Kunoza imikoranire hagati y’abatumiza imiti na FDA byagabanyije imbogamizi zariho mbere
Ihuriro ry’abatumiza mu mahanga imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, ndetse n’ibiribwa nyongeramirire (Association des Importateurs Grossistes en Produits Pharmaceutiques – AIGPHAR), tariki 27 Kamena 2025 bahuriye mu nama y’Inteko rusange y’abanyamuryango iba rimwe mu mwaka, barebera hamwe ibyagezweho, ndetse baganira ku bibazo bahura na byo kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Dr. Abel Dushiminama, umuyobozi w’iri huriro AIGPHAR avuga ko muri iyo nama rusange batumiramo n’abafatanyabikorwa babo cyane cyane abo muri Leta kugira ngo baze bumve ibyo iryo huriro ryagezeho, noneho hakabaho kungurana ibitekerezo kuri ibyo bibazo, ibishoboye kubonerwa ibisubizo ako kanya bakabitanga, ibitabonewe ibisubizo bakazabitunganya nyuma. Ibyo bibafasha gukora neza umwuga wabo, ku buryo umuti bageza ku Banyarwanda uba ari umuti mwiza utagira inenge.
Dr. Abel Dushiminama avuga ko imikoranire myiza hagati y’abatumiza imiti na FDA yagabanyije imbogamizi zariho mbere. Avuga ko imiti hafi ya yose ikoreshwa mu Rwanda itumizwa hanze, bigasaba kuyitondera. Iyo miti ibanza gusuzumwa na Rwanda FDA dore ko ifite na Laboratwari, imiti basanze ishobora guteza ikibazo mu Banyarwanda bakayikumira.
Dr. Abel Dushiminama ati “urebye ubungubu imbogamizi barazigabanyije. Kera twari dufite ibibazo byo kutihutisha serivisi. Itegeko rishyiraho FDA riza bari bashyizeho amafaranga amwe n’amwe nko kwandikisha umuti nko ku bwikorezi (transport), twabonaga ari menshi, ariko batangiye kuyagabanya kugira ngo umuti ureke guhenda, Abanyarwanda bashobore kuwugura.”

Ku bijyanye n’ibiribwa nyongeramirire (Food supplements) na byo abatumiza imiti bagaragaza ko bigihenze.
Dr. Abel Dushiminama ati “Iyo urebye ibyo Abanyarwanda barya, ntabwo ari byinshi. Usanga atari indyo yuzuye nk’uko umuntu ayikenera. Bisaba rero ko iyo mirire yakuzuzwa n’ibiribwa biba byarakorewe mu nganda. Ibyo biribwa nyongeramirire birahenda cyane ku buryo umuntu udafite ubushobozi buhagije, usanga bitoroshye kugira ngo azabyigondere. Icyo ni ikibazo tuzarebera hamwe impamvu bihenda, n’icyakorwa kugira ngo igiciro kigabanuke.”
Uyu muyobozi avuga ko u Rwanda rufite ibiribwa by’ibinyamafufu, imboga n’imbuto, ariko ngo ntibiraba byinshi. Ati “Ugera mu isoko wazibona ukagira ngo ni nyinshi ariko ntiziraba nyinshi ku buryo umuntu wese yazirya. Kandi imbuto na zo zirahenda cyane ku buryo umuntu uringaniye ufite abana batatu kugira ngo azabone imbuto zimuhagije, ntabwo byoroshye. Ni yo mpamvu ibyo biribwa nyongeramirire bikenewe kugira ngo byunganire ibiribwa bisanzwe bihari.”

Mu myanzuro y’inteko rusange ya AIGPHAR, harimo kuba umusanzu bawongereye uva ku bihumbi 240 Frw uba ibihumbi 500 Frw ku mwaka kugira ngo bibafashe mu bikorwa byabo nk’ishyirahamwe. Biyemeje no gukomeza gukorana na Leta no kuzuzanya mu bikorwa byo gutumiza imiti kuruta uko bakora nk’abahiganwa.
Abanyamuryango ba AIGPHAR ni 180, ariko bateranye ari 70, abatanga umusanzu bakaba ngo bakiri bacye cyane (babarirwa muri 30), ari na ho umuyobozi wa AIGPHAR ahera asaba abadatanga umusanzu n’abatitabira ibikorwa by’ihuriro kwisubiraho.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|