Gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida si ikinegu, ni ukwiyemeza kubaho

Abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida bahamya ko kuyifata atari ikinegu, ahubwo ko ari ukwiyemeza kubaho kandi neza, nubwo hatabura ababaca intege, ariko abiyemeje guhatana bagera kuri byinshi, ubuzima bukagenda neza nk’uko babihamya.

Imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida mu Rwanda irahari ihagije
Imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida mu Rwanda irahari ihagije

Nyiranzayisaba Rose wo Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe mu Kagari ka Mubuga, aganira na Kigali Today, yavuze ko yamenye ko yanduye virusi itera Sida mu 2007, ubwo kwa muganga bamupiga agiye kubyara umwana we wa mbere.

Agira ati “Bakimara kubimbwira narahahamutse, ndiheba, ndiyanga kuko numvaga ko mpfuye. Icyakora abaganga barampumurije, bambwira ko ntacyo nzaba kuko imiti ihari. Nyuma yaho naje kubibwira umugabo wanjye, biramubabaza ariko ntiyandakarira kuko n’ubundi twari dusanzwe tubanye neza, ahubwo ahita afata icyemezo cyo kujya kwipimisha ngo arebe uko ahagaze, asanga na we yaranduye”.

Uyu mugore w’imyaka 56, avuga ko mu minsi ya mbere byabagoye kubyakira, ndetse arananuka ku buryo yagize ibiro 45, ariko nyuma yo kugirwa inama, we n’umugabo we batangira gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida.

Igihe cyarageze bapimisha wa mwana wabo, by’amahirwe basanga nta bwandu afite, ni ko guhita biyemeza gukurikiza inama z’abaganga zo gufata imiti no kwiyitaho, kugira ngo bagire imbaraga bakore bite ku muryango wabo, kandi babigezeho kuko n’ubu baraho bameze neza.

Nyiranzayisaba arakomeza ati “Naje kubona ko ubuzima bushobora gukomeza, muri 2019 mbyara undi mwana na we avuka nta bwandu bwa virusi itera Sida afite kubera ko abaganga bankurikiraniraga hafi. Nyuma nanone nabyaye abandi bana babiri, na bo baza bameze neza, nuko ndekeraho kubyara, ubu ni bakuru kabdi bariga neza. Aya mahirwe rero nkaba nyakesha gufata imiti neza”.

Abana bacu twababwije ukuri

Nyiranzayisaba avuga ko abana babo bamaze gukura, babicaje babawira ikibazo bafite, ariko kandi baranabahumuriza.

Ati “Abana twarabicaje tubabwira ko twanduye virusi itera Sida, ntibyabahungabanyije cyane kuko babonaga dukomeye kandi ntacyo batuburana. Iyo isaha igeze yo gufata imiti, ntuma umwana akagenda akayinzanira, ngafata ikinini nkakinywa bandeba, nkanababwira ko ari cyo gitumba mbaho neza”.

Ati “Ibi bituma umwana nta matsiko agirira ibyo binini umubyeyi we anywa buri munsi, akabifata nk’ibisanzwe, ku buryo anabyumvise hanze bitagira icyo bimutwara. Ibi binajyana n’uko ntanga ubuhamya ahahurira abantu benshi, ngakomeza bagenzi banjye na bo banduye, kugira ngo bumve ko ubuzima bukomeza”.

Akato kahawe akato

Nyiranzayisaba avuga ko nyuma yo kwiyakira, akiyemeza gukora no kubwira abandi ububi bwa Sida n’ibyiza byo gufata imiti igabanya ubukana bwayo, abamuhaga akato bamugarukiye.

Ati “Abantu bakimenya ibyacu baduhaye akato mu buryo bukomeye, kugeza ubwo numvaga ntashaka kuva mu rugo. N’abo mu muryango wanjye baranyinubaga, ngo igikatsi nasomyeho nta wundi wagisomaho, bikambabaza ariko nkikomeza, ibanga ryanjye rikaba ari iryo kwiyitaho no gukora cyane urugo rukajya mbere”.

Ati “Kubera ko nari naramaze kwiyakira, umubiri warasubiranye, mva ku biro 45 nari mfite nkimenya ko nanduye none ubu mfite ibiro 62, barandeba bikabayobera. Abampaga akato ubu barangarukiye, turasabana, mbagira inama bakanyumva, ahubwo bakambaza ibanga nkoresha, nti ni ugufata imiti neza no kwiyitaho. Ikindi ubu umugabo wanjye ashinzwe umutekano mu Kagari kacu ka Mubuga, bivuze ko bamutoye bamuzi, ntabwo bakiduha akato, karacitse rwose kubera ko imyumvire yazamutse”.

Uyu mugore n’umugabo we kugeza ubu babanye neza, barera abana babo uko bikwiye, ndetse bakaba bahatana nk’abandi Banyarwanda kugira ngo biteze imbere, kuko Leta ibitayeho.

Iterambere bagezeho barikesha imiti bafata

Nyiranzayisaba avuga ko hari byinshi bagenda bageraho biteza imbere, kuko babonye ko babayeho kimwe n’abandi.

Ati “Tumaze kwiyakira ni bwo twahagurutse turakora, turahinga biradukundira, ahubwo dutangira kugura n’indi mirima ngo twagure ubuhinzi bwacu kuko nabonaga ko hamiro inyungu. Ibi byatumye n’akazu gato twabagamo, tukavugurura, turakagura none ubu ni inzu nini nziza umuryango wisanzuramo”.

Ati “Ubu turorora, dufite inka ikamwa, dutunze ingurube zitari nke, mbese ubu turi bandebereho. Abana bacu bariga neza, ntawe ubura amafaranga y’ishuri cyangwa ibikoresho cyane ko umwe arangije amashuri yisumbuye. Nta nzara ibarizwa mu rugo rwacu, mbese ubu ni amashimwe kuri Leta yacu imenya abaturage bayo, kuko iriya miti batubwira ko ihenze ariko tukayihabwa ku buntu, igatuma turama”.

Kuri ubu Nyiranzayisaba ari mu ‘bajyana b’urungano’ bakorana n’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera Sida (RRP+), aho afatanya n’abandi gukurikirana abafite virusi itera Sida, bakamenya niba bafata imiti neza, niba nta byuririzi bibugarije, uwarwaye bakamujyana kwa muganga, bakabakorera n’ubuvugizi ku bindi bibazo bahura na byo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Dr Mutambuka Deo, avuga ko gufata imiti neza ari uburyo bwiza bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera Sida.

Ati “Ni byiza ko umuntu ufite virusi itera Sida uri ku miti ayifata mu gihe cyagenwe yumvikanyeho n’abaganga, akabigira ibye akubahiriza isaha, ibyo bituma agera aho virusi zitakigaragara mu maraso ye bityo ntabe yagira uwo yanduza. Nka RRP+, twashyizeho uburyo buri muntu wese aho ari, niba yananiwe kujya kuyifatira kwa muganga, duhita tuyimugezaho. Dushishikariza abantu rero gufata imiti uko bikwiye, twirinda gusubira aho twavuye”.

U Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya Sida

U Rwanda rwamaze kugera ku ntego ya UN ya 95-95-95, bivuze ko 95% by’abaturage bazi uko bahagaze, 95% by’abafite virusi itera Sida bafata imiti igabanya ubukana, kandi 95% by’abafite virusi itera Sida ntibashobora kuyanduza binyuze mu mibonano mpuzabitsina kuko nta virusi zigaragara mu mu maraso yabo. Kuri iyo ntego, ubu u Rwanda rugeze kuri 96-98-98, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangarije mu nama ya 13 y’Umuryango Mpuzamahanga Uharanira kurwanya Sida (IAS), yabereye i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr. Basil Ikuzo, avuga ko Leta ikora ibishoboka ngo imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida iboneke, ndetse n’abayifata boroherwe.

Ati “Kugeza ubu imiti iraboneka k’uyikeneye wese ku buntu kandi ku mavuriro yose. Abantu kandi baragenda boroherezwa kugira ngo badahora kwa muganga, kuko ubu hari abajya gufata imiti rimwe mu kwezi, abayifata rimwe mu mezi atatu, hari n’abayifata rimwe mu mezi atandatu bitewe n’uko umuntu yitwara. Ibi byose bikorwa mu buryo bwo korohereza umurwayi”.

RBC ivuga ko ubu hari umuti mushya uterwa mu rushinge, aho kugira ngo umuntu anywe ibinini buri munsi, akaruterwa rimwe mu mezi abiri. Ubu ngo barimo kureba uko hanaboneka undi muti na wo unyuzwa mu rushinge, umuntu agaterwa rumwe mu mezi atandatu.

Uretse iyi miti ihabwa abantu muri rusange, hari n’indi igenewe abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera Sida yitwa PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis). Iyi ihabwa abakora uburaya cyane ko muri aba 35% bafite virusi itera Sida. Hari kandi abagabo baryamana, abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina nyuma bakanaryamana n’abo badahuje igitsina n’abandi.

Abaturage bagirwa inama yo gukomeza kwirinda Sida kuko ntaho yagiye, abanduye virusi yayo bagafata imiti uko bikwiye, kuko bituma barama, bakiteza imbere ndetse n’Igihugu, kuko na bo bashoboye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka