Abaganga n’abaturage mu rugamba rumwe rwo kurwanya ubudahangarwa bw’udukoko ku miti

Abashakashatsi, abakora mu nzego z’ubuvuzi n’abarimu muri kaminuza zigisha ubuvuzi, bavuga ko guhangana n’icyorezo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti ari urugamba rusaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage, kuko cyica bucece.

Bahagurukiye kurwanya ubudahangarwa bw'udukoko ku miti
Bahagurukiye kurwanya ubudahangarwa bw’udukoko ku miti

Ibi ni ibyagarutsweho muri Kaminuza ya Siyanse n’ubumenyingiro, INES Ruhengeri, mu kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe Ubukangurambaga bwo kurwanya ubudahangarwa bw’udukoko ku miti, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025.

Dr Thierry Habyarimana ushinzwe ishami r’ubuzima muri kaminuza ya INES Ruhengeri, avuga ko bizihije iki cyumweru mpuzamahanga cyahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ubudahangarwa bw’udukoko ku miti, mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwa INES mu kurwanya utwo dukoko.

Ati “Iki cyumweru ku Isi no mu Rwanda muri rusange, turi mu gikorwa cyo kwibutsa abantu ko tugomba kwirinda ko udukoko dutera indwara zandura twajya tugira ubudahangarwa ku buryo imiti isanzwe ikoreshwa idakora. Ni yo mpamvu twizihije uyu munsi turebera hamwe uruhare rw’ishuri nka INES icyo natwe twakora mu kurwanya ko utwo dukoko twagira ubudahangarwa. Ubu turimo kwibukiranya uburyo abakora kwa muganga twajya dutanga imiti neza kandi ikwiriye, gusobanurira abaturage uko bakwiye gufata imiti baba bahawe, tugatekereza ko bizafasha kugabanya ubwo budahangarwa bw’udukoko bugenda bwiyongera ku miti.”

Akomeza avuga ko bitarangirira aha gusa, ahubwo bazakomeza kugenda bigisha abaturage bifashishije ahahurira abantu benshi nko ku ma soko, mu nteko z’abaturage n’ahandi.

Dr Thierry Habyarimana
Dr Thierry Habyarimana

Umunyeshuri usoje kwiga kaminuza mu bijyanye n’isuzuma muri Laboratwari, Shema Aimée Vanessa, avuga ko yakoze ubushakashatsi akoresheje ikimera cy’uruteja kugira ngo arebe niba uwo muti wabasha guhangana n’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti, nk’ikibazo gihangayikishije Isi n’u Rwanda muri rusange.

Ati “Nahisemo gukoresha uruteja nduvanze n’imiti isanzwe, kugira ngo ndebe ko bishobora kwica udukoko cyane ko mbere na mbere ari ugushyira mu bikorwa ibyo twize mu ishuri, ariko kandi bitewe n’ikibazo gihari. Nanagendeye kuri raporo ya RBC igaragaza ko udukoko turimo kugira ubudahangarwa ku miti umuntu, uyinyoye ntakire kubera ko udukoko twayimenyereye.”

Kayinamura Muhirwa Patrick ukora mu Kigo cy’Ubuzima RBC mu gashami gashinzwe ubuzima bukomatanyije, avuga ko iki cyumweru cy’ubukangurambaga kiba kigamije kwigisha abaturage uko utwo dukoko twitwara, uko abantu badakwiye gufata imiti batandikiwe na muganga.

Ati “Twaje hano muri INES Ruhengeri mu rwego rwo kureba ubushakashatsi abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuvuzi bagiye bakora, bagaragaza uko ikibazo cy’udukoko twagize ubudahangangwa ku miti, uburemere bw’ikibazo n’ikibitera harimo nk’abaturage bakoresha imiti nabi bitewe n’uko nta makuru babifiteho bityo bakagenda bahererekanya utwo dukoko. Batweretse uburyo imiti myinshi dukoresha itagikora bitewe n’uko hari iyagiye ikoreshwa nabi bikongera ubudahangarwa bw’udukoko ku miti.”

Muhirwa Patrick
Muhirwa Patrick

Akomeza avuga ko kugira ngo utwo dukoko dutsindwe burundu, ari uko abaturage bajya bagira isuku, bagafata imiti neza nk’uko baba bayandikiwe na muganga, cyane ko iki cyorezo cyica ugereranyije n’izindi ndwara nka Malaria, SIDA n’izindi.

Iki gikorwa cyateguwe na RBC ku bufatanye na INES Ruhengeri, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Dukore nonaha, Turinde iki gihe, Twizigamire Ejo Hazaza”.
Muri iki gikorwa hagaragajwe ko imiti (antibiotic) ikozwe ku buryo yica udukoko cyangwa ikatubuza gukura. Uko izo antibiotike zikoreshwa kenshi, ni ko udukoko tuyimenyera tugakora intwaro zidufasha kuyibuza gukora, aribwo budahangarwa.

Ubu budahangarwa bw’udukoko ni ikibazo cyugarije Isi ndetse n’u Rwanda. Antibiotike zinanirwa kwica udukoko, bigatuma indwara zigorana kuzivurwa, zigakwirakwira vuba ndetse zikica abantu benshi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), ryagaragaje ko mku Isi mu 2019, abantu bagera kuri Miliyoni 1.27 bapfuye bazize indwara ziterwa n’udukokot wagize ubudahangarwa ku miti.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba INES Ruhengeri, abanyeshuri biga amashami y’ubuzima mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), n’abahagariye ibitaro bitandukanye bikorana n’iyi kaminuza, byiganjemo ibyo mu Majyaruguru, Iburengerazuba no mu Mujyi wa Kigali.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka