Leta igiye kujuririra icyemezo cyo kugira Diane Rwigara na nyina abere

Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana avuze ko ubushinjacyaha buzajurira ku cyemezo cy’urukiko cyo kugira Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara abere, kuko ngo hari ibimenyetso simusiga byirengagijwe mu mikirize y’urubanza rwa mbere.

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko hari ibimenyetso bitahawe agaciro mu mikirize y'urubanza rw'abo kwa Rwigara
Umushinjacyaha Mukuru avuga ko hari ibimenyetso bitahawe agaciro mu mikirize y’urubanza rw’abo kwa Rwigara

Umushinjacyaha avuze ko ibyo bimenyetso atabiganiraho nonaha,ariko ngo ubushinjacyaha buzajurira kuko bwakurikiranye neza urubanza.

Ati:ubujurire buzatangwa kugirango twizere neza ko ibyo bimenyetso bihawe agaciro"

Ati:"mubifate nka process isanzwe,mu rwego rwo kugirango nk’ubushinjacyaha twizere ko ubutabera bwatanzwe neza".

Diane Rwigara na Nyina Adeline Rwigara mu byishimo ubwo bari bamaze kugirwa abere n'Urukiko Rukuru
Diane Rwigara na Nyina Adeline Rwigara mu byishimo ubwo bari bamaze kugirwa abere n’Urukiko Rukuru

nk’uko biteganywa n’itegeko, ubujurire buzatangwa mu gihe kitarenze iminsi 30, icyemezo cy’urukiko gitangajwe.

Ni mu kiganiro umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana yagiranye n’abanyamakuru kigamije kurebera hamwe ingingo zitandukanye zireba ubushinjacyaha, harimo n’ibirebana n’imanza zituruka hanze zoherezwa mu Rwanda.

kuva mu 2008 ngo hoherejwe impapuro zirenga 1000 zisaba ibihugu guta muri yombi abakekwaho Jenoside

Ubushinjacyaha bukuru buravuga kandi ko kuva muri 2008 bwohereje dosiye zirenga 1000 zisaba ibihugu by’amahanga guta muri yombi abanyarwanda bakekwaho jenoside babihungiyemo.

Umushinjacyaha mukutu Jean Bosco Mutangana yavuze ko hari ibihugu bigenda biguruntege mu gukurikirana izo dosiye, hakaba n’ibihitamo kubakurikirana ariko bikababuranishiriza iwabo, ndetse n’ibyemera kubohereza kuburanira mu rwanda.

Mutangana avuga ko u Rwanda rushimira ibihugu byemera kohereza abakekwaho jenoside kuburanira mu Rwanda, kuko ariho ibimenyetso ku byaha bakoze biri, kandi ari naho hari ukuri nyako kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Kugeza ubu abantu 19 nibo bamaze koherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, habariwemo na Twagirayezu Wenceslas waraye yoherejwe na Danemark.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri rusange bushima ibihugu byateye intamvwe yo kuburanisha abanyarwanda bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bukavuga ko hakwiye kongerwamo imbaraga kuko bikigenda gahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka