Abitabiriye iyi Siporo baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bibukijwe kwirinda cyane muri iki gihe cy’imvura, kuko indwara y’ibicurane yiyongera cyane ugereranyije n’ibindi bihe, kubera ko ibipimo bigaragaza ko virusi itera ibicurane yo mu bwoko bwa Influenza A, ari yo yiganje ndetse nta bundi bwoko bushya bwagaragaye mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatanze ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda, ko badakwiye gukuka umutima bumva ko hari ikindi cyorezo, ahubwo ari uko hari igihe indwara y’ibicurane yiyongera cyane.
Ubu bwoko bw’ibicurane bwa Influenza A buterwa na virusi yitwa Influenza, abo ikunda kwibasira ni abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite ndetse n’abantu bashaje bafite intege nke.
Ibimenyetso by’iyi ndwara ni ugukorora cyane, kumva ukonje cyane, gucika intege, kuribwa umutwe, kubura ubushake bwo kurya no kunywa, kubabara mu muhogo, kugorwa no guhumeka, gucibwamo no kuruka cyane ku bana ndetse no kugira umuriro.
Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye buri wese wiyumviseho kugira ibimenyetso byayo kwihutira kujya kwa muganga.
Yagize ati "Iyo utinze kwivuza birumvikana ko ufite umuriro wa 40 waremba, ndetse ushobora no kuhasiga ubuzima. Ni ugushishikariza abantu kutabisuzugura, ariko cyane cyane kwirinda kwanduzanya, kuko umuntu ufite ibicurane ashobora kwanduza abantu bafite ubudahangarwa buke bakaba baremba."
Yunzemo ati "Ni ukugaruka kuri wa muco wa cya gihe cya COVID, aho abantu twakarabaga intoki, kuko iyo ukarabye wari ufite virusi mu ntoki, uwo uri busuhuze ntabwo uba uri buyimuhe. N’agapfukamunwa wakambara igihe urwaye ibicurane, kugira ngo utanduza abandi."
Uyu muyobozi yagaragaje ko abana ari bo barimo kwibasirwa cyane kubera ko mu mashuri baba bakina begeranye, ari naho ahera asaba ababyeyi bafite abana babirwaye kureka bakabanza bagakira mbere yo kubohereza ku ishuri, kuko iyo bagiyeyo bashobora kwanduza abandi benshi.
MINISANTE yagaragaje ko muri iki gihe, abarwaye ibicurane bagana ibitaro biyongereyeho 20%, ku buryo banateganya ko muri uku kwezi (Ukuboza), imibare ishobora kwiyongera kurushaho.
Mu gihe uyu munsi hazirikanwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya no kwirinda diyabete (diabetes), abitabiriye Car Free Day, banasuzumwe iyo ndwara nta kiguzi batanze, kugira ngo bamenye uko bahagaze, banafate ingamba zo kurushaho kuyirinda.
Siporo Rusange (Car Free Day) itegurwa n’Umujyi wa Kigali, aho abatuye n’abagenda muri uyu Mujyi, kabiri mu kwezi (ku cyumweru cya mbere n’icya gatatu), bakora siporo mu rwego rwo kubafasha kugira ubuzima buzira umuze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|