Madame Jeannette Kagame yahawe igihembo cyo kwita ku buzima bw’umugore
Madamu Jeannette Kagame yagenewe igihembo n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abaganga b’inzobere bita ku Buzima bw’Abagore (FIGO) kubera uruhare yagize mu guteza imbere ubuzima bw’abagore n’ubw’umwana w’umukobwa.

Ni igihembo yaherewe mu nama mpuzamahanga ya 25 ya FIGO yabereye i Cape Town muri Afurika y’Epfo, cyakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka.
Madamu Jeannette Kagame ashimirwa ko binyuze mu Muryango Imbuto Foundation yashinze, yagize uruhare rukomeye mu guharanira ko abana b’abakobwa bagira uburenganzira mu kwiga nk’ubwa basaza babo ndetse bikajyana no guhemba abakobwa b’indashyikirwa mu bizamini bya Leta ndetse mu myaka irenga 20, abagera ku 8000 bamaze guhembwa.

Yaharaniye kandi guteza imbere udushya mu rwego rw’ubuzima bw’imyororokere, ndetse no gushaka ibisubizo bigamije gufasha urubyiruko cyane cyane abangavu kwirinda inda zitateguwe no kurushaho kubungabunga ubuzima bwabo bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura.
Madamu Jeannette Kagame ashimirwa kugira ubuyobozi bufite icyerekezo bugamije gutuma urubyiruko (Ingimbi n’Abangavu) rutera imbere, ubudaheranwa ndetse no kubyaza umusaruro kugera amahirwe ruhabwa. Ibi bikaba bigaragaza uruhare abandi badamu b’Abakuru b’ibihugu bakwiye kugira mu bikorwa bigamije guhindura imibereho.
Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abaganga b’inzobere bita ku Buzima bw’Abagore (FIGO), ni umuryango uyoboye Indi ku Isi mu kwita ku buzima bw’abagore, ukaba uhuriwemo n’imiryango 142. Rimaze guhemba abagera 178 kuva hatangira gutangwa ibihembo ku bagore b’indashyikirwa mu 1997.

Madamu Jeannette Kagame niwe washinze Umuryango wa Imbuto Foundation mu 2001. Gusa ariko ntabwo watangiranye iryo zina kuko mbere witwaga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wita ku kurwanya icyorezo cya SIDA no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.
PACFA yaje kwaguka ndetse mu 2007 iza guhindurirwa izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|