Mu Rwanda abagera ku 2,600 bahitanwa na SIDA buri mwaka

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko buri mwaka nibura abantu 2,600 bahitanwa na Sida, mu gihe abagera ku 3,200 bayandura.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana

Ni bimwe mu byatangarijwe mu nama y’iminsi itanu ya 13 y’Umuryango Mpuzamahanga Uharanira kurwanya Sida (IAS) irimo kubera i Kigali, yatangijwe ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2025.

Hanagaragajwe ko SIDA yabonetse mu Rwanda bwa mbere mu 1983, itangira gukwirakwira cyane guhera mu 1986 aho nko hagati ya 1988 na 1996, ari bwo abantu benshi bayanguye.

Kuva icyo gihe kugeza ubu Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima, yakoze umurimo ukomeye kuko u Rwanda rwagabanyije imibare y’ubwandu bushya ku kigero cya 82%, mu gihe abicwa na SIDA bagabanyutse kugeza kuri 86%.

U Rwanda kandi rwamaze kugera ku ntego ya Loni ya 95-95-95. Bivuze ko 95% by’abaturage baba bazi uko bahagaze, 95% bazi uko bahagaze bafata imiti igabanya ubukana ndetse 95% by’abafite virusi itera SIDA ntibashobora kuyanduza binyuze mu mibonano mpuzabitsina, mbese nta virusi igaragara mu mu maraso yabo. Ubu u Rwanda rugeze kuri 96-98-98.

Abantu bakurikiza neza amabwiriza bahawe ku kunywa imiti ni ab’igitsina gabo, bari hagati y’imyaka 20 na 24 bari ku kigero cya 88%. Abadakurikiza amabwiriza ni 9% mu gihe abapfa ari 3%, abari hagati y’imyaka 15 na 19 no hagati ya 20 na 24 y’amavuko bo ntibafata imiti neza mu mezi 12 kuva bayitangiye.

Icyakora abafite imyaka iri hejuru ya 50 nubwo bakurikiza amabwiriza bahawe yo gufata imiti ku kigero cya 95%, bari mu bapfa cyane bazize virusi itera SIDA, naho abari munsi y’imyaka 15 b’abahungu bapfa bari ku kigero cya 4% nubwo bakurikiza amabwiriza yo kunywa imiti igabanya ubukana ku kigero cya 96%.

Abakora uburaya bafite Virusi itera SIDA bari ku kigero cya 35%, mu gihe abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina ari 5.8%, naho 43% by’abaryamana bahuje ibitsina, ni bo bazi uko bahagaze.

Umuyobozi wa IAS, Beatriz Grinsztejn, avuga ko iyo habayeho ubushake bw’imikoranire nta kidashoboka.

Ati “Ibi bigaragaza ko ibintu bishoboka iyo ubushake bwa politiki, abashakashatsi, inganda, inzego mpuzamahanga z’ubuzima ndetse n’abaturage bakoranye. Abayobozi bagomba kwiyemeza gutanga inkunga n’umutungo ukenewe, kugira ngo iri terambere ry’ubumenyi rishyirwe mu mavuriro vuba kandi ku buryo bungana kuri bose. Bizafasha abantu bose, aho bari hose, kugerwaho n’aya mahitamo ashobora guhindura ubuzima bwabo.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga kwishakamo ibisubizo ari kimwe mu byakozwe harwanywa virusi itera SIDA.

Ati “Twagiye tudakora serivisi zo kurwanya SIDA ziri ku ruhande, ahubwo ziri muri gahunda zindi zo kubaka urwego rw’ubuzima (Integration). Byaradufashije kuko ntabwo twabonaga ibyo kurwanya SIDA byaba bitandukanye n’ubundi no kubaka urwego rw’ubuzima, ku buryo tunitegura n’icyo gihe ibigenerwa poroguramu runaka bihagaze, urwego rw’ubuzima rwo rwakomeza rukomera, indwara iyo ari yo yose twahangana na yo, kandi byagiye bitanga umusaruro.”

MINISANTE ivuga ko nubwo hakiri imbogamizi ariko bizeye ko bazakomeza gukorana n’izindi nzego kugeza baranduye burundu Sida, kuko bishoboka ugereranyije n’ibyatekerezwaga mu myaka nka 20 ishize.

Muri rusange ibijyanye no gukurikiza amabwiriza yo kunywa imiti igabanya ubukana mu Rwanda biri kuri 94.5%, mu gihe abagore babikurikiza ku kigero cya 96% abagabo bakabikurikiza ku kigero cya 93%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka