Amajyepfo: Abafite ubumuga barasaba ko Mituweli inoza serivisi bakeneye
Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, NCPD, mu Ntara y’Amajyepfo, irasaba ko serivisi z’ubuvuzi bakoresheje ubwishingizi bwa Mituweli zarushaho kunozwa, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima iherutse kubyemeza.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Ntara y’Amajyepfo Nyiribambe Felicien, avuga ko nyuma yo kwemererwa kuvurizwa kuri Mituweli, no kubona insimbirangingo n’inyunganirangingo, bari bizeye ko bazajya bahabwa ubwo buvuzi uko babukeneye, ariko atariko byagenze, kuko babuhabwa inshuro imwe gusa mu mwaka.
Nyiribambe avuga ko ubundi ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri bibemerera guhabwa ubuvuzi, insimbirangingo n’inyunganirangingo byishyurwa na Mituweli bari babyakiriye nk’ibisubizo, ariko bitaranoga neza kuko ubwo buvuzi burimo nk’ubugororangingo, Mituweli ibyishyura inshuro imwe mu mwaka bityo ko nta gisubizo babonamo.
Agira ati "Nk’ubugororangingo (Kinesitherapie) umuntu ufite ubumuga abukenera kenshi gashoboka, ashobora kubukenera nka rimwe mu cyumweru, none bwishyura rimwe gusa mu mwaka, kandi kubukoresha wishyura 100%, bishobora kugera mu 300.000frw, turifuza ko hakomeza gukorwa ubuvugizi ababishinzwe bakaduha serivisi inoze".
Hamwe n’ibindi bibazo birimo amagare y’abafite ubumuga atajyanye n’ubumuga bafite kandi ahenze, uburezi butaragera kuri bose, amatsinda y’abafite ubumuga adakora neza, kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, Nyiribambe asaba ko bikorerwa ubuvugizi.
N’ubwo dukeneye kwitabwaho turashoboye, natwe twagira abo dufasha
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa 03 Ukuboza 2025 mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, abafite ubumuga bagaragaje ko bifuza kujya banahabwa umwanya mu bibakorerwa, kandi bakagirirwa icyizere, kuko nabo hari ibyo bakora bigira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Batanga urugero rwo kuba nibura muri buri Murenge w’Akarere ka Ruhango, abafite ubumuga bafitemo amakoperative abiri kandi akora neza, aho bakora ibikorwa by’ubuhunzi n’ubworozi, abavumvu, ububoshyi, ubukorikori no gukora inkweto n’ibikorwa by’ububaji bituma nabo bagira uruhare mu iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange.
Umwe agira ati "Abafite ubumuga turashoboye kuko ibyo dukora bifite akamaro ku miryango yacu, noneho n’Igihugu kigatera imbere, byose tukaba twakomeza kubigeraho igihe twahabwa umwanya mu bidukorerwa kuko hakigaragara abagihisha abantu bafite ubumuga, nyamara Leta yaradushyiriyeho gahunda yo kurwanya iryo hezwa, ahubwo tugahabwa agaciro".
Abafite ubumuga bwo mu mutwe bafite umushinga w’ubworozi bw’inkoko zitanga amagi, bavuga ko iyo bitaweho uburwayi bwabo bugabanuka bagakora bakiteza imbere, bityo ko kubaha umwanya no kubizera mu bikorwa bitandukanye byatuma bakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Umwe muri bo ati "N’ubwo turi abarwayi bo mu mutwe, iyo twafashe imiti neza turakora tukiteza imbere, ubu tumaze kugira inkoko 100 zitera amagi, gahunda ni ugukomeza ibi bikorwa bikagera no kuri bagenzi bacu".
Gusa bifuje ko bafashwa kugera mu bice bitandukanye by’Akarere ka Ruhango, gusura abarwayi bagenzi babo, kuko usanga hari abafata imiti nabi bikarushaho kubatera ubwurwayi, ari naho bava biruka ku gasozi abantu bakabafata nk’abasazi kandi baba babuze ababitaho.
Haracyari ikibazo cy’abafite ubumuga batiga neza, guteza imbere kwigishwa k’ururimi rw’amarenga, no kongera ingengo y’imari y’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, kuvugurura inyubako zubatswe cyera bitubahirije uburenganzira bw’abafite ubumuga, bakifuza gukomeza kwitabwaho ngo bagire uruhare mu rugamba rw’iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, ashimira abafite ubumuga batinyutse bagakora amaboko mu mifuka bagakora, kandi ko ibibazo bikeneye ubuvugizi bizakomeza gukurikiranwa kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Agira ati "Ibibazo mwabajije birimo ingengo y’imari idahagije ku bafite ubumuga, abakeneye ubufasha bwo kugera kuri bagenzi babo, serivisi zo kwa muganga n’ibindi bikeneye ubuvugizi turakomeza tubikurikirane, kuko ni byo inzego z’ubuyobozi zishinzwe”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|