MINISANTE yatangije ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukusanya no gukurikirana amakuru y’indwara z’ibyorezo
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangije ikoranabuhanga rishya rya e-IDSR (Electronic Integrated Disease Surveillance and Response), rizajya rikoreshwa mu gukusanya no gukurikirana amakuru y’indwara z’ibyorezo, harimo izandura hagati y’abantu, amatungo ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi.
Iri koranabuhanga ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki 3 Ugushyingo 2025, rizafasha u Rwanda mu gutahura indwara hakiri kare, gukurikirana ibyorezo mu buryo bwihuse kandi bunoze, no gusangira amakuru hagati y’inzego zitandukanye mu gihe nyacyo, kuko ryitezweho kongera ubushobozi bw’Igihugu mu gukumira no guhangana n’ibyorezo hakiri kare, binyuze mu gutanga amakuru yihuse kandi yizewe.
Mu gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, hahuguwe abaganga b’amatungo basaga 500 bo mu gihugu hose, ndetse n’abandi barenga 30 bita ku nyamaswa zo muri Pariki z’Igihugu.
Ubwo hamurikagwa iri koranabuhanga, umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Claude Muvunyi, yavuze ko ubuzima bw’umuntu, ubw’inyamaswa n’ibidukikije bifitanye isano ikomeye kandi idashobora gutandukanywa.
Yagaragaje ko gutangiza iryo koranabuhanga ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda mu kwimakaza gahunda yo guhuriza hamwe inzego z’ubuvuzi bw’abantu, amatungo n’ibidukikije, kugira ngo barinde indwara kandi ni no guteza imbere ubuzima rusange.
Yagize ati "Ibi biduha ubushobozi bwo gutanga igisubizo ku gihe, gukoresha neza ubushobozi dufite no kugira ishusho yuzuye y’uko indwara zikwirakwira mu bantu n’inyamaswa.”
Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima bukomatanyije muri RBC, Dr. Léandre Gashema, avuga ko bari basanzwe bafite uburyo bwo gutanga amakuru ku ndwara zishobora kuba ibyorezo, hamwe n’izindi, kugira ngo bagire amakuru y’uko ibihugu bihagaze.
Ati "Ariko mu Rwanda impamvu twayitangije uyu munsi ni uko twafashe indi ntera, mu rwego rw’ubuzima bukomatanyije twahisemo ko ino e-IDSR itaba gusa mu bantu mu bitaro, kuko 75% by’indwara n’ibyorezo dusanga ziva mu matungo cyangwa mu nyamaswa. Impamvu twatangije ubu buryo, mu bantu kuba twabonaga amakuru hakiri kare ntabwo byari bihagije, twari dukeneye kumenya amakuru ava mu matungo tworoye kuko na yo afite indwara atera, tukamenya amakuru avuye mu nyamaswa kuko na zo zifite izindi ndwara zigendana, ndetse tugashyiramo na gahunda yo kureba ibidukikije."
Umuyobozi w’ishami ry’ubworozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr. Fabrice Ndayisenga, avuga ko iri koranabuhanga rije rikenewe kuko uburyo bwakoreshwaga bwo kwandika hakoreshejwe impapuro butihutishaga amakuru.
Ati "Murebe namwe kugira ngo umuntu azandike amakuru ku rupapuro, niba ayabonye uyu munsi saa yine ikintu akacyandika ku rupapuro, narangiza ategereze igihe azabonera murandasi kugira ngo azabyogereze. Hari n’igihe bishobora kumufata iminsi n’ibiri, ibintu akabyohereza hashize iminsi ibiri, icyo gihe indwara ishobora gufata ingo cyangwa se aho bororera."
Bimwe mu byorezo bituruka ku nyamaswa byagaragaye mu Rwanda birimo COVID-19, Marburg, n’ubuganga (Rift Valley Fever).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
| 
 |