
Uwavuga ko atari ku baganga gusa bambara imyenda y’akazi ntabwo yaba agiye kure y’ukuri, kubera ko ari abanyenshuri, abasirikare, abapolisi, abanyamadini n’abakora mu zindi serivisi usanga nabo bagira imyambaro ibaranga, kugira ngo ibatandukanye n’abandi.
N’ubwo no ku baganga ari uko bimeze, ariko burya ngo amabara akunda gukoreshwa ku myambaro yabo uretse kuba agaragaza ibyiciro n’amatsinda ajyanye n’ibyo bakora, afite n’ibindi bisobanuro birimo icyizere, kudahungabana, ubunyangamugayo n’ibindi.
Aya mabara ariko ngo ntaho byanditse ko akoreshwa na bose kandi bakayahuza kuko ibitaro cyangwa Igihugu gishobora kugena ibara bumva ko bashaka gukoresha, nubwo hari ahuriweho n’ibihugu byinshi byo ku Isi.
Amwe mu yahuriweho n’ibihugu n’ibitaro byinshi ku isi, arimo umweru, icyatsi hamwe n’ubururu bukeye, ariko hakaba n’andi yambarwa bitewe n’iryo ibitaro byahisemo ko rizajya rikoreshwa.
Ibara ry’Umweru riri mu myenda imeze nk’itaburiye ifite amaboko maremare, ni rimwe mu mabara ahuriweho rikunze kwambarwa n’abaganga b’abadogiteri (Dr.), rikaba rifite ibisobanuro byihariye, birimo isuku, kudahungabana, no kwizera.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr. Martin Nyundo, avuga ko iyo umuganga yambaye uriya mwenda ufite ibara ry’umweru, birushaho gutuma agirirwa icyizere.

Ati “Iyo umuntu yambaye ikintu cy’umweru uhita ubona ko ari inyangamugayo, ukamugirira icyizere ko ari umuntu ushobora kuguha ubuzima, kubera ko icyo urimo kumubonamo n’icyo wifuza ko agukorera, harimo n’iyo suku n’ibindi byose. Ibyo rero ni ku baganga benshi ku rwego rw’Isi bambara amataburiye y’umweru.”

Ikindi Nyundo agira ati “Nubwo n’abaforomo na bo bashobora kubyambara bigatandukanira ku mideri yabyo uko bidoze, hari ibihugu bimwe na bimwe abaganga (Doctors) bambara umweru ufite amaboko maremare, abaforomo bakambara umweru ufite amaboko magufi, ariko ntabwo ari ihame ku Isi hose kuko hari n’ahandi abaganga bashobora kwamabara amaboko magufi biterwa n’ibihugu, ariko ahenshi umweru wambarwa n’abaganga (Doctors).”
Ibara ry’icyatsi kibisi, ni irindi bara rishobora kuba rihuriweho n’ibihugu n’ibitaro byinshi, rikaba rikunda kwambarwa n’abaganga babaga igihe binjiye mu cyumba cy’ibaga.
Ni ibara bavuga ko iyo umuntu arireba rituma amaso abona neza ku buryo n’iyo waribonaho amaraso bidatuma uyabona nk’ikintu giteye ubwoba, bikaba bifasha abaganga ndetse n’abarwayi mu buryo bwo kudahungabana igihe babonye amaraso bitandukanye n’uko yaba ari ku ibara ry’umweru.
Iyi ikaba ariyo mpamvu ahenshi ku Isi, abaganga babaga ari ryo bahitamo gukoresha nk’imyambaro yabo mu gihe bari muri ako kazi.
Ibara ry’ubururu bucyeye : Iri naryo rihuriweho n’ibihugu hamwe n’ibitaro byinshi ku Isi, akenshi rikaba rikunze kwambarwa n’abaforomo. Rifite ibisobanuro birimo umutuzo, kwitanga no kwizera, kubera ko abaforomo ari bo baba kenshi hafi y’abarwayi.
Dr. Nyundo ati “Iryo bara basobanura ko rishobora gutuma rigaragaza ko umuforomo ari umuntu utuje, wakira abafite ibibazo, akabakirana ituze, anabaha icyizere.”
Uretse ayo mabara atatu hari andi mabara akunda gukoreshwa kwa muganga ariko adahuriweho n’ibihugu n’ibitaro byinshi ku Isi, arimo Umukara n’umutuku wijimye akunda kwambarwa n’abashinzwe umutekano cyangwa isuku kwa muganga.
Afite ibisobanuro bishingiye ku muntu uhora ahanganye n’ikintu icyo ari icyo cyose gishobora guhungabanya abandi.

Ibara ry’Umuhondo : Ni gake cyane ushobora kuribona mu bitaro, ariko hari aho rikoreshwa, rikaba rikunze kwambarwa n’abashinzwe kwakira no kwita ku bantu (Customer care), cyangwa abakora ibijyanye na tekiniki mu bitaro.
Aya mabara nubwo yambarwa ariko ngo ntaho byanditse ko ariyo agomba gukoreshwa kwa muganga, kandi si n’ihame ko ariyo yonyine ashobora gukoreshwa kuko buri bitaro bishobora guhitamo iryo bashaka gukoresha bitewe n’ibyo babona ryabafasha.
Ku rundi ruhande ariko ngo niyo abaganga bambaye iriya myenda hari ubundi buryo biyumvamo bunabibutsa inshingano zabo kurusha iyo batambaye iyo myambaro.
Dr. Nyundo ati “Buriya jyewe iyo nyambaye, icya mbere ni uko mpita numva ko ndi umuganga ako kanya, nubwo naba nari nsanzwe mbizi, ariko ntabwo biba ari kimwe n’uko naba ndimo kugenda mu muhanda. Uko niyumva ndimo kugenda mu muhanda, biratandukanye n’uko niyumva nambaye iyi kanzu, kubera ko ngomba kwitwararika nk’umuganga.”

Ikindi, Nyundo agira ati “Umuganga ni utanga ubuzima, ihumure, abantu bose basanga kugira ngo abagire inama ku buzima bwabo, hari uko ugomba kwitwara. Icyo cyonyine gituma iyo wayambaye ni nk’uko umusirikare aba yamabaye gisirikare. Uba ugomba kwitwararika kugira ngo batavuga ngo dore wa muganga. Icyo ni ikintu gikomeye cyane.”
Umurwayi wese iyo abonye uwambaye umwenda w’abaganga ngo hari icyizere bimwongerera, akumva ko abonye umutabara, umufasha, uwo abwira ibibazo bye, bigatuma atuza bitewe n’uko aba yumva ko yamaze kubona igisubizo, bitandukanye n’uko yajya gufashwa n’umuntu abona wambaye imyenda isanzwe kuko nta cyizere ashobora kumugirira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|