nke.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni ugukorora cyane, kumva ukonje cyane, gucika intege, kuribwa umutwe, kubura ubushake bwo kurya no kunywa, kubabara mu muhogo, kugorwa no guhumeka, gucibwamo no kuruka cyane ku bana ndetse no kugira umuriro.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yagize ati “Bigira ubukana iyo virus (influenza) ihahuriye na bagiteri, cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu, Irinde, urinde n’abandi ibicurane. Ihutire kuvuza umwana urwaye. Umwana urwaye ntakwiye kujya kwiga atarakira, kuko yakwanduza abandi.”

Imibare ya MINISANTE igaragaza ko kuva mu 2022 kugeza mu ntangiriro za 2025, abasanganywe Virusi ya Influenza A mu gihugu hose banganaga na 6.6%.

Iyi mibare igaragaza ko mu 2023 iyi ndwara yiganje cyane hagati ya Werurwe na Kamena kurusha andi mezi yose, naho mu 2024 yiganza cyane hagati ya Mutarama na Gashyantare, yongera kwiganza cyane muri Gashyantare n’Ugushyingo, naho muri 2024 yagaragaye cyane hagati ya Werurwe, Gicurasi na Ukwakira kurusha andi mezi yose y’uwo mwaka.

Minisiteri y’Ubuzima itanga inama ko abantu bakwiriye kwirinda cyane muri ibi bihe ,bagira umuco wo gukaraba intoki kenshi gashoboka, kwirinda kwegerana n’abandi ndetse no kugana muganga mu gihe ugaragaje ibimenyetso.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka