Bambuwe isambu basigiwe n’umubyeyi wabo bibasiga mu kangaratete
N’ubwo itegeko ryo kuzungura ryo mu 1999 ryemerera n’abana b’abakobwa kuzungura iby’ababyeyi babo, bityo n’ibisizwe na nyina abana bakaba bashobora kubizungura, ahitwa i Sovu mu Karere ka Huye hari ababyeyi babiri bambuwe isambu basigiwe n’umubyeyi wabo hitwajwe ko nta mwishywa uzungura iby’iwabo wa nyina.
Ubusanzwe abishywa b’umuntu baba ari abana babyawe na mushiki we
Ikibabaza abo babyeyi ni uko babayeho mu bukene, batagira n’aho guhinga, ndetse n’urubanza batsindiyemo ababatwariye isambu muri 2009 rukaba rugeze uyu munsi rutararangizwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|