Kirehe: Ikigo nderabuzima cya Nyarubuye kigiye guhabwa ubushobozi nk’ubw’ibitaro

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ku bufatanye na Leta ya Denmark na Banki y’Isi, yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye, kiri mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, kugira ngo gishyirwe ku rwego rwisumbuye rutanga serivisi nk’izitangirwa mu bitaro (Medicalized Health Centre).

Ubwo hashyirwaga ibuye ry'ifatizo kuri izo nyubako
Ubwo hashyirwaga ibuye ry’ifatizo kuri izo nyubako

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, ari kumwe na Ambasaderi w’Ubwami bwa Denmark mu Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Kwagura iki kigo nderabuzima bizafasha impunzi zo mu nkambi ya Mahama n’abaturage bo mu Mirenge itandatu y’aho bita mu Gisaka, muri 12 igize Akarere ka Kirehe.

Ni imirenge isanzwe ifite ibigo nderabuzima icyenda hamwe n’amavuriro y’ibanze 11, byose byakeneraga kohereza abarwayi mu bitaro bikuru bya Kirehe, bikazarushaho gufasha mu kunoza serivisi z’ubuzima.

Gahunda yo kwagura ikigo nderabuzima cya Nyarubuye, ni igice kimwe mu bigize Umushinga ‘Jya Mbere’, ugamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’impunzi n’Abanyarwanda bazakiriye, urimo gushyirwa mu bikorwa binyuze mu nkunga yatanzwe na Leta ya Denmark binyuze muri gahunda y’iki gihugu y’iterambere mpuzamahanga (DANIDA).

Iki kigo nderabuzima kizaba gifite ibyumba bibiri bitangirwamo serivisi zo kubaga, ibyumba byakira ababyeyi babyaye n’iby’abategereje kubyara, icyumba cyita ku bana bavutse batagejeje igihe, ahatangirwa serivisi z’indembe n’iz’isuzuma, ndetse n’ibitanda 110 byo kwakira abarwayi batandukanye.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge yegereye icyo kigo nderabuzima, bavuga igihe kizaba cyatangiye gutangirwamo serivisi z’ubuzima bizarushaho kuborohereza no kubafasha kuko kuzibona byabasabaga gukora urugendo rurerure bajya kuzishakira ku bitaro bya Kirehe.

Chantal Umutoni Rutazarira, ni impunzi mu nkambi ya Mahama, bishimira ibikorwa by’umushinga Jya mbere kuko nk’abanyantege nke, ubufasha muri gahunda zitandukanye.

Ati "Twishimiye ko hari ibitaro bigiye kutwegerezwa kandi impunzi natwe tukaba twemerewe kujya tuza kwivuza, mu gihe tutabonye serivisi ahandi. Dushimiye Leta y’u Rwanda ko yatwegereje ibyo bitaro kandi tukaba twemewe kuhivuriza."

Speciose Mukabugingo wo mu Murenge wa Nyarubuye ati "Ubucuruzi nabwo buzatera imbere kuko urujya n’uruza rw’abaturage, abarwayi, abarwaza n’abakozi bifite uko bizateza imbere abaturage bo muri uyu Murenge n’abandi bahegereye."

Ambasaderi w’Ubwami bwa Denmark mu Rwanda, Sahr Kpundeh, yavuze ko igihugu ahagarariye cyishimira kuba ari umwe mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda mu kugera ku bikorwa by’iterambere.

Ati "Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST 2), u Rwanda rwagaragaje aho rwifuza ko Igihugu kizaba kiri, nko mu rwego rw’ubuzima harimo kongera ubushobozi inzego zitanga serivisi z’ubuzima no kugabanya igwingira nka bimwe mu by’ibanze mu mibereho myiza. Twe nka Danemark dutewe ishema no kuba umufatanyabikorwa muri urwo rugendo."

Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira
Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, avuga ko igikorwa cyatangijwe cyakozwe binyuze mu nzego zitandukanye, hagamijwe guteza imbere ubuvuzi.

Ati "Mu rwego rwa MINEMA ni uko ishinzwe impunzi, kandi tukaba tugomba kuzifasha n’abazakiriye kugira ngo na bo bifashe kwiteza imbere."

Ikigo nderabuzima cya Nyarubuye cyatangiye gukora bwa mbere mu 1951, uretse abatuye mu Murenge wa Nyarubuye kizanafasha abo mu Mirenge irimo uwa Mushikiri, Nasho Mpanga, Kigina na Mahama, kikazuzura muri Kamena 2026, gitwaye arenga Miliyari 6Frw.

Mu gice cya mbere cy’umushinga Jya mbere hamaze gukorwa imishinga itandukanye yafashije abaturage mu bikorwa by’iterambere, bitandukanye, by’umwihariko mu Karere ka Kirehe imishinga yahakozwe yose ikaba ifite agaciro agera miliyari 17.8.

Bimwe muri ibyo bikorwa birimo kubaka amashuri abiri ya Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro, ibyumba 70 by’amashuri, Laboratwari, hagurwa ibitaro bya Kirehe hamwe n’ibindi bigamije guhanga imirimo.

Amb. Sahr Kpundeh
Amb. Sahr Kpundeh
Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira mu gutangiza iki gikorwa
Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira mu gutangiza iki gikorwa
Abajyanama b'ubuzima bishimiye iki gikorwa
Abajyanama b’ubuzima bishimiye iki gikorwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka