Gitifu waregwaga kwica umwana yahanaguweho icyaha

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze, rwagize umwere Munyarugendo Manzi Claude n’abandi batandatu bari bafunganye, nyuma yo gusanga ibyaha bashinjwaga ku rupfu rw’umwana no gushinyagurira umurambo nta shingiro bifite.

Gitifu (ubanza ibumoso) na bagenzi be ubwo bagezwaga imbere y'urukiko bwa mbere
Gitifu (ubanza ibumoso) na bagenzi be ubwo bagezwaga imbere y’urukiko bwa mbere

Munyarugendo Manzi Claude, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yatawe muri yombi tariki 6 Mata 2018, akekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka ibiri watwitswe.

Yashinjwaga ko yamubyaranye n’uwitwa Muhawenimana Sonia wo mu murenge wa Muko.

Agizwe umwere nyuma y’igifungo cy’iminsi 30 yari yarakatiwe n’urwo rukiko, mu rubanza rw’ifunga n’ifungura aho yari afunganye n’abandi batandatu bose bamaze kugirwa abere.

Rutikanga Fréderic, wasomye imyanzuro y’urwo rubanza, yagarutse ku bimenyetso ubushinjacyaha bwashingiyeho bushinja Munyabugingo n’abo bari bafunganye, yemeza ko urukiko rwabisuzumye rusanga nta shingiro bifite ku cyagenderwaho mu guhana abo baregwaga.

Bimwe muri ibyo bimenyetso harimo ukuba ubushinjacyaha bushinja Munyarugendo ko ari we se w’umwana wapfuye.

Uru rubanza rwakurikiranywe n'abaturage benshi ari bafite amatsiko y'imyanzuro y'urubanza
Uru rubanza rwakurikiranywe n’abaturage benshi ari bafite amatsiko y’imyanzuro y’urubanza

Nyuma yo gupima Munyarugendo, hagapimwa n’ibisigazwa by’uwo mwana, ibizamini ngo byagaragaje ko Munyarugendo atari we se w’uwo mwana mu gihe ubushinjacyaha ari ikimenyetso bwifashishije bumushinja icyaha.

Ibindi bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha harimo ukwica no gushimyagurira umurambo, aho urukiko twatesheje agaciro icyo kimenyetso, nyuma yo kubisuzuma rusanga Munyarugendo ntaho yaba yarahuriye n’icyo gikorwa mu gihe nta n’muntu numwe wigeze amubona muri ako gace.

Ibyo kuvugira kuri Terefoni na Nirere Marie Thérèse washinjwaga nk’umufatanyacyaha mu kwica uwo mwana nk’ikimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho, urukiko rwasanze nta shingiro kuko ibyavugiwe kuri terefoni bitagaragaza ikimenyetso gifatika cyo kugambanira umwana.

Nyuma yo gusomera abitabiriye urubanza yafashwe mu iburanisha ry’urubanza, urukiko rwambuye agaciro ibimenyetso byashingiweho mu gushinja abakwekwagaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mwana, bose uko ari barindwi rubagira abera, rutegeka ko bahita barekurwa.

Abahanaguweho icyaha ni Munyarugendo Manzi Claude, Ntibarikure Cyprien,Nirere Marie Therese,Bikorimana Noel, Dusengimana Callixte, Nsabimana Gasana na Safari Jean Bosco. Abaregwaga bose nta numwe wari mu isomwa ry’urwo rubanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njye kuva mbona iyi nkuru bwambere nahise nandika ko gitifu arengana kubera impamvu navuze icyo gihe gitifu siwe washyize petrol mumutwi,yu mwana gitifu siwe wataye umwana munzu aho bari munzoga ntiyari ahari urupfu rwuriya mwana rureba nyina numugabo we,badafunze byambabaza,gufungurwa,kwa gitifu njye kwanshimishije cyane akomere,uretse gusoma gitifu simuzi nawe ntaho anzi,aliko nibyiza ko abonye ubutabera

gakuba yanditse ku itariki ya: 29-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka