Diane Rwigara n’abo bareganwa bahanaguweho ibyaha

Urukiko rukuru rwa Kimihurura ruhanaguyeho ibyaha byose Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi Rwigara n’abo bareganwaga, ruvugako ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze nta shingiro bifite.

Amashimwe yari menshi nyuma yo kugirwa abere n'urukiko rukuru
Amashimwe yari menshi nyuma yo kugirwa abere n’urukiko rukuru

Inteko y’abacamanza bane niyo isomye uru rubanza, nyuma y’amezi abiri uru rukiko rubarekuye by’agateganyo biturutse k’ubusabe bw’aba bombi.

Diane Rwigara yashinjwaga gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, hamwe n’umuvandimwe we n’umubyeyi wabo bagahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Tariki 7 Ugushyingo 2018 ubwo bari bitabye urukiko, ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mukangemanyi igifungo cy’imyaka 22 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1, n’imyaka 15 kubo bareganwa, naho Diane Rwigara asabirwa igifungo cy’imyaka 22 Diane Rwigara n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3.

Adeline Rwigara ntiyigeze afasha hasi bibiliya mu gihe cy'Urubanza
Adeline Rwigara ntiyigeze afasha hasi bibiliya mu gihe cy’Urubanza

Bimwe mu byaha Diane Rwigara yaregwaga byashingiraga ku kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, nyamara ngo iki cyaha ntabwo cyamuhama kuko itegeko n’amasezerano mpuzamahanga igihugu cyashyize ho umukono byemererera uwo ariwe wese gutanga ibitekerezo kabone n’ubwo byari uwo bishimisha cyangwa ntibimushimishe, bikabyara ibyaha iyo bihungabanya ituze rya Rubanda.

Adeline Mukangemanyi Rwigara, yaregwaga ibyaha birimo icy’ivangura no gukurura amacakubiri, icyaha ururukiko rwasanze kitamuhama kuko ubushinjacyaha bwakimuregaga bushingiye ku majwi yo kuri telephone, nyamara ngo amajwi ashobora gushingirwaho ari uko ari nk’amagambo ashobora guteza intugunda bishingiye ku ivangura, kdi hakaba hari uri kubyinjizwamo cg kubikangurirwa.

Urukiko rwaboneyeho kwibutsa ko ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza ko amajwi bwashingiyeho afite uwo ashishikariza, ruvuga ko ataba gihamya, keretse ari uko bigaragaye ko hari uwo ayo majwi yashishikarizaga gukora icyaha, cyane ko ngo iyo abantu babiri bahuje umugambi bititwa gushishikariza ahubwo bwakwitwa ikindi ngo gucura umugambi cyangwa kugambana.

Diane Rwigara yashimiye Ubutabera bwumvise akarengane kabo bukabahanaguraho ibyaha
Diane Rwigara yashimiye Ubutabera bwumvise akarengane kabo bukabahanaguraho ibyaha

Urubanza rwa ba Rwigara rwaregwagamo kandi Mugenzi Thabita, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye, bose bari mu mahanga, bose bakekwaho kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Iki cyaha cyaregwaga kandi Mukangemanyi mu buryo bumwe, bw’ibiganiro byagiye binyuzwa kuri WhatsApp.

Diane Shimwa Rwigara, murumuna we Anne Rwigara na Nyina Adeline Mukangemanyi Rwigara batawe muri yombi tariki 04 Nzeri 2017, urubanza rwabo rutangira mu Kwakira uwo mwaka wa 2017.

Diane Rwigara na Nyina baburanye bahakana ibyaha byose baregwa, Adeline Rwigara aburana avuga ko ibyaha aregwa bishingiye ku byamubayeho umugabo we Assinapol Rwigara amaze gupfa.

Anne Rwigara nawe yamwenyuraga
Anne Rwigara nawe yamwenyuraga
Bagaragarijwe urugwiro nyuma yo kugirwa abere
Bagaragarijwe urugwiro nyuma yo kugirwa abere
Ntaganda Bernard ntiyigeze asiba uru rubanza kuva rwatangira
Ntaganda Bernard ntiyigeze asiba uru rubanza kuva rwatangira

Photo: RUTI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka