Afurika mu ngamba zo kunoza ubushakashatsi mu buvuzi

Abashakashatsi mu by’ubuzima bagaragaje ko muri Afurika bitwara umwanya munini kugira ngo bemererwe gutangira ubushakashatsi ku miti no ku nkingo, bikaba bidindiza iterambere ry’ubuvuzi muri rusange.

Baraganira ku koroherezaabashakashatsi mu buvuzi
Baraganira ku koroherezaabashakashatsi mu buvuzi

Mu gihe uruhushya rwo gukora ubushakashatsi rwakagombye kuboneka byibuze mu mezi abiri, muri Afurika ibi si ko bimeze, kuko mu bihugu byinshi usanga uruhushya ruboneka nyuma y’amezi icyenda, hakaba ndetse n’abageza ku myaka ibiri. Icyakora mu bihugu bigerageza, harimo u Rwanda ubu rugeze ku minsi 67.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza no kongera ubushobozi ubushakashatsi bukorerwa muri Afurika mu bijyanye n’ubuvuzi, umushinga TRACE (Trial Regulation and Clinical Ethics), watangije gahunda igamije guhuza no gukomeza imikorere mu mabwiriza n’isuzuma ry’ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi.

Ni umushinga uzakorera mu bihugu bya Kenya, u Rwanda, Tanzania na Zimbabwe, nibura mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ikigamijwe, ni ukongerera ubushobozi ibigo by’ubushakashatsi mu gutanga uburyo bwakoroshya isuzuma, gutanga ibisubizo bitunganye kandi byizewe, hakurwaho inzitizi z’imikorere (systemic bottlenecks), no korohereza ishoramari mu bushakashatsi bw’ubuzima muri Afurika.

Basanga ibi biganiro biziye igihe
Basanga ibi biganiro biziye igihe

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubushakashatsi by’umwihariko ku nkingo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) muri Afurika, Dr. Kwasi Nyarko, avuga ko uyu mushinga ari ingenzi kuri Afurika, kuko higanje indwara ugereranyije n’indi migabane.

Yagize ati “Kugira ngo habeho imiti mishya inagere ku isoko, ntabwo ushobora guhita ubyuka ngo ugende ucuruze. Igihugu kigomba gushyiraho uburyo bwo kuyigenzura kugira ngo yizerwe ku buryo yakoreshwa n’abagituye, kandi igomba kugeragezwa. Ubwo nibwo buryo nyabwo kugira ngo umenye ko umuti uzakora icyo wagenewe gukora, ako ni akazi k’ibigo bishinzwe ubugenzuzi. Uyu mushinga wa TRACE ukaba uje gukomeza kwagura ubu buryo.”

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe ubushakashatsi, Dr. Eric Remera, avuga ko kubera ko ubushakashatsi buba bukorerwa ku bantu, iyo bukozwe biba ari ukugira ngo hatagira ubuzima bw’umuntu buzabangamirwa, hubahirizwa uburenganzira bwe.

Ati “Uyu mushinga icyo uje gufasha, ni ukugira ngo iryo suzuma ryihutishwe, rikorwe neza, n’abantu babizi, abantu babyige, hanyuma kandi habeho no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, kuko muri iki gihe ryihutisha ibintu, uyu mushinga ukazabidufashamo”.

Dr Eric Remera
Dr Eric Remera

Ntabwo ubushakashatsi bukorerwa mu Rwanda buratangira kuba bwinshi, ariko ngo kimwe mu bituma abantu bifuza kubukorera ahantu, ni uko inzira bicamo kugira ngo bemererwe iba yihuta, hakaba hitezwe ko umushinga wa TRACE nukorwa neza ubushakashatsi bukorerwa mu Rwanda buzarushaho kwiyongera.

Prof. T. Kureya wo muri Zimbabwe, avuga ko uyu mushinga uziye igihe nyacyo, kuko bashakaga kuvugurura ubushakashatsi bukorerwa mu gihugu cyabo.

Ati “Binyuze muri uyu mushinga tuzashobora kubaka no kongera ubushobozi bw’abashakashatsi, kugira ngo bongere ubushakashatsi bakora muri za kaminuza n’ibitaro.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka