Ubushinjacyaha bwasabiye Mukangemanyi Adeline n’umukobwa we Diane Rwigara igihano cy’imyaka 22 y’igifungo.
Abaturage b’Akarere ka Nyagatare baributswa ko amasezerano y’ubugure bw’ubutaka yemewe ari akorewe imbere ya noteri w’ubutaka.
Sosiyete y’ubwubatsi yitwa SOCODIF Ltd iravuga ko yakoze imirimo yo gutunganya umuhanda Hanika – Peru-Cyivugiza mu Karere ka Nyamasheke, none akarere kakaba karanze kuyishyura.
Perezida Paul Kagame asobanura ko kongera umubare w’abagore mu nzego zifata ibyemezo ari inyungu ku bandi bagore, kuko bigira uruhare mu gucyemura ibibazo bahura nabo muri rusange.
Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ryiswe “sobanuzainkiko.org” rizafasha abaturage n’abakora mu butabera kumenya byihuse amakuru azafasha inkiko kurushaho gukora neza.
Umunyamakuru Robert Mugabe wari ukurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa babiri bava inda imwe, akanatera inda umwe muri bo, amaze gufungurwa by’agateganyo.
Urukiko rukuru rwa Kimihurura rurekuye by’agateganyo Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi Rwigara, nyuma y’igihe kigera ku mwaka bafunzwe.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yaburiye abahesha b’inkiko bakira ubwishyu nyuma yo kurangiza imanza ntibabugeze kuri ba nyirabwo kubera impamvu zidasobanutse.
Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje uburyo amategeko mashya ategeka benshi kwishyura amafaranga nk’igihano cyangwa gukorera Leta badahembwa, aho gufungwa.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze, rwagize umwere Munyarugendo Manzi Claude n’abandi batandatu bari bafunganye, nyuma yo gusanga ibyaha bashinjwaga ku rupfu rw’umwana no gushinyagurira umurambo nta shingiro bifite.
Urubanza rwa Robert Mugabe (Bob), ukurikiranyweho gusambanya abavandimwe babiri barimo utaruzuza imyaka y’ubukure, rusubitswe ataburanye rwimurirwa tariki 2 Ukwakira 2018.
Perezida Paul Kagame yakuriye inzira ku murima umuntu wese wigamba ko adashobora gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera igitutu runaka ko yibeshya.
Bagisohoka muri Gereza ya Mageragere, umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire bashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu by’umwihariko Perezida Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame, mu bubasha abiherwa n’amategeko, yakuriyeho Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire hamwe n’abandi bagororwa 2138 ibihano by’igifungo bari basigaje.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (IBUKA) uvuga ko umucamanza Theodor Meron abangamiye ubutabera kuko agaragaza ukubogama.
85% by’abaturage ba Nyarugenge banyuzwe n’imikorere y’abunzi kuko ibibazo byabo birangirira ku kagari ntibasiragire, ngo bakabikesha amahugurwa abo bunzi bahawe n’umuryango (RCN).
Perezida Paul Kagame yibukije abacamanza ko bafite inshingano zikomeye zo kugira u Rwanda igihugu kigendwa kandi kifuzwa gukorerwamo na benshi.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi, bavuga ko nubwo Leta ntako itagira kugira ngo irwanye Ruswa, hakiri bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze ikigaragaraho muri aka Karere.
Uwitwa Vincent Mutabazi utuye i Save, avuga ko yimukiye i Save muri 2015 aturutse mu Mujyi wa Butare, agamije kuhacururiza, ariko ngo nta mahoro yigeze ahagirira, ayabuzwa n’abafatanyije n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save atuyemo, Innocent Kimonyo. Amahoro ayabuzwa n’uko aterwa n’abamubuza umutekano (…)
Ubushinjacyaha bwa Leta butangaza ko bukurikiranye barindwi mu bahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima, kubera guhombya Leta miliyari zigera kuri 5.8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage bo muri Bannyahe bareze leta kubimura ku ngufu, none barasaba impozamarira za miliyoni 100Frw kubera igihombo byabateye.
Ihuriro ry’abadepite bagize Inteko ishinga amategeko rirwanya Jenoside ndetse rikanarwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, riravuga ko urubyiruko rufite uruhare runini mu kurwanya ingenga bitekerezo ya Jenoside.
Amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangaje ko ababajwe n’icyemezo cy’urukiko rwo mu Bufaransa rwahagaritse ibirego Padiri Wenceslas Munyeshyaka yari akurikiranyweho kuri Jenoside.
U Rwanda rwatunguwe n’amakuru y’uko urukiko rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha rushobora kurekura Ngeze Hassan ufungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ivugurura rigiye gukorwa mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda,rizagabanya umubare w’inkiko z’ibanze hanashyirweho urukiko rw’ubujurire rutari rusanzweho.
Abanyamuryango ba Koperative Nyamirundi ikora ubucuruzi bw’Ikawa mu Karere ka Nyamasheke, barasaba ubuyobozi bw’Akarere kubagaruriza umutungo usaga Miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda, bavuga ko zanyerejwe na Perezida wa Koperative yabo ndetse n’umucunga mutungo wayo.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje ko itegeko rirebana n’intwaro u Rwanda rugenderaho ridasobanuye ko kuzitunga, kuzicuruza no kuzikora byoroshye ku buryo uwo ari wese yabyemererwa.
Abavoka bo mu Rwanda babangamirwa no kutemererwa gukorera mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi ababikomokamo bo badakumirwa.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta,imitungo yabo izajya ifatirwa bakiri mu kazi.
Mukansanga Clarisse wari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yamaze gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.