Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), indwara itaramenyekana neza imaze kwica abantu 79 nk’uko byemejwe na Guverinoma y’icyo gihugu mu itangazo yasohoye ku itariki 4 Ukuboza 2024.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko nubwo bishimira ko Virusi itera SIDA igenda igabanuka ariko hari icyiciro gihangayikishije cy’abakora uburaya kuko 35% muri bo bafite ubwandu.
Umusore ufite imyaka 25 y’amavuko ufite virusi itera SIDA, avuga ko yagowe no kwiga amashuri yisumbuye, kuko yayize mu bigo bitanu bitandukanye, kubera kugorwa no gufata imiti.
Umusonga ni indwara ivurwa igakira ariko iyo irangaranywe ishobora guhitana byihuse umuntu uyirwaye, cyane ko imibare yo mu 2021, yagaragaje ko yahitanye abarenga miliyoni 2.5 hirya no hino ku Isi barimo abana ndetse n’abantu bakuru.
Guteza imbere ubuvuzi ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiramo imbaraga, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’umuturage. Ni muri urwo rwego hirya no hino mu Gihugu hubatswe ibikorwa remezo bijyanye n’ubuvuzi, mu rwego rwo kurinda abaturage gukora ingendo ndende bajya kwa muganga no kubarinda kurembera mu ngo.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 ku buryo bushya bwo gukemura ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe binyuze mu matsinda ndetse no mu miryango, bwagaragaje ko imibanire myiza mu miryango igeze ku rugero rwa 99%, mu gihe komora ibikomere muri rusange biri hagati ya 75% na 94%.
Abakora mu rwego rw’ubuvuzi baravuga ko guhangana n’ikibazo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti ari urugamba rusaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, kuko iki ari icyorezo cyica abantu benshi bucece.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko indwara ya Malariya yikubye inshuro ebyiri ugereranyije kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2023 n’ukwezi kwa Nzeri 2024 aho abarwayi bavuye ku bihumbi 43 bikuba inshuro ebyiri.
Ihuriro ry’imiryango y’abantu barwaye indwara zitandura, rishima uruhare rw’u Rwanda mu kurwanya Diyabete ariko bagasaba ko bakomeza gufashwa kurushaho kuko ari uburwayi babana na bwo budakira.
Mu gihe isi yose izirikana umunsi wahariwe indwara ya Diyabete kuwa 14 Ugushyingo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO rivuga ko abantu basaga miliyoni 422 ku isi hose barwaye Diyabete, abenshi bakaba ari abo mu bihugu bikennye n’ibifite iterambere riciriritse aho iyi ndwara ihitana miliyoni 1,5 buri mwaka.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), bwasabye abantu bose bagizweho n’ingaruka z’imiti n’inkiko gutanga amakuru kugira ngo bigenzurwe kuko bifasha mu guhagarika imiti igira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) tariki ya 8 Ugushyingo 2024 cyafashe amaraso abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda yo gufasha abantu barembye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko abantu bose bari barwaye Icyorezo cya Marburg bakize ndetse mu Cyumweru gishize nta muntu n’umwe wigeze acyandura.
Ibitaro mpuzamahanga byigisha ubuvuzi muri Afurika, Aga Khan University Hospital bifite icyicaro i Nairobi, byahaye u Rwanda impano y’imodoka ebyiri zifashishwa nk’amavuriro yimukanwa, hamwe n’ibyuma bikonjesha imiti (Frigo 20) bizajya bishyirwamo inkingo zishyirwa abaturage iwabo mu cyaro.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Virusi ya Marburg imaze guhitana abantu 16 mu Rwanda, yavuye ku ducurama turya imbuto tuba mu buvumo bw’ibirombe bitari kure y’i Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima, Minisante, yatangaje ko abakize Virusi ya Marburg, bagomba kwitwararira cyane birinda gukora imibonano mpuzabitsinda idakingiye, konsa kuko hari ibice virusi isigaramo mu gihe kirenga umwaka, utitwararitse akaba yakwanduza abandi iyo ndwara.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, kivuga ko 55% by’urubyiruko rufite kuva ku myaka 10-24 y’amavuko rwugarijwe n’indwara y’agahinda gakabije(depression), ituma umuntu adafata imiti neza bikaba byamuviramo urupfu rwihuse.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko abantu babiri gusa ari bo basigaye bari kuvurwa icyorezo cya Marburg.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko abantu babiri mu bavurwaga icyorezo cya Marburg bakize, mugihe habonetse undi mushya wanduye icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024 nta muntu mushya wabonetse wanduye icyorezo cya Marburg, nta wakize, nta n’uwapfuye, abantu batatu bakomeje kuvurwa.
Bamwe mu baturage by’umwihariko abigeze gukoresha imiti batandikiwe na muganga, bavuga ko babikuyemo isomo rikomeye, ku buryo nta wabo bashobora kwemerera gukora icyo gikorwa, bitewe n’ingaruka bahuriyemo na zo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 93 byafashwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, byagaragaje ko nta muntu wanduye icyorezo cya Marburg.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Ukwakira 2024 habonetse undi muntu mushya wanduye icyorezo cya Marburg.
Inzego z’ubuzima mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, zirashishikariza abaturage b’ako Karere, by’umwihariko abafite ubumuga, kwitabira ibikorwa biteganyijwe muri ako Karere bigamije gusuzuma no kuvura uburwayi bw’amaso.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, umuntu umwe ari we wakize icyorezo cya Marburg.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 habonetse undi muntu umwe wanduye icyorezo cya Marburg, akaba yabonetse nyuma y’ibipimo byafashwe aho umurwayi wa mbere yanduriye.
Banki ya Kigali BK yateye inkunga ya Miliyoni eshanu z’ Amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) gahunda y’ubukungarambaga bwo kurwanya kanseri y’ibere bwateguwe n’Ikigo ‘Breast Cancer Initiative East Africa (BCIEA)’ bukorwa buri mwaka hagamijwe kumenyekanisha kanseri y’ibere, gukangurira abantu kuyipimisha hakiri kare, ndetse (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, umuntu umwe yanduye Icyorezo cya Marburg mu bipimo 81 byafashwe.
Mu rwego rw’Ukwezi kwahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, gufite insanganyamatsiko igira iti ‘Twite ku buzima bwo mu mutwe aho dukorera’, bamwe mu bashinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Karere ka Bugesera, basobanuye bimwe mu biranga umuntu ufite ubuzima bwo mutwe butameze neza cyangwa se bwahuye n’ikibazo cyabuhungabanyije.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024 umuntu umwe ari we ukirimo kuvurwa indwara ya Marburg, uyu muntu akaba ari na we wari urimo kuvurwa ku wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024.