Kigali: Inzobere mu buvuzi bw’indembe zihujwe no kuziba icyuho cy’ubushakashatsi ku isi
Abaganga b’inzobere bavura indembe kwa muganga baturutse mu bihugu binyuranye by’isi bahuriye i Kigali mu nama yiga uburyo ubushakashatsi butanga ibisubizo ku byo umurwayi w’indembe akenera bwashyirwamo ingufu, kandi ntibube umwihariko w’ibihugu biteye imbere gusa.

Muri iyi nama ihuriwemo inzobere z’abaganga, abashakashatsi, abarimu ba Kaminuza, Prof. John Marshall umwarimu mu bitaro bya Kaminuza ya Toronto muri Canada, yatanze ingero ebyiri zerekana ukuntu abatuye isi baha agaciro imikoranire ikemura ibibazo by’ubundi buryo, ariko ubuvuzi ntibabwiteho, kandi ari ryo shami bicayeho.
Yagize ati "reka dufate urugero rw’umuntu utuye i Kigali akaba ashaka gutega indege imujyana i Londres mu Bwongereza. Icyo gihe azaca hejuru y’ibihugu binyuranye, agere i Londres amahoro kuko ari Kigali, ari Londres n’ibyo bihugu byose anyura hejuru byashyizeho imikoranire yo kugenzura no kuyobora indege ku buryo umugenzi agera iyo ajya mu mutekano usesuye."
Urundi rugero yatanze ni ubw’ubumenyi bw’ikirere, aho yagize ati "uyu munsi kuba dushobora kuba twamenya uko ikirere kiba gihagaze, ni uko hariho sitasiyo zipima uko umunsi uza kumera ziri hirya no hino ku isi; izo sitasiyo zerekana ibijyanye n’imiyaga ndetse n’ibicu, ku buryo dushobora guteganya uko umunsi uri bugende ku isi yose."
Aha ni ho Prof. Marshall yahereye avuga ati n’ubwo ubuvuzi ari ryo shami twicayeho twese, nta mahuriro y’uburyo nk’ubu ashobora gutuma umuntu avuga ati u Rwanda ruri kunyura mu bibazo ibi n’ibi, kandi bishobora kugira ingaruka z’uburyo ubu n’ubu ku isi yose. Nta buryo buhari bwo kuvuga ngo Igihugu cya Canada kiri gukora ibi n’ibi kandi byafasha Uganda mu buryo runaka.”
Ni yo mpamvu Prof. Mareshall agira ati “mu by’ukuri, nk’uko bimeze mu zindi nzego z’imibereho ya muntu ku isi, hakenewe n’uburyo buhuriweho rw’urwego rw’ubuvuzi.”

Ihuriro nk’iri rero ni ryo riraje ishinga aba bashakashatsi bamaze iminsi itatu I Kigali, bajya inama, bamwe bigira ku byo abandi bagenzi babo baturutse imihanda yose bagezeho.
Prof. Mareshall avuga ko badakora imiti, ahubwo, bareba ibibazo umurwayi w’indembe ahura nabyo, bakabyiga, bakamenya uburyo bikwiye kubonerwa umuti. Yagize ati “twebwe twita ku barwayi b’indembe. Usanga akenshi hari ibyo tubona dushobora gukora neza kurushaho. Hakaba n’ibindi tureba tukibaza impamvu tubikora ku buryo runaka. Aha ni ho tuba tugomba kwibaza nk’ikibazo kigira kiti “umurwayi akenera guterwa amaraso angana iki, ese tuyamutera ageze ku ruhe rwego? Ni gute twakomeza gucungana n’igipimo cy’izamuka ry’isukari mu maraso, ni ryari cyangwa gute twamushyira ku mashini itanga umwuka, n’ibindi.”
Aha rero, ni ho inama y’i Kigali basanga ifite akamaro kuko abaganga basangira ubumenyi, ndetse bakanahakura ibitekerezo by’ubushakashatsi.
Iyi nama ifite abafatanyabikorwa banyuranye, yakiriwe n’ikigo gifite icyicaro mu Rwanda cyitwa cyitwa CIIC-HIN, gikora ubushakashatsi bujyanye n’ubuzima n’ibisubizo by’ibibazo bibangamiye imibereho myiza ya muntu, haba mu Rwanda no mu karere, ari nako cyubaka ubushobozi bw’ubushakashatsi mu buzima.
Prof. Jeannine Condo, umuyobozi wa CIIC-HIN yavuze ko “iyi nama igamije gufasha abaganga barimo n’abo mu Rwanda kwinjira mu ruhando rw’ubushakashatsi.”

Yagize ati “iyi nama irafasha abaganga kwigira kuri bagenzi babo bo hirya no hino, haba Doublin, haba Canada n’ahandi hose ku isi, kugira ngo twige uburyo twakora neza kurushaho. Uru rubuga ni ingenzi mu buryo bwo kwitegura ibihe bikomeye nk’icyorezo kiba gishobora kugwirira ibihugu mu buryo butunguranye. Ntabwo dukwiye gutinda, ahubwo nk’abaganga tugomba kwitegura inzira zikigendwa.”
Impamvu Condo yavuze ibi, ni uko mu bihe byashize, ibihugu byagwiririwe n’ibiza byajahaje abantu, nka COVID-19, Ebola ndetse na Virus ya Marburg.
Ibi byorezo, ikintu cya mbere ngo biba bikeneye, si imiti mishya runaka, ahubwo ni ukumenya uburyo bwihutirwa bwo guhangana na byo ku buryo bidatsemba imbaga.
Urugero batanga, ni nka Ebola, aho bavuga ko ikibazo cya mbere kiba atari umuti, ahubwo kumenya gucungana no kongera amazi umubiri w’uyirwaye utakaza.
Ikibazo abahuriye muri iyi nama bahurizaho gituma ubushakashatsi bugamije gufasha abarwayi b’indembe budakorwa, ni ikijyanye n’amikoro macye, cyangwa se umwanya kuko bahora bafite ababagana benshi.
Iki ngiki, mu Rwanda bagerageza kugishakira umuti aho Prof. Condo avuga ko bagerageza bagashaka nk’ibyumweru bitanu, bagakorana n’abaganga bo ku bitaro runaka, bakiga ku bibazo biba byaragaragaye.
Muri uru rugendo, bamwe mu bafatanyabikorwa b’ikigo Condo ayobora, ni nka Kaminuza y’ubuvuzi ya Butaro(UGHE).

Olamwole Sadami ukuriye ubushakashatsi muri iyi Kaminuza, agira ati “turashaka gushyiraho urusobe rw’ubushakashatsi buhanitse.”
Abitabiriye iyi nama, bemeranyije ko ubushakashatsi bwose atari ko buhenze, ku buryo n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hari ubwo bishobora kwikorera.
Hagati aho, abitabiriye bavuga ko iyo hategurwa ubushakashatsi bw’ubu buryo, abarwayi batagomba kwirengagizwa, kuko nibo baba bashobora gusobanura neza ingaruka umuti uyu n’uyu ubagiraho, cyangwa se ubuvuzi bukozwe ku buryo runaka bubatera.
Inama nk’izi ngo zivamo ibisubizo by’ubushakashatsi birenga 60 ku ijana, ugereranyije n’ibisubizo bitangwa n’ibigi bikora imiti.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|