Ikoranabuhanga rya E-Ubuzima riratangira gukoreshwa hose bitarenze 2025

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko Ikoranabuhanga rya E-Ubuzima rizaba ryatangiye gukoreshwa mu bitaro byose n’ibigo nderabuzima bitarenze uyu mwaka (2025).

Ikoranabuhanga rya E-Ubuzima riratangira gukoreshwa mu mavuriro yose bitarenze 2025
Ikoranabuhanga rya E-Ubuzima riratangira gukoreshwa mu mavuriro yose bitarenze 2025

E-Ubuzima (National Electronic Medical Record System) ni ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga serivisi ku bagana ibigo nderabuzima n’ibitaro bikuru, aho umurwayi asabwa imyirondoro ikandikwa muri mudasobwa, ubundi akayoborwa muri serivisi z’ubuzima akeneye.

Ni ikoranabuhanga aho ryatangiye gukoreshwa bishimira ko byoroheje imitangire ya serivisi, kubera ko rimwe na rimwe ibitabo byandikwagamo imyirondoro y’abarwayi byashoboraga kwangirika, bitandukanye n’uko ubu iba ibitse mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Nubwo bishimira ko hari byinshi ikoranabuhanga rya E-Ubuzima ryakemuye, ariko hari abifuza ko ibikorwa byaryo byakwagurwa ku buryo na serivisi yo gusaba randevu (Rendez-vous) yo kujya kwivuriza ku bindi bitaro yakongerwamo.

Umwe muri bo ati “Gusaba Rendez-vous usanga bandikisha ikaramu, ariko habayeho kuyisaba mu bigo nderabuzima ugakoresha ikoranabuhanga, byadufasha.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko iri koranabuhanga rizaba ryagejejwe mu bigo nderabuzima n’ibitaro byose bitarenze muri 2025.

Ati “Twari twihaye ko uyu mwaka 2025 urangira, ikintu cyitwa kuba twashyize ikoranabuhanga ryose kwa muganga kirangiye. Mfite icyizere, kiracyahari bitewe n’aho tugeze. Hari sisiteme nshya yitwa E-Ubuzima turimo gukwiza mu mavuriro yose, hari aho twamaze kurikwiza neza birarangira nko mu mavuriro agera kuri 200. Urabibona ahakiri ibibazo, hari ukwiyandikisha, kwishyura, gufata imiti, randevu. Ibyo byose turashaka ko uyu mwaka wa 2025 bikemuka.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo nderabuzima birenga 510, ibitaro bingana na 57, amavuriro y’ibanze 1200 na ho ibitaro bya Kaminuza ni bitandatu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka