
Coartem Baby, inazwi nka Riamet Baby, yakozwe n’uruganda Novartis rufatanyije n’ikigo Medicines for Malaria Venture, kugira ngo ivure iyi ndwara iterwa n’umubu.
Nta muti wihariye w’iyo ndwara uvura abana bari munsi y’amezi 6 wari uhari, kuko imiti ya malariya isanzwe yaremejwe ari ivura gusa guhera ku bana b’amezi atandatu kuzamura.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza ko mu 2023 habonetse abantu Miliyoni 263 barwaye Malariya, ihitana abarenga 597,000 muri uwo mwaka, biganjemo abo ku mugabane wa Afurika, aho abana bari munsi y’imyaka itanu bagize bitatu bya kane (¾) by’abantu bishwe na malariya muri Afurika.
Isuzuma rya Coartem Baby, ryakorewe ku bana b’impinja kuva ku bakivuka kugera ku bafite amezi atanu, Swissmedic yemeza ko uyu muti uzajya utangwa ku mpinja zizajya ziba zipima hagati y’ibiro bibiri n’ibiro bitanu.
Akenshi imiti ihabwa abarwayi hagendewe ku buremere bw’umubiri (ibiro) wabo kurusha imyaka yabo.
Ibihugu umunani byo muri Afurika ni byo byamaze kwemeza igerageza ry’uwo muti w’impinja birimo, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Kenya, Malawi, Mozambique, Nigeria, Tanzania na Uganda, bikaba byitezwe ko bazawemeza mu gihe cy’amezi atatu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho! Nibyiza cyane kuri uwo muti wabonetse bizagabanya impfu z’abana cyane ,none mbere se fifashishaga uwuhe muti kubana bakivuka?