Mu Rwanda hagiye kubakwa Laboratwari izapimirwamo indwara zituruka ku nyamaswa

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), bagiye kubaka Laboratwari y’icyitegererezo izafasha mu bijyanye no gupima no kugenzura indwara zituruka ku nyamaswa.

Ubwo kubaka Laboratwari byatangizwaga
Ubwo kubaka Laboratwari byatangizwaga

Ni umushinga uzafasha u Rwanda kurushaho gukaza ubwirinzi ku ndwara z’ibyorezo zishobora guturuka ku nyamaswa, zikaba zagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Igikorwa cyo kuyubaka cyatangirijwe ku mugaragaro mu Rubirizi ahasanzwe hakorera RAB, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025, mu mushinga watewe inkunga n’Ikigega gishinzwe kurwanya ibyorezo ku Isi (The Pandemic Fund), ukazuzura utwaye arenga Miliyoni 24 z’Amadorali.

Laboratwari igiye kubakwa izaba iri ku rwego rwa Gatatu ruzwi nka ‘Bio Security Level’, kuko iyari isanzwe yari ku rwego rwa Kabiri, yubatswe mu 1983, ikaba itashoboraga kuzuza ibisabwa kugira ngo ibe ku rwego rwa Gatatu, ruyemerera gupima ibishobora guhungabanya ubuzima bw’abantu, inyamaswa n’ibidukikije.

Bimwe muri byo ni uko yari ifite inyubako nto, ku buryo bitashobokaga ko yashyirwamo ibikoresho n’abakozi bakenerwa kugira ngo hatangwe serivisi zo mu bworozi zo ku rwego rwa Gatatu.

Kugira ngo Laboratwari ishyirwe ku rwego rwa Gatatu, igomba kuba hari urwego rwayishyizeho yarabiherewe uburenganzira (Accreditation), ikemezwa, igahabwa icyangombwa cy’ubuziranenge, ku buryo hari indwara yemererwa gukorera isuzuma, kubera ko iba ifite ibikoresho n’abantu babifitiye ubushobozi.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe\
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe\

Kimwe mu byo yitezweho ni ukuzatanga ibisubizo bya nyabyo byari bitegerejwe ku bimenyetso by’indwara n’ibyorezo bizajya biba byagaragaye, bitewe n’uko izaba iri ku rwego rwa Gatatu rwagenzuwe rugahabwa icyemezo cya ISO 17025, kigaragaza ko koko yujuje ibisabwa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko izaba iri ku rwego rw’uko ikorerwa isuzuma buri gihe harebwa ibyo bakora n’ibisubizo batanga ko ari ibisubizo byizewe.

Ati “Kubera ukuntu izaba yubatse n’abakozi barimo, twizeye ko bazaba batanga ibisubizo bigahura n’ibyo baba bakorera isuzuma, nicyo navuga gishya kijyanye n’iyi nyubako.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko Laboratwari igiye kubakwa ari igisubizo ku bibazo bitandukanye byari bihari, birimo kuba hari ibipimo byabanzaga koherezwa mu mahanga.

Ati “Hari ibipimo bitakorerwaga hano mu gihugu bikoherezwa hanze, yaba ibivuye mu matungo, inyamaswa cyane cyane ahasurwa n’abantu, ugasanga kuzabona ibyo bisubizo byapimiwe hanze y’igihugu, biratinda, birahenda. Ubundi nk’Igihugu ntabwo twagakwiye kujya gushakisha ibintu twagakwiye gukorera aha ngaha.”

Arongera ati “Ikindi kuko utinda kubipima cyangwa utabifitiye ubushobozi, hari ibyorezo ubona byatinze, ukabona abantu barwaye mu bitaro utazi ko hari andi matungo babana na yo yari afite ubwo burwayi mbere y’uko bugera mu bantu. Icyo nacyo kizacyemuka.”

Iyi Laboratwari kandi izanafasha mu kongera ubushakashatsi bwakorwaga, kuko iyo ihari bifasha abanyeshuri kwiga neza, no gukora ubushakashatsi, ikazatuma u Rwanda rujya mu cyiciro cy’abafite ubushobozi bwo gukorana n’abandi bo hanze y’u Rwanda kubera urwego izaba iriho.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana

Ni igikorwa gitangijwe mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi (Ugushyingo), MINISANTE, yari yatangije ikoranabuhanga rishya rya e-IDSR (Electronic Integrated Disease Surveillance and Response), rizajya rikoreshwa mu gukusanya no gukurikirana amakuru y’indwara z’ibyorezo, harimo izandura hagati y’abantu, amatungo ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi.

Iri koranabuhanga rizafasha u Rwanda mu gutahura indwara hakiri kare, gukurikirana ibyorezo mu buryo bwihuse kandi bunoze, no gusangira amakuru hagati y’inzego zitandukanye mu gihe nyacyo, kuko ryitezweho kongera ubushobozi bw’Igihugu mu gukumira no guhangana n’ibyorezo hakiri kare, binyuze mu gutanga amakuru yihuse kandi yizewe.

Bimwe mu byorezo bituruka ku nyamaswa byagaragaye mu Rwanda birimo COVID-19, Marburg n’ubuganga (Rift Valley Fever).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka