Ntuyahaga wishe abasirikare 10 b’Ababiligi agiye koherezwa mu Rwanda

Maj. Bernard Ntuyahaga, warangije igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’urukiko rw’i Buruseri kubera uruhare rwe mu iyicwa rw’abasirikare b’Ababiligi 10 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agiye koherezwa mu Rwanda.

Majoro Ntuyahaga n'ubwo arangije igihano cye, Ububiligi ntibumushaka ku butaka bwabwo
Majoro Ntuyahaga n’ubwo arangije igihano cye, Ububiligi ntibumushaka ku butaka bwabwo

Maj. Ntuyahaga warangije igihano cye tariki 2 Kamena 2018, abamwunganira mu nkiko bakoze uko bashoboye ngo ntiyoherezwe mu Rwanda, ariko birangira ntacyo bakoze kuko indege izamuzana i Kigali igomba guhaguruka kuwa Gatanu w’iki cyumweru.

Urukiko rwa Strasbourg narwo ntirwigeze rwanga kohereza uyu mugabo mu Rwanda, nyuma y’uko u Rwanda rubinyujije mu butumwa bwanditse rwemereye uru rukiko ko uyu Bernard Ntuyahaga azakirwa neza kandi agasubizwa mu buzima busanzwe kimwe n’undi wese urangije igihano cye.

Ikinyamakuru DH.be dukesha iyi nkuru kivuga ko urukiko rw’i Buruseri, rwaraye rwanze ubusabe bwa Ntuyahaga wasabaga gusubira mu buzima busanzwe mu Bubiligi, kugira ngo ahite asanga umugore we n’umukobwa we batuye muri Denmark.

Tariki 3 Ukuboza, ni bwo u Rwanda rwanditse rumenyesha ko Ntuyahaga azakirwa neza kimwe n’undi muntu wese ushoje igihano cye, kimwe n’uko bigendekera n’abandi bagize uruhare muri Jenoside ariko bagasoza ibihano byabo.

Iri tangazo ryagiraga riti “Ntuyahaga azasubizwa mu muryango nyarwanda, nk’undi wese urangije igihano cye, nk’uko bigendekera n’abahoze mu mitwe y’iterabwoba”.

Ibi kandi byemejwe na minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye aganira na KT Press, iishami rya Kigali Today ryandika mu Cyongereza.

"Ntuyahaga ni umuturage w’u Rwanda. Azasubizwa mu buzima busanzwe nk’umuturage. Uburenganzira bwose yemererwa n’itegeko azabuhabwa".

Yakomeje agira ati "ibihumbi by’abahoze ari abarwanyi mu ngabo zatsinzwe (EX Far) ndetse n’abahoze muri FDLR basubijwe mu buzima busanzwe ubu bagira uruhare mu buzima bw’igihugu. Ntuyahaga ni umwe mu bahoze ari abasirikare muri EX Far kimwe n’abandi ibihumbi bari mu gihugu"

Yashoje avuga ko hari byinshi bihamya ko uyu mugabo azasubizwa mu buzima busanzwe kandi bikagenda neza.

Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana, we yibukije ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu bityo ko ntawe ukwiye kugira impungenge ku hazaza h’umuntu washoje ibihano yagenewe n’ubutabera.

yagize ati ""Nta mpungenge umuryango we ukwiye kugira kuko u Rwanda ni igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi cyubahiriza amategeko".

Kuri uyu wa Kabiri, umukobwa wa Ntuyahaga yandikiye umunyamabanga wa leta ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bubiligi Maggie De Block, amubwira ko azi neza ko se atazagirira ibihe byiza mu Rwanda.

Yavuze ko azakirwa mu buryo butesheje agaciro, butabereye ikiremwamuntu ndetse ko ashobora kwicwa.

Ati “Niba mwiyemeje kumwohereza mu Rwanda, birarutwa n’uko mwashira amanga mukamwica”.

N’ubwo uyu mukobwa akomeje kuvuga atya, inzira zose bagombaga kunyuramo ngo se abe atakoherezwa mu Rwanda zararangiye zemeza ko nta kabuza kuwa Gatanu azarara i Kigali.

Bernard Ntuyahaga arinze arangiza igihano cye ahakana uruhare rwe mu iyicwa ry’abasirikare b’Ababiligi, ahubwo akemeza ko yigeretsweho ibyaha byakozwe n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abicanyi nta bwenge bagira.Nigute wakica umuntu nkawe kandi uzi neza ko ejo nawe uzapfa?Io wishe umuntu,ni nkaho uba wishe uwamuremye,nukuvuga Imana.Ntabwo ari ukwica umuntu gusa.Ahubwo iyo dukoze ibyo imana itubuza,tuba tuyisuzuguye.Ariko hari umunsi nayo izabitubaza kandi ntabwo uri kure.Niba dushaka ubuzima bw’iteka,tujye twirinda icyaha cyose.

gatare yanditse ku itariki ya: 19-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka