Mu Rwanda abarenga ibihumbi 17 bapfuye bazira imiti bafashe itakibasha kubavura
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyatangaje ko abarenga ibihumbi 17 mu Rwanda, bapfuye bazira ubudahangarwa bw’udukoko ku miti, ahanini biturutse ku ikoreshwa nabi ryayo ntibe ikibasha kubavura, nk’uko imibare ya RBC yo mu 2019 na 2021 ibigaragaza.
Ikibazo cy’ikoreshwa nabi ry’imiti cyane cyane iyitwa iya antibiyotike (Antibiotics), kiba mu bantu, mu matungo no mu bidukikije. Iyo imiti idakoreshejwe neza, udukoko turi mu bantu no mu matungo, iyo duhuye n’iyo miti, tugira ubudahangarwa, tugatuma indwara igorana kuyivura, bikaba byavamo n’urupfu.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS), igaragaza ko abarenga ibihumbi 17 mu Rwanda bapfuye bazize ubudahangarwa bw’udukoko ku miti.
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ikoreshwa nabi ry’imiti, abarenga 150, barimo abaganga n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima by’umwihariko mu gutanga ubuvuzi, bateraniye i Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Ugushyingo 2025, mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe Ubukangurambaga bwo kurwanya ubudahangarwa bw’udukoko ku miti. Gifite insanganyamatsiko igira iti “Dukore nonaha, Turinde iki gihe, Twizigamire Ejo Hazaza”.
Dr. Noel Gahamanyi uyobora agashami gapima udukoko muri RBC (Microbiology Unit), avuga ko ikibazo cy’ikoreshwa nabi ry’imiti kiba no mu matungo.
Ati “Imiti dukoresha, cyane izo bita antibiyotike, zikoreshwa cyane mu bantu no mu matungo. Ubwo rero udukoko turi mu bantu cyangwa mu matungo, iyo duhuye n’iyo miti tugira ubudahangarwa. Ako gakoko kagera mu muntu kakamutera indwara igoye kuyivura, rimwe na rimwe bigatuma ashaka imiti ihenze, rimwe na rimwe nta na yo, bikaba byanamuviramo urupfu.”
Arongera ati “Mu 2019 abantu bapfuye bazize ibifite aho bihuriye n’iyo miti ni 9800, mu 2021 abo bantu bagabanutseho gato baba 8180, iyo mibare ni myinshi, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tugabanye izo mpfu ziterwa n’udukoko twagize ubudahangarwa ku miti.”
Mu Rwanda hashize iminsi hatangijwe za Laboratwari 13, zifite ubushobozi bwo gupima udukoko mu mpagararizi zitandukanye nko mu maraso no mu musarane, bakamenya udukoko turimo, bakaba banabwira abaganga umuti babona wakora.
Umuyobozi w’urugaga rw’abaganga b’abana mu Rwanda, Dr. Rosine Tuyisenge, avuga ko hari ingaruka nyinshi mu guha abana iyo miti (Antibiotics).
Ati “Iyo umuvuye ntakira ahubwo agenda aremba kurushaho, ku buryo bituma ajya mu bitaro agatindamo, bigatuma aremba akajya no mu bitaro byisumbuyeho, akajya mu byo twita ‘soins intensifs’, bikaba byamuviramo n’urupfu. Ni ukuvuga ngo uko umuti utavura ugakomeza ukawumuha, ni ko aba aremba kurushaho kuko uba umuha umuti utamuvura.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima muri RBC, Dr. Isabelle Mukagatare, avuga ko hakozwe igenamigambi ry’imyaka itanu bareba, baniga kuri icyo kibazo harebwa ingamba zafatwa.
Ati “Turabifite, twatangiye no kubishyira mu bikorwa, turebe ko muri iyo myaka itanu irimo ibintu bitandukanye, birimo ibyerekeye kunoza isuku, gukoresha neza imiti n’ibindi byinshi. Twanatangiye guhugura abaganga n’Abanyarwanda muri rusange mu bice bitandukanye, barimo abaganga bandika imiti, abatanga imiti, n’abantu bakoresha ya miti.”
Imibare ya WHO igaragaza ko mu 2019, abapfuye bazira ubudahangarwa bw’udukoko ku miti ku Isi bagera kuri Miliyoni 1.3, kandi ko nta gikozwe mu maguru mashya yakomeza kwiyongera ikazagera kuri Miliyoni 10 mu 2050.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|