Mu 2028 abagera kuri 95% bazaba babonera serivisi z’ubuzima mu mavuriro y’ibanze
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko 95% by’Abanyarwanda bazajya babona serivisi z’ubuzima ku rwego rwa Poste de Santé no ku bigo nderabuzima.

Yabitangarije mu Nteko Rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025, ubwo yagezaga ibisubizo mu magambo ku ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi zigaragara mu mikorere y’amavuriro y’ibanze.
Dr Butera ni we wari uhagarariye Minisitiri w’Intebe, kuko ari we wagombaga kuza gusobana ingamba Guverinoma ifite mu bibazo Abasenateri babonye muri aya mavuriro yo ku rwego rw’ibanze, mu ngendo baherutse kugirira hirya no hino mu gihugu.
Dr Butera yabwiye Abasenateri zimwe mu ngamba Minsiteri y’Ubuzima ifite, zirimo kongera umubare w’aya mavuriro y’ibanze aho ubu hamaze kubakwa 10, mu bice bitandukanye by’Igihugu aho yari akenewe.
Dr Butera avuga ko ku ikubitiro ubu bazongerera ubushobozi abakora muri aya mavuriro yo ku rwego rw’ibanze agera ku 1000, bakayagezaho ibikorwa remezo birimo amazi, ndetse n’ibikoresho bihagije kugira ngo akore neza.
Dr Butera avuga ko azashyirwamo ikoranabuhanga rizajya ryifashwishwa n’abahakora, kugira ngo barusheho gutanga servisi inoze ku babagana.
Ati “90% by’Abanyarwanda babona serivisi yo ku rwego rw’ibanze no mu bajyanama b’ubuzima, ubu twihaye umuhigo ko mu myaka itatu 95% by’Abanyarwanda bazajya babona izo serivisi muri ayo mavuriro”.
Dr Butera avuga ko aya mavuriro yo ku rwego rw’ibanze afasha abaturage kwivuza hafi, kandi hakiri kare bikanagira ingaruka nziza mu iterambere kuko iyo umuntu yivuje kare arakira akabasha gukora.
Amavuriro yo ku rwego rw’ibanze 1,294 angana na 8.2% ntabwo akora neza, bitewe n’umubare muke w’abaforomo n’ababyaza. Imibare igaragaza ko umuganga umwe akurikirana abaturage 1,000 kandi haba hakenewe nibura abaganga bane ku baturage 1,000.
Aha yagaragaje ko barimo bakemura ikibazo cy’abakozi bake, kuko umuganga umwe yakurikiranaga abarwayi 1,000 noneho ubu abaganga 4 akaba ari bo bazajya bakurikirana abarwayi 1,000.
Ati “Ubu umunyeshuri arangiza gukora ikizami cya nyuma mu mashuri ahita anakora ikizamini mu rugaga rw’abaganga, kugira ngo ahite atangira akazi hatabanje gucamo iminsi ategereje gukora ikizamini kimwinjiza mu kazi”.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose, yabajije ikigiye gukorwa ku mavuriro adakora.
Dr Butera yavuze ko icyo kibazo bagitekerejeho, ko amavuriro y’ibanze ari ahantu adakora neza kandi atagira abayagana azafungwa, ahubwo bakagenda bareba ibice bituwe kandi byakorohera abaturage kuhagera.
Ati “Zimwe mu mpamvu zatumye hari amwe muri yo abura abakozi ndetse ntabone abayagana, byaturutse ku miterere y’aho yubatse kuko usanga kuhagera bigoye, ni yo mpamvu azubakwa nyuma hazarebwa ko abazayagana bizaborohera”.
Senateri Umuhire Adrie yabajije impamvu abakora mu buvuzi bw’inzego zibanze badahabwa amahugurwa kimwe n’abandi.
Ati “Mbona nabo bahawe amahugurwa byabafasha kongera ubumenyi kuko bahura n’abaturage benshi”.

Senateri Adrie Umuhire, yavuze ko mu mavuriro y’ibanze hari imbogamizi bahasanze zikwiriye gukurwaho zirimo kuba Health Poste zicungwa n’ibigo nderabuzima, ugasanga zikora kabiri mu cyumweru kuko abaganga bazikoraho baba baturutse kuri ibyo bigo nderabuzima.
Ati “Ayo mavuriro mato acungwa n’ibigo nderabuzima angana na 50%, kuba adafite abaganga bahoraho bigatuma abaturage batayagana, kuko bajya kwivuza bakabura ababavura bigatuma batabagirira icyizere bityo bakarwarira mu rugo”.
Kuri iki kibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Butera Yvan, yavuze ko kongera umubare w’abaganga nabyo bizakemura icyo kibazo, ndetse ko n’ikijyanye n’amahugurwa kizarebwaho na bo bakajya bayahabwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|